Uru ruganda rw’icyayi rukora ku kigero cya 56% kubera ko rutabona umusaruro w’icyayi rukeneye kugira ngo rubashe gukora ku gipimo cyo hejuru.
Mu bikorwa Minisitiri Gatabazi yasuye ku wa 20 na 21 Mutarama 2022 mu Karere ka Rutsiro harimo n’Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro rwa sosiyete ya Rwanda Mountain Tea.
Ubuyobozi bwarwo bwatangaje ko rukora munsi y’ubushobozi rufite ariko ko ruramutse rubonye icyayi rwabona amafaranga menshi ava mu byoherezwa mu mahanga n’abaturage bakabona akazi.
Minisitiri Gatabazi agaragaza ko kuba uru ruganda rutabona icyayi gihagije cyo gutunganya ari amahirwe abaturage batari kubyaza umusaruro.
Yagize ati “Abaturage ba Rutsiro turagira ngo tubabwire ko bafite amahirwe akomeye cyane bakwiye kubyaza umusaruro. Kuba bafite uruganda rugomba gutunganya icyayi rukaba rutakibona, ni amahirwe y’isoko bafite. Bakwiye guhinga icyayi. Icyayi gitanga amafaranga buri kwezi, ukazarinda usaza ukagisigira abana bawe, ukagisigira abuzukuru bawe".
Uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro ku mwaka rutunganya toni miliyoni imwe y’amababi y’icyayi ari yo ihwanye na 56% by’ubushobozi rufite. Iyi ngano y’icyayi isororomwa ku buso bwa hegitari 1000.
Mu mwaka ushize wa 2020/2021 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni ibihumbi 34 z’icyayi gitunganyije rukuramo miliyoni 90$ mu gihe mu mwaka wabanje rwohereje toni 32 rugakuramo miliyoni 93$.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!