{Akarere ka Kicukiro katangirije igihembwe cy’ihinga A mu murenge wa Gahanga, ahateganyijwe kuzubakwa stade hatewe ibigori ku buso bwa hegitari 40. }

Usibye aho hari kuzubakwa stade, Akarere ka Kicukiro katangaje muri rusange ko hazahingwa ibigori kuri hegitari 1200, ibishyimbo bihingwe kuri hegitari 1600, imyumbati kuri hegitari 50 n’imboga kuri hegitari 150.

Umuyobozi w’AKarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe ubukungu, Mukunde Angelique , yavuze ko mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubutaka bwateganyirijwe kubakwaho stade Akarere kavuganye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, ibemerera kuhahinga.

Yagize ati “Aha twatangirije igihembwe cy’ihinga ni ahari harateganyirijwe kubakwa stade ariko mu rwego kubyaza umusaruro ubu butaka kuko twavuganye na MINISPOC, twemeranyije ko tuzahahinga ibigori bizera mu gihe cy’amezi atatu ku buryo hagize imirimo ikenerwa kuhakorerwa imyaka yaba yeze.”

Mukunde avuga ko nubwo barimo kuhahinga bizeye neza ko stade nayo izubakwa, ariko kuyubaka bikomeje gutinda, ntihakongera kuba ibigunda ahubwo hakomeza guhingwa kugeza igihe imirimo yo kuyubaka izatangirira.

Akarere ka Kcukiro kihaye gahunda ko ubutaka bwose butubatweho bugomba kubyazwa umusaruro, akaba ariyo mpamvu kahisemo gutiza abaturage bafashwaga muri VUP ubutaka bwari kuzubakwaho Stade kugira ngo bajye bahingamo ibihingwa byera vuba.

Abatijwe ubutaka ni abaturage basaga 200 bafashwaga n’ingoboka ndetse n’abaturage babashije kwibumbira mu makoperative kuko hahingishwa imashini mu buhinzi bugezweho.