Iyi nkunga iteganyijwe gutera inkunga ibyo FAO yita ibikomoka ku mashyamba bitari birimo ubuki, imigano, imbuto zituruka mu mashyamba, n’imiti ikoreshwa mu buvuzi bwa gakondo.
Umuyobozi wungirije wa FAO ushinzwe imishinga, Otto Vianney Muhinda, yabwiye itanagzamakuru kuri uyu wa Kane, ko bahisemo guteza imbere abakoreraga ubworozi bw’inzuki mu mashyamba mu kubarinda kuyangiza, bagahabwa ibikoresho bigezweho imishinga yabo igakorera hanze y’ishyamba.
Yagize ati“Twarebye mu makoperative yakoreraga hafi y’amashyamba, tuyatera inkunga kugira ngo akomeze kubaho nk’uko yabagaho ariko atangije amashyamba.”
Avuga ko umushinga wo guteza imbere ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti, uzakorera mu turere tubiri twihariye igice kinini cya za pariki Nyaruguru mu Murenge wa Buheru na Busanze, no mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kageyo n’uwa Gatsibo.

Umushinga wo guteza imbere ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti watangijwe mu bihugu bitanu byo muri Afurika, washyizwemo miliyoni enye z’amayero, u Rwanda rugenerwa ibihumbi 600.
Uretse guteza imbere ubworozi bw’inzuki, hazanitabwa ku migano, imbuto zituruka mu mashyamba, n’imiti ikoreshwa mu buvuzi bwa gakondo.
Mu gutangiza umushinga wo guteza imbere ibikomoka ku mashyamba, FAO ivuga ko abatubuzi b’imigano n’ibindi nta tegeko ribarengera nk’uko hari irirengera amashyamba.
Umuyobozi mukuru ushinzwe amashyamba muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, Rurangwa Felix, yavuze ko nta wemerewe kujya mu ishyamba cyeretse abajya gushakayo imiti, ariko na bo barabisaba bagafashwa kuyibona batangije amashyamba.
Yagize ati“Turimo kubafasha kugira ngo babone ibibatunga bindi bitari ibyo bakuye mu mashyamba, aho kugira ngo batungwe n’ibyavaga mu mashyamba na bwo yangijwe.”
Ku ruhande rw’abakora umwuga w’ubworozi bw’inzuki, bavuga ko babangamirwa n’abatera imyaka imiti bigatuma inzuki zipfa, umusaruro w’ubuki ukagabanuka.
Umushinga wo guteza imbere ibikomoka ku mashyamba bitari ibiti, uzamara imyaka itatu, buri karere uzakoreramo gafite amakoperative icumi akora imirimo itandukanye y’ibikomoka ku mashyamba.

[email protected]
Twitter: @KAYITAREJean

Ibitekerezo 0