Uru ruganda ruzubakwa binyuze muri Bralirwa Plc, Heineken ifitemo imigabane ingana na 75%, rukazaba ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Ugushyingo 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Bralirwa Plc yerekeye umushinga wo kubaka uru ruganda.

Amakuru yizewe IGIHE ifite agaragaza ko uru ruganda ruzubakwa ku butaka bungana na hegitari 30, bwamaze gutegurwa no kuzitirwa.

Ni umushinga umaze igihe kinini utegurwa, ariko ishyirwa mu bikorwa ryawo ryabanjirijwe n’ibiganiro hagati y’abashoramari na Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko ku bijyanye no koroherezwa mu kwishyura imisoro imwe n’imwe mu gihe runaka.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ibyo biganiro byageze ku musozo, ari na byo byatumye amasezerano y’ishoramari ashyikirizwa Inama y’Abaminisitiri kugira ngo iyemeze.

Ubutaka buzubakwaho uru ruganda bwamaze kuzitirwa gusa igihe imirimo izatangirira ntikiratangazwa

U Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bine

Mbere yo gufata icyemezo cyo kubaka uru ruganda mu Rwanda, Heineken yari yabanje kwiga ku mahirwe y’ishoramari mu bihugu bitandukanye byo mu Karere, birimo Kenya, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru IGIHE ifite agaragaza ko ibi bihugu byose byifuzaga kwakira iri shoramari, ariko Heineken iza guhitamo u Rwanda, ishingiye ku buryo igihugu kiyobowe n’uburyo cyorohereza abashoramari.

Umwe mu bafite amakuru kuri uyu mushinga yabwiye IGIHE ati “Bahisemo u Rwanda kubera uburyo igihugu kiyobowe, kubera uburyo rureshya abashoramari kuko ibyo bihugu byose byarabashakaga ariko bahitamo u Rwanda.”

Umwihariko w’uruganda ruzubakwa i Rwamagana ni uko rutazaba rugamije guhaza gusa isoko ry’u Rwanda, ahubwo ruzajya runakora ibinyobwa bigenewe koherezwa mu bindi bihugu byo mu Karere.

Ruzaba rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ndetse rwitezweho kuba rumwe mu nganda nini zikora ibinyobwa mu Karere.

Hari amakuru agaragaza ko uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora litiro miliyoni 250 z’ibinyobwa ku mwaka.

Muri zo, litiro miliyoni 150 zizaba ari iz’inzoga, mu gihe izindi miliyoni 100 zizaba ari iz’ibinyobwa bidasembuye.

Biteganyijwe kandi ko uruganda ruzajya rukoresha amazi aturuka mu Kiyaga cya Muhazi, rukagira n’ibikorwaremezo byo gutunganya amazi yakoreshejwe mu nganda.

Uru ruganda ruzunganira urusanzwe rwa Bralirwa rukorera mu Karere ka Rubavu, kuko amakuru IGIHE ifite agaragaza ko rwamaze kugera ku bushobozi bwarwo bwo gukora ibinyobwa, ndetse ko aho ruherereye hatakiri umwanya uhagije wo kwaguriraho ibikorwa byarwo.

Bralirwa isanzwe ifite uruganda rukora inzoga i Rubavu n’urukora ibinyobwa bidasembuye mu Mujyi wa Kigali. Urw’i Rwamagana ruzaba rubaye urwa gatatu iki kigo gifite mu Rwanda.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana agaciro k’amafaranga azashorwa muri uyu mushinga, igihe imirimo yo kubaka izatangirira n’igihe izarangirira.

Ntabwo haratangazwa kandi umubare w’abantu bazahabwa akazi mu gihe cyo kubaka uruganda n’igihe ruzaba rwatangiye gukora.

Uruzinduko rw'Umuyobozi Mukuru muri Heineken mu Rwanda rwabimburiye aya masezerano

Iyemezwa ry’aya masezerano rije nyuma y’iminsi mike Sade Morgan, Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’inzego zitandukanye muri Heineken muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati (Corporate Affairs Director), agiriye uruzinduko mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko rwabaye mu gatatu cya Ugushyingo 2026 , Morgan yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe; Umunyamabanga wa Leta ushinzwe muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Linda Mutesi Rusagara, na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa.

Bralirwa yatangaje ko ibyo biganiro byibanze ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi n’amategeko agenga imikorere y’iki kigo.

Morgan yanasuye bamwe mu bacuruzi bakwirakwiza ibinyobwa bya Bralirwa n’ahantu bicururizwa.

Ishoramari rije mu gihe inyungu za Bralirwa zikomeje kwiyongera

Imibare ya Bralirwa igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, iki kigo cyinjije miliyari 149,9 Frw zivuye mu bicuruzwa byacyo, ziyongereyeho 20% ugereranyije na miliyari 124,9 Frw cyinjije mu gihe nk’icyo cya 2025.

Ingano y’ibinyobwa Bralirwa yagurishije muri ayo mezi yageze kuri litiro miliyoni 144,1, yiyongereyeho 4,8% ugereranyije na litiro miliyoni 137,5 yagurishije mu mezi atandatu ya mbere ya 2025.

Bralirwa yagaragaje ko ukwiyongera kw’amafaranga yinjije kwaturutse ku kwiyongera kw’ingano y’ibinyobwa yagurishije, izamuka ry’ibiciro mu guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro muri rusange, ndetse no kwiyongera kw’abaguzi b’ibinyobwa byo mu rwego rwo hejuru.

Inyungu iki kigo cyabonye nyuma yo kwishyura imisoro yageze kuri miliyari 25,3 Frw, yiyongereyeho 37,6% ugereranyije na miliyari 18,4 Frw cyabonye mu mezi atandatu ya mbere ya 2025.

Ibi byagezweho nubwo amafaranga Bralirwa ikoresha mu gukora ibinyobwa yiyongereyeho 18,6%, bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho fatizo n’ibikoreshwa mu gupfunyika ibicuruzwa.

Umugabane wa Bralirwa ugeze kuri 572 Frw

Bralirwa yashinzwe mu 1957, iza kuba igice cy’ikigo mpuzamahanga cya Heineken mu 1971. Kugeza ubu, Heineken ifite 75% by’imigabane ya Bralirwa, mu gihe 25% isigaye ifitwe n’abandi banyamigabane.

Mu 2011, Bralirwa yabaye ikigo cya mbere cyashyize imigabane yacyo ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange), biha Abanyarwanda n’abandi bashoramari amahirwe yo kugura imigabane muri iki kigo.

Imibare y’iri soko igaragaza ko ku wa 26 Ugushyingo 2026, umugabane umwe wa Bralirwa wari ufite agaciro ka 572 Frw, wiyongereyeho 0,35% ugereranyije n’agaciro wari ufite ku munsi wabanje.

Kuri uwo munsi, hacurujwe imigabane 17.500 ya Bralirwa, yari ifite agaciro ka miliyoni zisaga 10 Frw.