00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuto, ibirayi n’akaboga byigonderwa n’umugabo bigasiba undi: Turemane isoko mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré, Isabwe Fabiola
Kuya 3 May 2025 saa 12:17
Yasuwe :

Dore ni muri Weekend nibwo benshi bakunda kujya guhaha, reka tubaherekeze! “Inoti ya 5000 Frw urayijyana ugataha amara masa.” Iyi ni interuro udashobora gutaha utumvise iyo wagiye mu isoko cyangwa ku ka butiki ko muri Quartier, abaturage bagaragaza uburyo ubuzima buhenze.

IGIHE yatembereye mu masoko ya Nyarugenge, Nyabugogo (Inkundamahoro) na Kimironko kugira ngo turebe uko ku isoko ibiciro bimeze mu by’ukuri ugereranyije n’uko byari bimeze nko mu mezi atatu ashize.

Iyo uhisemo kujya guhahira mu Isoko rya Nyarugenge, usanga ikilo cy’umuceri ari 1500 Frw uvuye ku kuri 1350 Frw nko mu mezi atatu ashize.

Litiro y’amavuta yiyongereyeho 1600 Frw kuko ubu iri kugura 4600 Frw, ikilo cya kawunga nimero ya mbere kiri kugura 1200 Frw kivuye kuri 750 Frw.

Mu isoko rya Nyarugenge ikilo cy’ibirayi bya kinigi kigura 700 Frw. Byaragabanyutse kuko nko mu minsi 90 ishize byaguraga 1000 Frw.

Igitoki cyageze kuri 600 Frw ku kilo kivuye kuri 250 Frw nko mu mezi atandatu ashize. Ibijumba byagumye kuri 700 Frw kuva mu mwaka ushize.

Mu isoko rya Nyarugenge ikilo cy’inyanya kiri kugura 1300 Frw kivuye ku 1500 Frw nko mu mezi atatu ashize, intoryi na zo zageze ku 1000 Frw zivuye ku 1200 Frw mu mezi atatu ashize.

I Nyarugenge ikilo cy’ibitunguru ni 1000 Frw, igiciro ntabwo cyagabanyutse ugereranyije no mu mwaka ushize. Ni na ko bimeze ku kilo cya karoti kiri kugura 1000 Frw.

Ugiye kugura amashaza mu isoko rya Nyarugenge ikilo akibonera ku 3000 Frw avuye ku 2500 Frw mu mezi make ashize.

Ushaka imbuto, ikilo cy’ibinyomoro kiri kugura 2000 Frw kivuye ku 2500 Frw mu mezi nk’atatu ashize, ikilo cy’amatunda kiri kugura 2500 Frw kivuye ku 1800 Frw mu mezi atatu ashize.

Icyakora ikilo cy’indimu cyageze ku 800 Frw kivuye ku 1200 Frw mu mezi nk’atatu ashize mu gihe pome imwe mu Isoko rya Nyarugenge iri kugura 600 Frw ivuye kuri 700 Frw.

Ikilo cy’imyembe wakibona ku 2000 Frw kivuye ku 1000 Frw mu mezi nk’atatu ashize.

Ugeze i Nyabugogo ahazwi nko mu Nkundamahoro, ikilo cy’umuceri w’Umu-Tanzania kigura 1500 Frw uvuye ku 1350 Frw nko mu mezi atatu ashize.

Litiro y’amavuta yo kurya iri kugura 4600 Frw ivuye ku 3000 Frw yaguraga nko mu mezi atatu ashize.

Kawunga nimero ya mbere i Nyabugogo ikilo kimwe kiri kugura 1200 Frw ivuye kuri 750 Frw nko mu mezi atandatu ashize.

Ku bakunda akaboga ikilo cya roti ni 7000 Frw kivuye kuri 6000 Frw mu mezi nk’atatu ashize, ikilo cy’inyama zivanze ni 6000 Frw kivuye kuri 5000 Frw mu mwaka ushize.

Ku bakunda inyama z’umweru ikilo kimwe cy’ifi ni 6000 Frw avuye ku 5000 Frw cyaguraga nko mu Ukwakira 2024.

Inkoko mu Nkundamahoro iri kugura 4500 Frw ku kilo ivuye kuri 4000 Frw yaguraga mu mwaka ushize.

