Ikigega cya Miliyari 100 Frw, imwe mu ngamba zigiye kwifashishwa mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 Gicurasi 2020 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda igeze kure gahunda igamije kuzahura ubukungu nyuma y’uko inzego hafi ya zose mu gihugu zigizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus, kubera ibikorwa byafunzwe mu kwirinda ko gikwirakwira.

-  Ubukungu byitezwe ko bushobora kuzamuka ku kigero cya 2% aho kuba 8%
-  Ikigega cya miliyari 100 Frw kizatangira mu cyumweru kimwe kiri imbere
-  Ibigo bito n’ibiciriritse bigiye gufashwa kubona ingwate

Ku Isi yose ubukungu bukomeje kuzahara ari nayo mpamvu za leta zafashe ingamba zitandukanye zo kwivana mu bibazo. Nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza ko muri iki gihembwe hagati ya Mata na Kamena izaguza miliyari $2,999, kubera ihungabana ry’ibikorwa n’ingengo n’ingengo y’imari.

Banki y’Isi iherutse gukora ikigereranyo yerekana ko ubukungu bwa Afurika buzasubira inyuma mu buryo bukomeye ku nshuro ya mbere mu myaka 25 biturutse kuri Coronavirus.

Imibare ya Banki y’Isi yo kuwa 9 Mata igaragaza ko ubukungu bwo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bwagizweho ingaruka na Coronavirus ndetse ko buzamanuka ku kigero cya -2.1% na -5.1% buvuye kuri 2.4% bwariho mu 2019.

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi, IMF, nacyo giherutse gutanga ikigereranyo ko umusaruro mbumbe w’Isi muri uyu mwaka uzamanuka ku mpuzandengo ya -3% naho uw’ubukungu bw’ibihugu byateye imbere kurusha ibindi bumanuke ku kigero cya -6%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, ati “Ni ibintu bikomeye bidaheruka mu mateka y’Isi. Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, hateganyijwe ko ubukungu buzamanuka -1.6% […] natwe rero birumvikana ko ubukungu bwacu butazagenda uko busanzwe buteganyijwe.”

Dr Ndagijimana yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka ku ngeri zose atanga urugero nko ku bukerarugendo aho amahoteli n’indege byahagaze mu kwirinda ko iki cyorezo cyakomeza gukwirakwira.

Raporo y’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera, PSF, iherutse kugaragaza ko muri Werurwe bwagize igihombo cya Miliyari 34.9 Frw, bitewe n’inama zasubitswe n’ibindi bikorwa by’ubukerarugendo byahagaritswe.

Ibi bihombo byaje bisanga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda rufite inguzanyo za miliyari 87.7 Frw, aho urwego rw’amahoteli arirwo rwihariye inguzanyo nini kuko rufite izingana na miliyari 83.8 Frw.

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko ubu igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda kigaragaza ko butazazamuka ku kigero cya 8% nk’uko byari byitezwe, aho ubu imibare yagiye ivugururwa ikava kuri 5.1%, nyuma biramanuka bigera kuri 3.5% “ubu turi hafi kuri 2% nubwo bitari byarangira neza”.

Yavuze ko ibi bipimo bidashingira ku buryo ubukungu bw’igihugu bumeze ahubwo harebwa no ku ruhando mpuzamahanga. Ati “Uko ibintu bihinduka ku Isi, niko imibare igenda isubira inyuma”.

Hagiye gutangizwa ikigega cya miliyari 100 Frw cyo mu kuzahura ubukungu

Mu ngamba zigamije kuzahura ubukungu, u Rwanda rwashyize ingufu mu buhinzi, hategurwa ibihembwe by’ihinga biri imbere ku buryo abahinzi bahabwa amafumbire n’imbuto kugira ngo hazaboneke umusaruro mwiza bityo igihugu gikomeze kwihaza mu biribwa kinasagurira amasoko.

Ikindi ni ukwihutisha imishinga yari yaratangiye itanga akazi, cyane iy’ibikorwa remezo, nk’inyubako n’ibindi. Ati “Hari imishinga y’imihanda, iy’amazi, iy’amashanyarazi, kugira ngo amafaranga agere ku bantu”.

