Ingengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016 yagabanutseho miliyoni zigera kuri 300 kuko yavuye kuri 15,503,317,714 mu mwaka wa 2014-2015 igera kuri 15,226,012,303. Perezida w’Inama Njyanama akaba yavuze ko biterwa n’aho amafaranga aturuka kandi ko nta mpungenge biteye mu bikorwa biteganyijwe.
Ubwo yasobanuraga iyi ngengo y’imari, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien, yavuze ko gutegura ingengo y’umwaka wa 2015-2016 yateguwe hashingiwe kuri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma, gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II), Icyerekezo 2020 ndetse n’igenamigambi ry’Akarere ry’imyaka itanu (PDD).
Nk’uko yakomeje abivuga, ngo amafaranga agera kuri 73% by’ingengo y’imari azaturuka mu nzego bwite za Leta, 12% azatangwa n’ibigo bya Leta 4,6% akazava mu misoro y’Akarere, andi asigaye akazatangwa n’abafatanyabikorwa banyuranye.
Muri iyi ngengo y’imari, amafaranga agera kuri 5,371,445,306 ni yo azakoresha mu bikorwa by’iterambere higanjemo ibikorwaremezo.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko hazibandwa ku bikorwa byo kwita no gusana imihanda y’imbere mu Karere, gukora imihanda yo mu mujyi wa Nyamasheke, kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage, gukora, amateme, kubaka amashuri n’amavuriro.
Andi mafaranga azakoreshwa mu bikorwa binyuranye bishingiye ku nkingi enye za Guverinoma ndetse no guhemba abakozi.

Bimwe mu bikorwa bizitabwaho by’umwihariko ni uguteza imbere amakoperative, guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi, guteza imbere ubuhahirane bw’Akarere n’amahanga no guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa hanze.
Mu buhinzi kandi hazitabwa ku materasi ndinganire mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibihingwa no gutanga imibyare y’insina, kubaka ibibuga byo kwanikaho umuceri, n’ibindi.
Nyuma yo kugaragarizwa iyi ngengo y’imari no kuyitangaho ibutekerezo, Inama Njyanama yayemejwe maze ishyikirizwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, kugira ngo itangire gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2015.
Ingengo y’imari y’umwaka ushize yashyizwe mu bikorwa ku kigereranyo cya 93%, hakaba hatanzwe icyizere cy’uko uyu mwaka bizakorwa neza.




Ibitekerezo 0