Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2022, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Mujyi wa Kigali.
Muri Gicurasi 2022, nibwo MTN Mobile Money yatangaje ko yagiranye imikoranire na Airtel Money mu guhererekanya amafaranga ku bakoresha iyo mirongo binyuze muri RSwitch Ltd.
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ng’ambi Mitwa, yavuze ko kugirana imikoranire na Airtel Rwanda bigamije korohereza umukiliya kubona serivisi by’umwihariko izo guhererekanya amafaranga.
Ati “Niba dushaka ko serivisi dutanga zigera kuri bose dukeneye imikoranire, mbere ibigo by’imari ntibyakoranaga n’iby’itumanaho ariko ubu ushobora kohereza no gukura amafaranga kuri konti yawe ya banki ukayashyira kuri konti ya mobile money”.
Yakomeje agira ati “Mbere umuntu wakoreshaga Airtel Money ntiyashoboraga koherereza ukoresha MTN Mobile Money, ibintu byari imbogamizi kuri bo. Iyo urebye imikoranire yacu nko mu bijyanye n’iminara, ikoranabuhanga, imiyoboro ya internet n’ibindi, bikwereka ko urwego rw’ikoranabuhanga rukwiye gusangira intego.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita, yagaragaje ko mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi mu bijyanye n’ikoranabuhanga hakenewe gushyirwaho uburyo buhuriweho n’ibihugu by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika ibyo yise ‘Single Digital Markert.’
Ati “Ibihugu bya Afurika bikwiye gufata ingamba zihuriweho zigamije guteza imbere imiyoboro y’itumanaho kandi nizeye ko binyuze mu bufatanye na za guverinoma byazashoboka.”
Uyu muyobozi yavuze ko MTN yifuza kuba igisubizo cy’itumanaho ku mugabane wa Afurika binyuze mu kunoza imikorere no guhindura ibitagenda neza hagamijwe gukuraho imbogamizi n’inzitizi bikigaragara muri serivisi z’itumanaho.
Mu mpera za 2021 Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda, RURA rwasabye MTN Rwanda kunoza imitangire ya serivisi ndetse ihabwa n’igihe cyo kubikosora cyarenga igahanwa.
Kuri ubu ubuyobozi bwa MTN Rwanda buvuga ko ibibazo byose byagaragaraga mu bakoresha uyu murongo byamaze gukosorwa bukaba bwizeza abafatabuguzi bayo ko badakwiye kugira impungenge.
MTN Group yashinzwe mu 1994 kugeza ubu ikorera mu bihugu bisaga 21 ikagira abafatabuguzi basaga miliyoni 275 biyigira sosiyete ya mbere ngari y’itumanaho muri Afurika ikaba iya munani ku rwego rw’Isi. Mu Rwanda ifite abasaga miliyoni enye biyandikishijeho sim card zayo.








Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!