Hashize iminsi leta y’ u Rwanda itangaje icyemezo ntakuka cyo guca imyenda ya caguwa mu Rwanda.

Iyi ngingo yakuruye impaka ndende igitangazwa mu ntangiriro z’uyu mwaka aho bamwe mu bacuruza caguwa bavuga ko bubikiwe imbehe abandi bakavuga ko u Rwanda rudakwiye gufata icyemezo cyo guca caguwa mu gihe nta nganda zihagije rufite zikora iyi myenda.

Gusa inzego zibishinzwe zagaragaje ko nta kibazo bizateza ahubwo ko biri mu rwego rwo guteza imbere ba rwiyemezamirimo b’imbere mu gihugu, no kurinda igihugu gusohora amafaranga menshi.

Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abavuga rikijyana bo mu Karere ka Karongi muri Gicurasi uyu mwaka, yasabye abayobozi gusobanurira neza abaturage inyungu ziri mu guca caguwa.

Nsengimana Albert avuga ko kuba imyenda ya caguwa yari igikoreshwa ari kimwe mu byari byaramubereye inkomyi yo gukorera ishoramari mu Rwanda bigatuma ajya mu Bushinwa.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda ku wa 12 Nyakanga, Nsengimana yatangaje ko yiteguye gutangiza uruganda rukora imyenda ruzaha akazi abantu bagera ku bihumbi bibiri.

Yagize ati “Mu gihe hari hakiri caguwa, wumvaga nta mpamvu yo kubyigana.Urabona umuntu arigira muri caguwa, haba hari umuntu wagiye mu butumwa bw’akazi akigurira ikoti hanze. Ubu se urumva waba ujya kudodera imyenda bande?Nagiye mu Bushinwa kuko ariho hari hari akazi, rero ubwo hano akazi kabonetse nanjye ndagarutse.’’

Kuzana uruganda mu Rwanda bifite igisobanuro gikomeye cyo kwemeza abanyarwanda ko gahunda yo guca caguwa itakiri inzozi.

Uretse uru ruganda rwa Nsengimana, izindi nganda zikora imyenda mu Rwanda na zo zatangiye kongera abakozi ndetse n’ ibyo zakoraga mu rwego rwo guhangana no guhaza isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Urugero ni nk’ uruganda rwa C&H Garment Ltd Rwanda.Umuyobozi warwo Xiaomei Ma yatangaje ko nubwo rwakomeje gukora imyenda rwohereza mu mahanga, ariko ubu rwerekeje amaso mu Rwanda mu rwego rwo guhangana na caguwa.

Ubu rwiteguye kuva ku bakozi 500 rwakoreshaga rukageza ku bakozi ibihumbi 6000. Rurateganya kwagura inyubako kandi myenda rukora ikaba ku giciro gishobora kugera ku mafaranga 500 y’ u Rwanda hibanzwe cyane ku myenda y’ imbere n’iy’abana nk’uko uyu muyobozi yakomeje abisobanura.

Patel Ritech umuyobozi w’Uruganda UTEXRWA na we ashimangira ko imikorere yarwo yari yaradindijwe n’imyenda ya caguwa ariko ubu rushobora gukora imyenda ku kigero cya 40% cy’ ikenewe mu Rwanda.

Nsengimana Albert agiye kubaka uruganda rukora imyenda mu Rwanda
Nsengimana Albert agiye kubaka uruganda rukora imyenda mu Rwanda

Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda,François Kanimba avuga ko leta Rwanda yiyemeje korohereza abashaka gushinga inganda zizafasha mu guca caguwa.

Yagize ati “Ubu twiyemeje korohereza abashaka gushing inganda, tujya tubaha ubutaka, agaciro kabwo ntigahanikwe kandi bakaba babasha kubwishyura mu myaka 20.”

Leta y’ u Rwanda yahanitse imisoro ya caguwa yinjira mu gihugu.Guhera mu ijoro rishyira kuri uyu wa 2 Nyakanga 2016, imyenda n’inkweto byinjira mu gihugu byarambawe (caguwa) byatangiye gusoreshwa umusoro wikubye inshuro 25 ugereranyije n’uwari usanzwe. Ibi byari mu rwego rwo guca intege abacuruza caguwa .

Imyenda n’inkweto u Rwanda rwatumije mu mahanga mu 2010 yatwaye amadolari y’Abanyamerika 50 952 022 arimo aya caguwa 10 711 960; mu mwaka wa 2015 rutumiza hanze ibyatwaye amadolari y’Abanyamerika miliyoni 124 252 136, harimo aya caguwa 28 530 170.