Iyi mibare yatangajwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, ku wa 2 Ugushyingo 2026, ubwo iri torero ryizihizaga icyumweru cy’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera.

Ati “Mu Itorero ADEPR dufite amatsinda yo kuzigama 11.304, agizwe n’abanyamuryango 234.112 kandi aba bantu bamaze kugira ubwizigame bungana na 5.715.014.000 Frw.”

Iyo mibare igaragaza ko gahunda yo kwizigama mu matsinda itakiri igikorwa gito cyo kubitsa amafaranga make kigamije kwitegura iminsi mikuru kugira ngo umuntu azambare cyangwa azarye neza gusa.

Ugereranyije, ku mpuzandengo buri tsinda rifite abanyamuryango hafi 21, mu gihe miliyari 5,7 Frw zigabanyijwe ku matsinda yose, rimwe ryaba rifite impuzandengo y’ubwizigame burenga ibihumbi 500 Frw.

Icyakora, amafaranga amwe ntabwo angana mu matsinda yose kuko ubushobozi bw’abanyamuryango n’igihe bamaze bazigama bitandukanye.

Amafaranga make abyara igishoro

Ku banyamuryango bamwe, amatsinda yo kuzigama yabaye uburyo bwo gutangira ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa kubyagura.

Nshimiyimana Jean de Dieu wo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera avuga ko yatangiye ashakisha imibereho atwara ibitoki ku igare, akabijyana ku isoko i Gahanga. Ibyo yabikoze imyaka umunani.

Mu 2019, yatangiye kwizigamira mu matsinda no kugurizanya, nyuma aza no kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Ntarama.

Ati “Amatsinda yo muri Ntarama, ni ya matsinda abantu basuzugura, ahantu utashyira amafaranga ngo aguteze imbere ariko uko nagiye nyazigama, yarushijeho kunteza imbere.”

Nshimiyimana avuga ko ubu ari mu bashoramari bafite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Bugesera, ndetse akaba afite abakozi 270 akoresha buri munsi.

Ati “Ngira ngo mu Karere ka Bugesera, mu bashoramari bafite ikirombe, ugiye kureba mu Karere, izina rya Nshimiyimana Jean de Dieu ririmo.”

Inkuru ye igaragaza uburyo amatsinda ashobora kurenga kuba ahantu ho kubika amafaranga, akaba inzira yo kubona igishoro no kwagura ibikorwa by’ubukungu.

Abayoboke ba ADEPR banahugurirwa ibijyanye no kwizigama

Kwizigama nk’uburyo bwo gucunga amafaranga

Kuri Rwasiromba Leonard wo mu Murenge wa Musenyi, inyungu yabonye mu itsinda ntabwo ari amafaranga gusa.

Avuga ko kuba mu itsinda byamufashije kumenya uburyo bwo gucunga ibyo yinjiza no kwirinda kubisesagura.

Ati “Itsinda rigufasha gukora cyane, itsinda rigufasha kutagira uburangare, rigufasha kudasesagura, ukibuka ko uzigama kuko ejo ntituzi icyo hatubikiye.”

Uwo muco wo kubika igice cy’ibyo umuntu yinjiza ni wo uri ku mutima w’aya matsinda.

Amafaranga abanyamuryango bizigama aba ashobora kugurizwa umwe muri bo kugira ngo ayakoreshe mu bucuruzi, ubuhinzi, ubworozi cyangwa ikindi gikorwa kimwinjiriza amafaranga, hanyuma akishyura.

Ni uburyo bworohera cyane cyane abantu bashobora kutabona inguzanyo mu bigo by’imari cyangwa badafite ingwate ihagije.

Miliyari 5,7 Frw ziri kugira uruhare mu mibereho

Mu kwizihiza icyumweru cy’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya, ADEPR yanagaragaje ko intego y’aya matsinda itagarukira ku kuba amafaranga yiyongera gusa.

Mu Murenge wa Musenyi, umwe mu batishoboye yahawe inzu yubakiwe ifite agaciro ka miliyoni 14 Frw, anahabwa igishoro kigamije kumufasha kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyagaragajwe nk’urugero rw’uko imbaraga z’amatsinda n’ubufatanye bw’abayoboke bishobora kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abafite ubushobozi buke.

Ubuyobozi bwa ADEPR bugaragaza ko intego ari uko abayoboke batangira kubona kwizigama nk’igice cy’imibereho yabo ya buri munsi.

Nubwo amatsinda amaze kugera ku bwizigame bwa miliyari hafi 6 Frw, ubuyobozi bwa ADEPR buvuga ko hakiri icyuho mu byiciro bimwe by’abanyamuryango bayitabira.

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abagore n’urubyiruko bagaragara mu matsinda yo kuzigama bakiri bake, asaba ko na bo barushaho kuyitabira.

Yasabye kandi abagabo kutajya bizigama bonyine, ahubwo ko umuco wo kwizigama waranga imibereho y’umuryango wose.

Pasiteri Ndayizeye Isaie yavuze ko amatsinda yo muri ADEPR yizigamye miliyari 5,7 Frw
Amatsinda arenga ibihumbi 11 yo muri ADEPR arimo abanyamuryango barenga ibihumbi 234
Mu cyumweru cyahariwe kuzigama, ADEPR yahaye umuturage inzu
Uyu muryango wo mu Karere ka Bugesera wanahawe igishoro kugira ngo witeze imbere