Hari kandi gukomeza gushyira ingufu muri gahunda zo gufasha abatishoboye yaba mu kubaha imirimo, kubaha inkunga ku badashobora gukora n’inguzanyo iciriritse ishobora kwifashishwa mu gukora imirimo ibyara inyungu.

Indi gahunda yihariye igamije gufasha abashoramari n’abikorera mu byiciro bitandukanye bagizweho ingaruka n’iki cyorezo, aho leta yashyizeho gahunda yo gutangiza ikigega kibafasha kubona amafaranga yo gukoresha.

Ati “Ni ikigega cyafasha amabanki gutanga inguzanyo iciriritse yafasha ibyo byiciro byose kugira ngo bigaruke mu kazi byongere bikore, bibyare umusaruro uzagire ingaruka mu kuzamuka k’ubukungu muri rusange.”

Yakomeje atangaza ko “Icyo kigega cyaranogejwe, harimo inkunga yihariye ku mahoteli kuko bigaragara ko ubukerarugendo bizamara igihe kugira ngo bwongere buzanzamuke kuko ntibiterwa n’uko ibihe byifashe mu Rwanda ahubwo uko byifashe ku Isi hose.”

Dr Ndagijimana yavuze muri icyo kigega hashyizwemo ingamba zihariye zifasha amahoteli kuvugurura amasezerano y’inguzanyo afite mu mabanki akaba igihe kirekire n’inyungu zikagabanuka, ndetse ku buryo mu gihe yatangiye gufungura, abona amafaranga aciriritse kugira ngo imirimo yongere ikore.

Yavuze ko icyo kigega “kizafasha ubucuruzi ubwo aribwo bwose bwagizweho ingaruka, hari ibipimo bizagenderwaho kugira ngo ababirimo babone amafaranga aciriritse ku gihe cyiza noneho bongere bakore bihutishe imirimo”.

Ibigo bito n’ibiciriritse nabyo biri mu bizahabwa inguzanyo n’ingwate kuko ingwate zikunze kuba ikibazo kuri bene ibyo byiciro. Ni ikigega biteganyijwe ko gishobora kujyamo nka Miliyari 100 Frw avuye muri leta, ariko hagakomeza gushakwa n’abandi bashyiramo amafaranga kugira ngo cyaguke.

Ati “Turateganya ko mu gihe cy’icyumweru kimwe cyaba gitangiye”.

Mu kugabanya icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, u Rwanda rurateganya gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, abanyarwanda bagakangukira kubigura kugira ngo bisimbure ibyo hanze.

Leta ntiteganya kugabanya imirimo

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira, ibigo byinshi cyane iby’abikorera, byafashe ingamba zitandukanye zigamije gutuma bidafunga imiryango kubera igabanuka ry’amafaranga byinjizaga.

Ibyinshi byahagaritse abakozi, ibindi byumvikana nabo bagabanyirizwa imishahara. Dr Ndagijimana avuga ko abikorera bagerageje guhangana n’iki cyorezo, ku buryo n’abagabanya imirimo n’imishahara, bagerageje kwita ku nyungu z’abakozi.

Ba nyakabyizi nibo Dr Ndagijimana asanga barahuye n’ikibazo gikomeye, ariko ko bishingiye ku ngamba leta yafashe mu kuzahura ubukungu, hari icyizere ko ibibazo bizakemuka vuba.

Yavuze ko nta gahunda ihari yo kuba leta yagabanya imirimo ati “turacyafite ubushobozi bwo guhemba abakozi”.

Ku barimu, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, yavuze ko aba leta bazakomeza guhembwa nk’abandi bakozi ariko ko ku bo mu mashuri yigenga bazafashwa binyuze mu buryo bwo koroshya inguzanyo n’ubundi bwashyizweho.

Inganda ni zimwe mu zagizweho ingaruka n'icyorezo cya Coronavirus, gusa hari icyizere ko ubukungu bwazo bushobora kuzahuka mu gihe gito

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .