Mu Kuboza umwaka ushize, nibwo byatangajwe ko u Rwanda rwasubiye muri CEEAC, nyuma y’imyaka irindwi yari ishize rwivanyemo.
Itangazo ryasohowe nyuma y’inama y’abahagarariye ibihugu bigize uyu muryango iheruka kubera i Libreville muri Gabon, rivuga ko kutishyura imisanzu ibihugu bigomba gutanga no kutubahiriza ibyo buri gihugu cyiyemeje ari byo bitumye uyu muryango ujya mu bihe bitoroshye by’ubukungu.
Umunyamabanga Mukuru wa CEEAC, Ahmad Allam-Mi, avuga iki kibazo cyateye uyu muryango ibibazo bikomeye birimo ihagarara ry’imwe mu mishinga yawo no kudahemba abakozi ndetse bikaganisha ku kuba wafunga imiryango.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu bihugu 10 bigize uyu muryango,bitatu gusa ari byo byatanze imisanzu yabyo ku gihe, ari byo Congo Brazaville,Gabon na Tchad. Ni mu gihe ibirarane bibarirwa muri miliyari 31 z’ama CFA kugeza mu mwaka wa 2014.
CEEAC yashinzwe mu 1983, ihuriwemo na Angola, u Burundi, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Congo (Brazzaville), Gabon, Guinée Equatoriale,Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,u Rwanda,Tchad, Sao Tome na Principe.

Ibitekerezo 0