00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye guhurizwa hamwe porogaramu z’ikoranabuhanga zifasha abahinzi kubona amasoko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 December 2024 saa 11:42
Yasuwe :

Inzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi mu Rwanda, ziri gutegura uburyo bwo guhuriza hamwe porogaramu zose z’ikoranabuhanga zitanga amakuru ku bahinzi, kugira ngo byorohere abahinzi mu kongera umusaruro no kubona amasoko y’ibyo bacuruza.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri mu mahugurwa yateguwe n’Ihuriro rishinzwe guteza imbere ubushakashatsi ku buhinzi muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (ASERECA).

Athanase Nduwumuremyi ushinzwe ubushakashatsi ku binyabijumba mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yavuze ko umuhinzi aramutse ajya guhinga afite amakuru yose ajyanye n’ubuhinzi bwe, byamufasha cyane.

Ati "Ubundi umuhinzi akwiriye guhinga azi aho azagurisha, ariko kandi RAB tugenda dufasha abahinzi kugira ngo babashe gukora amahuriro. Hari amahuriro twagiye dukorana ahuza abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo cya kibazo cy’amasoko kitazabaho. Bakora igenamigambi, bakamenya ngo bazeza ibingana iki, nibamara kubyeza bazabigurisha hehe."

Ntagwabira Lambert, impuguke ishinzwe ikoranabuhanga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) mu Rwanda, yavuze ko hari porogaramu za mbere zifasha abahinzi zamaze guhuriza hamwe, kugira ngo atavunika ajya kuzishaka aho zinyanyagiye.

Ati “Twakoze uburyo buhuriza hamwe porogaramu enye z’ikoranabuhanga harimo iby’iteganyagihe, kongera imirire mu bana, kureba ubuzima bw’amatungo no kuyagaburira.”

Yakomeje agira ati “Harimo ikoranabuhanga rifasha abahinzi kubona ibiciro bitandukanye, akaba yamenya aho yajyana umusaruro we ngo adahomba. Icyo twakoze ni gukorana na Minisiteri y’ubuhinzi kugira ngo duhuze ku buryo bushyize hamwe.”

Mukeshimana Clementine ukorere ubuhinzi bw’ibirayi mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yavuze ko kuba bahinga ariko badafite amakuru y’aho bazagurisha umusaruro, bibagiraho ingaruka kuko bahendwa.

Ati “Turahinga tukabona umusaruro ariko kubona amasoko biragoye. Nk’ubu ibirayi ikilo kigura amafaranga 500 Frw kandi i Kigali batubwira ko ari 800 Frw. Kuko tudafite amakuru y’ahari amasoko, usanga tugurisha ku giciro gito.”

Indi mbogamizi Mukeshimana yagaragaje, ni ubumenyi buke ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga ndetse no kutagira ubushobozi bwo kugura telefone zigezweho ari nazo zifashishwa cyane.

Joshua Okonya, umushakashatsi akaba n’inzobere mu buhinzi muri ASERECA, yavuze ko bibabaje kuba umuhinzi yahinga akabona umusaruro, agahombywa gusa n’uko nta makuru afite ku ho yagurisha.

Ati “Haracyari ikibazo gikomeye ku bushobozi bw’abahinzi ku gukoresha ikoranabuhanga, abenshi nta telefone zigezweho bafite ndetse bakunze kubura internet. Twagerageje kureba muri buri gace aho dukorera, dushyiraho abantu bato bafite ibikoresho bigezweho bafasha abahinzi kubashyira ku ikoranabuhanga no kubasobanurira uko izi pogaramu zikora.”

Byitezwe ko abahinzi nibamara gusobanukirwa porogaramu zitandukanye zibafasha kumenya amakuru, bizabateza imbere kuko hari ibibazo byinshi bazajya bikemurira bitabaye ngombwa kwitabaza abandi.

Hari no gukorwa ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI) ryitezweho kurushaho kubafasha, aho bazajya babariza ibibazo bitandukanye bakabona ibisubizo by’ako kanya.

Byitezwe ko porogaramu z'ikoranabuhanga zitanga amakuru nizimara guhurizwa hamwe, bizafasha abahinzi kujya bahinga bazi aho bazagurisha umusaruro
Abitabiriye bagaragarijwe porogaramu zitandukanye ziriho amakuru yafasha abahinzi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .