00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Ecobank Agency Banking yihariye ku kwishyura imisoro y’ubwoko bwose

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 June 2022 saa 07:23
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda Plc imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi z’imari mu buryo bw’ikoranabuhanga, ikomeje kugaragaza umwihariko mu zitangwa n’aba-agents bayo binyuze muri Ecobank Agency Banking.

Ecobank Rwanda Plc isanzwe iri mu mabanki akomeye by’umwihariko mu gutanga serivisi zikenewe hifashishijwe ikoranabuhanga bitabaye ngombwa ko ugana ishami runaka ryayo.

Kenshi na kenshi iyo abantu begereje igihe ntarengwa cyo kwishyura imisoro, usanga basiragizwa no kutabona uko bishyura, bikaba byabageza ku gihombo cyo gucibwa amande biturutse ku kuba babuze ahantu bakwishyurira imisoro mu buryo bworoshye.

Nyuma yo kubona ko abantu bahura n’imbogamizi zo kwishyura imisoro imwe n’imwe, Ecobank yahise itangiza uburyo bushya bugamije gufasha abantu bose kubona serivisi bitabagoye cyane ubwo kwishyura imisoro y’ubwoko bwose kandi ku buryo bworoshye banyuze ku ba-agents bayo.

Muri Ecobank uburyo bugamije kwishyura imisoro no gutanga izi serivisi bushobora kwifashishwa n’abakiliya bayo cyangwa abatari abakiliya bayo banyuze ku ba-agents ba Ecobank Xpress Point.

Ubuyobozi bwa Ecobank bugaragaza ko gutangiza ubu buryo byari bigamije gukuraho imbogamizi abantu bahuraga nazo mu bihe bitandukanye byo kwishyura imisoro aho wasangaga benshi batonda imirongo kugira ngo bishyurire igihe rimwe na rimwe ntibibakundire.

Imisoro ushobora kwishyura wifashishije Ecobank Agency Banking (Xpress point), harimo imisoro ku nyungu (value added taxes), imisoro y’ubutaka (land taxes), imisoro y’ibinyabiziga (vehicles tax), imisoro ya za gasutamo (customs taxes), imisoro y’isuku (cleaning fees) n’indi inyuranye.

Uretse izi serivisi zishobora kuboneka ku ba-agents ba Ecobank kugeza ubu hirya no hino mu gihugu, bashobora no gutanga izindi serivisi zo zisanzwe zitangwa muri banki nko kubitsa, kubikuza, kohereza no kwakira amafaranga kuri RapidTransfer, Western Union na MoneyGram mu bindi bihugu.

Izindi serivisi zishobora gutangwa kandi binyuze kuri Ecobank Agency Banking (Xpress Point) harimo kwishyura inyemezabwishyu zitandukanye utanibagiwe no gushyira amafaranga ku ikarita ya Prepaid yifashishwa mu buzima bwa buri munsi ku bazikoresha n’izindi serivisi zinyuranye.

Mu Rwanda, Ecobank ifite amashami umunani arimo mu gihe ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali irimo Rusizi na Huye ariko aba-agents batanga serivisi zayo umunsi ku munsi basaga 700 baboneka mu turere twose tw’igihugu.

Kugeza ubu Ecobank ikorera mu bihugu 33 bya Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Bénin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Guinée équatoriale na Sao Tomé-et-Principe.

Iyi banki inakorera muri Gabon, Congo Brazzaville, Centrafrique, Sudani y’Epfo, RDC, Sénégal, Zambia, Malawi, Zimbabwe, Cape Vert, Guinea, Mali, Gambia na Mozambique.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .