Ukigera muri uyu murenge wa Muhura ubona inkingi hirya no hino utabizi ashobora kwibwira ko abatuye uyu murenge bose bagezweho n’amashanyarazi.

Uyu muriro wahawe ibigo by’amashuri byo muri uyu Murenge n’abatuye mu gasantere ka Muhura, abandi baracyategereje.

Abataragezwaho amashyanyarazi bavuze ko atari ubushobozi babuze bwo kuba bakora ibikenewe kugira ngo bahabwe amashyanyarazi ahubwo ngo ni uko babisaba inzego z’ibishinzwe ntibabyemererwe.

Nsabimana Enock, umwe muri aba baturage, yagize ati ”Kuba barahashyize izi nsinga nta cyo bitumariye kuko bisa nk’umurimbo, buri muturage yishyuye ibihumbi 55 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo natwe bawutugezeho ariko amafaranga barayadusubije.“

Undi we witwa Ntakirutimana Juvenal we yavuze ko bari biteze gukora imirimo ibyara inyungu ikorwa hifashishijwe amashyanyarazi, ariko ubu nta gikorwa.

Mutuyimana Savera we ati”Ndakeka ko ibi ari za tekinike zikorwa n’abayobozi kugira ngo bagaragaze ko barangije kugeza umuriro ku baturage bose.“

Aba baturage bakomeza bavuga ko mbere hari bagenzi babo bari barahawe umuriro nyuma abakozi b’icyitwaga EWASA bakuraho za cash power barazijyana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Richard Gasana, yavuze ko impanvu aba baturage bataragezwaho amashyanyarazi byatewe n’ikibazo cyo kuba umuriro ari muke ku buryo bose utabageraho.

Yagize ati ”Ubu icyo turimo gukora ni ugukwirakwiza ayo mapoto hose muri aka Karere kugira ngo igihe umuriro uzaba wabonetse ku buryo buhagije bazawugezwaho bose ntawe usigaye.“

Gahunda ya leta yu Rwanda ni uko mu mwaka w’imgengo y’imari ya 2017-2018 nibura 70% by’ingo z’Abanyarwanda zizaba zigerwaho n’amashyanyarazi.