{Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Karibata yasabye abahinzi bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza guhingira igihe kandi bakita ku buhinzi bw’amaterasi y’indinganire kuko baherutse kwibasirwa n’izuba kakarumbya, ariko kuri ubu bari gusarura kubera amaterasi.}

Tariki ya 3 Gashyantare, ubwo yasuraga bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi, yasanze aka karere gakunda kuvugwamo ibibazo byo kurumbya kubera izuba, kuri ubu karezemo ibigori byahinzwe mu materasi y’indinganire kuri ha 510.

Minisitiri yatanze inka 26 zaguzwe mu mafaranga yakusanyijwe n’abaturage bahinze mu materasi, zigenerwa abaturage batishoboye mu rwego rwo kwivana mu bukene. Anasura igishanga cya Gacaca kizahingwamo umuceri kuri ubu kiri gutunganywa.

Yaboneyeho gusaba abahinzi kwita ku buhinzi bwa kijyambere bagafashanya mu kwivana mu bukene. Ati “Ni igikorwa cyiza cyane n’abandi baza kwigiraho muri aka karere, kuba abaturage barumvise akamaro k’amaterasi, guhingira igihe no gukoresha neza ifumbire, bityo bikaba birimo gutanga umusaruro ushimishije kandi aka karere gakunze kugira imvura nke cyane.”

Mugabo John, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yavuze ko abaturage batangiye kumva akamaro k’ifumbire bikaba ari bimwe mu bibafasha guhinga bakeza, kandi ko no mu mirenge yagize izuba ryinshi imyaka ikuma, abaturage bari bafashe ubwishingizi muri SORAS ikaba izabibishyura.

Ati: “Ni byiza rero gufata ubwishingizi bw’imyaka kuko ni ingirakamaro.”

Habyarimana Callixte wo mu kagari ka Ryamanyoni yasobanuye akamaro ko guhinga mu materasi: “Umurima wanjye ufite ha 1, mbere narawuhingaga nkasarura kilogarama 800, none ubu nsarura toni 4 z’ibigori, najyiye muri SACCO, nubatse inzu ya miliyoni 2.”

Ibi kandi byagarutsweho na bagenzi be, bavuga ko guhinga mu materasi byabateje imbere ku buryo bugaragara, bamwe bavuze ko baguze za moto, amagare n’abubatse amazu n’ibindi.

[email protected]