Iyi minisiteri yasobanuye ko iki kibazo cyo kubura isoko ku masuraro w’ibitunguru cyatewe n’ingaruka za guma mu rugo yashyizweho kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bamwe muri aba bahinzi bari barahisemo kugumisha umusaruro wabo mu murima kugira ngo bibe ifumbire y’imborera, bagiriwe inama na minisiteri yo kubisarura maze bakabyanika kugira ngo bitazabora, ibasezeranya gukorana n’inzego zibanze maze ibyo bitunguru bigashakirwa isoko.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nzabonimpa Déogratias, na we yabijeje ko iki kibazo kiri hafi kubonerwa umuti kuko imashini yitezweho gutunganya umusaruro w’imboga kuburyo zishobora guhunikwa igihe kinini irimo gukorwa neza, nyuma y’ikibazo yari yaragize cyo gutogosa imboga aho kuzumisha.

Ubusanzwe ibitunguru byerera hagati y’amezi atatu n’ane. Hegitari imwe ishobora kweraho toni 25. Akarere ka Rubavu ni kamwe mu tweramo ibitunguru ku bwinshi.

Abahinzi b'ibitunguru basabwe kuba babisaruye mu gihe bagishakirwa isoko
Abahinzi b'ibitunguru basabwe kuba babisaruye mu gihe bagishakirwa isoko