Urebye ku birayi, igitoki n’ibijumba nta tandukaniro rihari ugereranyije no mu isoko rya Nyarugenge. Icyakora inyanya zo ziri kugura 1200 Frw.

Intoryi ikilo kiri kugura 600 Frw kivuye ku 1000 Frw cyaguraga muri Mutarama 2025, ikilo cy’ibitunguru kiri kugura 800 Frw kivuye kuri 500 Frw mu mezi nk’atatu ashize.

Ku bashaka karoti bazibona kuri 700 Frw ku kilo zivuye ku 1000 Frw zaguraga mu mezi atatu ashize.

Ikilo cy’Amashaza ni 3000 Frw. Cyiyongereyeho 1000 Frw ugereranyije no mu mezi atatu ashize, mu gihe ikilo cy’ibishyimbo cyiyongereyeho 200 Frw mu mezi atatu ashize kikaba kiri kugura 1200 Frw.

Ikilo cy’ifu y’imyumbati cyaragabanyutsee kigera kuri 500 Frw kivuye kuri 800 Frw.

Imbuto mu isoko rya Inkundamahoro na zo zigura umugabo zigasiba undi kuko ikilo cy’ibinyomoro ari 2000 Frw, kivuye ku 2500 Frw mu mezi atatu ashize, amamatunda yo yageze ku 2500 Frw avuye ku 1800 Frw, amacunga agera ku 800 Frw avuye ku 1200 Frw mu gihe ikilo cy’umwembe mu mezi atatu ashize cyiyongereyeho 1500 Frw kigera ku 2500 Frw.

Ushobora kuba utuye mu Mujyi wa Kigali ariko mu Mujyi rwagati mu Isoko rya Nyarugenge n’i Nyabugogo ari kure wenda Isoko rya Kimironko ari ryo rikwegereye.

Na ho twahageze tubaza uko ibiciro bihagaze ugereranyije no mu mezi nk’atatu ashize.

Twasanze umuceri w’Umu-Tanzania uri kugura 1700 Frw uvuye ku 1500 Frw. Amavuta yo guteka yo ari hasi ugereranyije no mu masoko ya Nyarugenge no mu Nkundamahoro kuko yo ari kugura 3000 Frw avuye kuri 2500 Frw, ikilo cya kawunga kiri kugura 1200 Frw kivuye ku 1000 Frw.

Ikilo cy’inyama z’iroti ni 7500 Frw kivuye kuri 7000 Frw mu gihe izivanze ziri kugura 6000 Frw zivuye kuri 5800 Frw.

Ikilo cy’ifi ibaze ni 12000 Frw ivuye ku 11000 Frw, ikilo cy’amafi y’amahwa ni 6000 Frw kivuye ku 5500 Frw.

Mu isoko rya Kimironko ikilo cy’inkoko ni 5500 Frw kivuye kuri 4000 Frw. Ibirayi, ibijumba igitoki n’inyanya ni kimwe no mu masoko yo mu mujyi n’i Nyabugogo.

Muri iri soko kandi intoryi ziri kugura 700 Frw ku kilo, ikilo cy’ibitunguru kikaba kiri kugura 800 Frw bivuye kuri 500 Frw ku kilo mu mezi atatu ashize, ikilo cya karoti cyagabanyutseho 300 Frw ubu kigeze ku 700 Frw.

Ku bakunda amateke n’imyumbati ikilo kiri kugura 1200 Frw na 1000 Frw uko bikurikirana mu gihe ikilo cy’amashaza kiri kugura 3000 Frw kivuye kuri 2000 Frw mu mezi atatu ashize, ibishyimbo n’ifu y’ubugari bikagura 1200 Frw na 1000 Frw uko bikurikirana.

Imbuto na zo zihagazeho mu isoko rya Kimiroko kuko ikilo cy’ibinyomoro kiri kugura 1800 Frw kivuye ku 2300 Frw mu mezi atatu ashize, amatunda yaruriye agera ku 2500 Frw avuye ku 1800 Frw, amacunga yo mu mezi atatu yagabanyutseho 400 Frw agera kuri 800 Frw ku kilo. Imyembe iri kugura 2000 Frw ku kilo ivuye ku 1200 Frw mu mezi atatu ashize.

Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse gutanga icyizere ko ibiciro ku masoko bitazatumbagira ko umuvuduko wabyo uzaguma mu gipimo cyayo kiri hagati ya 2% na 8%.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko muri Mutarama 2025, ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 7,4%, muri Gashyantare bizamuka ku rugero rwa 6,3% muri Weruwe bizamuka ku kigero cya 6,5% ugereranyije n’ayo mezi ya 2024.

Impamvu y’itumbagira ry’ibiciro mu mboni z’abacuruzi

Murindwa Andrew ukora ubucuruzi buranguza, ati “Hari ubwo nk’amavuta aza yari amaze igihe yarabuze, yanaza akaza ari make wagira amahirwe akaba ari wowe bayaha. Iyo uyafite wenyine nawe uhita uhanika igiciro kuko abantu bose ari wowe baza kubaza.”

Murindwa yavuze ko mu bindi bituma ibiciro byinshi harimo gukodesha, agatanga urugero ko mu mezi atatu ashize yishyuraga ikode ry’ibihumbi 500 Frw ubu bakaba baramugejeje ku bihumbi 700 Frw.

Ati “Ayo namwishyuye muri Mata 2025 yayanze, njye nzayavana he? Ubwo bivuze ngo nanjye ndahita nongeraho ku biciro kugira ngo nyabone.”

Murindwa yasobanuye ko n’aho na bo barangura usanga umuntu umwe ari we ufite isoko ryo kuzana ibicuruzwa mu gihugu na byo bikaba byagira ingaruka ku biciro. Ati “Aba yica agakiza ashyiraho ibiciro ashaka byaba byiza bahaye isoko abantu benshi.”

Uwingabire Alphonsine ucururiza i Nyabugogo ahazwi nko mu Nkundamahoro mu mezi nk’atatu ashize ibiciro byari hejuru ariko muri iyi minsi bisa n’ibyagabanutseho gato kubera ko ababyeyi biteguraga kujyana abana ku ishuri.

Ati “Nta mafaranga ari kuboneka rwose ni macye macye. Nkatwe abacuruzi iyo abanyeshuri bari mu biruhuko ni bwo tubona amafaranga kuko ababyeyi baba bahaha ariko iyo basubiye ku ishuri urumva abakiliya barabura.”

Imbuto mu masoko y'i Kigali zigonderwa n'umugabo zigasiba undi
Imbuto zihagazeho. Nk'ikilo cy'amacunga kiri kugura 800 Frw
Amatunda yaruriye agera ku 2500 Frw ku kilo avuye ku 1800 Frw
Ikilo cy’ibitunguru kiri kugura 800 Frw, Intoryi na zo zageze ku 1000 Frw ku kilo mu gihe ikilo cy'inyanya ari 1300 Frw ku kilo
Ikilo cy'ibinyomoro kiri kugura kiri kugura 2000 Frw
Mu isoko rya Nyarugenge ikilo cy’inyanya kiri kugura 1300 Frw
Igitoki cyageze kuri 600 Frw ku kilo
Ku bakunda inyama z’umweru ikilo kimwe cy’ifi ni 6000 Frw
Inyama z'iroti mu Isoko rya Kimironko ni 7500 Frw ku kilo
Ikilo cy'ifi mu Isoko rya Inkundamahoro ni 6000 Frw
Inkoko mu Nkundamahoro iri kugura 4500 Frw ku kilo
Inyama zivanze ziri kugura ni 6000 Frw ku kilo
Ikilo cy'amateke kiri kugura 1200 Frw mu isoko rya Kimironko
Ikilo cy'ibijumba kiri kugura 700 Frw
Mu masoko y'i Kigali, ikilo cy’ibirayi kiri kigura 700 Frw
Ikilo cy'ibishyimbo kiri kugura 1200 Frw
Ikilo cy'ibitunguru kiri kugura 800 Frw
Mu mezi atatu ya 2025 ibiciro ku masoko byarazamutse. Muri Mutarama byageze ku kigero cya 7,4%, muri Gashyantare bizamukaho 6,3% muri Werurwe bizamuka ku kigero cya 6,5% ugereranyije n’ayo mezi ya 2024
I Nyarugenge ikilo cy’ibitunguru ni 1000 Frw
Ku bakunda inyama z’umweru ikilo kimwe cy’ifi ni 6000 Frw

Amafoto: Kwizera Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .