{Ku nshuro ya mbere ishuri ry’imyuga EMVTC-REMERA riritegura gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 147 barangije kwiga mu ishami ry’ubukanishi.}

Uyu muhango uzabera ku cyicaro kiri shuri i Remera mu Giporoso ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2014. Uzitabirwa n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu ndetse n’abo ku rwego rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA).

Iri shuri rizaboneraho umwanya wo kumurika ibikorwa byaryo by’indashyikirwa byagezweho hagamijwe kurwanya ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda, kuko benshi mu banyeshuri barangije bamaze kwinjira ku isoko ry’umurimo bakaba bazanatanga ubuhamya ku byo bamaze kwigezaho nyuma yo gusoza amasomo yabo muri EMVTC-REMERA.

Abo banyeshuri barangije bari bakubiye mu byiciro bitatu harimo icy’abanyashuri 111 bize ku mu mwaka wa 2013. Aba bize umwaka wose amasomo y’ubukanishi hiyongereyeho amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, ururimi rw’Icyongereza, Igiswahili, n’isomo ryo kwihangira umurimo aho bigishwa uburyo umuntu ahinduka umukozi nyuma yo kwiga.

Ibidni I byiciro bibiri by’abanyeshuri 36 bize umugoroba mu mwaka wa 2013 na 2014. Bo bigaga nyuma y’amasaha y’akazi kuva saa kumi n’ebyiri kugera saa tatu z’ijoro. Aba banyeshuri biga igihe cy’amezi atandatu biga amasomo yavuzwe haruguru ukuyemo amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga kuko bo baba bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Ubuyobozi bwa EMVTC-REMERA bwishimira kuzasangira ibyishimo na buri wese, kandi buri wese akazirikana ko “ kwiga imyuga atari amaburakindi, ahubwo ari ukureba kure.”
Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi waganiriye na IGIHE ashima cyane iri shuri rya EMVTC-REMERA kuba rifite abarimu b’impuguke basoje amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga rya Kicukiro IPRC Kicukiro n’abandi bashobora gukora imfashanyigisho zikwiriye umusore cyangwa inkumi yagarukiye mu mashuri abanza cyangwa hejuru gato bagashobora kubaha ubumenyingiro bukwiye.

Habyarimana Mupanda, Inzobere mu by’ubukorikori yagize ati :« Kubona Umunyarwanda nk’uyu Nshimiye, nyir’iri shuri EMVC-Remera atinyuka gufasha urubyiruko kugera ku myuga nawe yize ntibyari bisanzwe mu gihugu. Uku gutinyuka no gukomereza mu bundi bumenyingiro butandukanye hifashishijwe abahanga baminuje nta kabuza bizatuma ibintu bihinduka.»

Yakomeje avuga ko hari igihe hazajya haboneka abasore n’inkumi benshi barangiza kwiga mu by’ubukanishi, sudire, ububaji, ubudozi, n’indi myuga, dore ko ari nabyo ubu biri ku isoko mu kwihangira imirimo, nta kurangiza kwiga ngo umuntu atangire kuzenguruka asaba akazi.