{Mu gihe umubare mu nini w’ingo z’Abanyarwanda unyotewe kubona amashanyarazi ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyo kuyakwirakwiza kikaba kitaragira ubushobozi bwo kugera kuri bose, mu Karere ka Bugesera hatangiye ikigo gitanga ingufu zikomoka ku zuba cyitwa « Mobisol Rwanda Limited.»}

Mu kiganiro na IGIHE, Kannika Thaimai ukuriye Mobisol Rwanda Limited, yavuze ko mu gihe gito iki kigo gitangiye gukora, ingo zigera ku ijana zagejejweho amashanyarazi.

Kannika yagize ati «Tuje kunganira EWSA, ikigo cya leta gitanga ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda. Twe tuzanye uburyo bushya bubyaza imirasire y’izuba amashanyarazi. Ubu duherereye mu Karere ka Bugesera aho gutangira nyako tumaze amezi hafi atatu tukaba tumaze guha ingufu z’amashanyarazi ingo zirenga ijana.»

Usibye izo ngo, Emanweli Mutangana ushinzwe abafatabuguzi,yavuze ko hari urutonde runini rwabifuza kugezwaho izo nggufu, ato «Abagera kuri magana inani bamaze kwiyandikisha kugira ngo aya mashanyarazi ava ku mirasire y’izuba abagereho.»

Umuturage ashaka ifatabuguzi afite gutoranya mu buryo bune buhari ubukwiranye n’ubushobozi bwe, noneho akaba yariha icya rimwe ibikoresho bitanga umuriro ari byo pano yakira ingufu zituruka ku zuba, icyuma kigenzura imirasire y’izuba, bateri, ampure, itara rigendanwa n’igikoresho cyo gusharija telefone igendanwa.

Iyi sosiyete icuruza ingufu zituruka ku mirasire y'izuba ni iyo mu Budage ariko ikorera ibikoresho byose mu Bushinwa. Yizeye ko mu minsi mike abafatabuguzi bayo baziyongera cyane mu ma santeri ya Bugesera. Ifite ibyicaro ahitwa Musenyi, Kanazi, Juru, Nyarugenge, Ngeruka, Mayange na Murama.

Umukuru ugenzura ayo masanteri, Ingabe Agnes, avuga ko iyi sosiyete yorohereza abaturage ku ifatabuguzi. Bariha ibyo bikoresho byose mu myaka itatu kandi hagakurikiranwa isanwa, cyangwa ihindurwa ryabyo ku buntu.

Ingabe ati «Nyuma y’icyo gihe cyo kuriha, umufatabuguzi yegukana burundu ibyo bikoresho biramba kugera ku myaka makumyabiri. Hehe no kongera kuriha amashanyarazi.»

Iyi sosiyete ije mu Rwanda mugihe yatangije ibikorwa byayo mu ntara ebyiri za Tanzaniya kuva mu w’2011 aho imaze kugira abafatabuguzi ibihumbi bitatu.
Izanye ikoranabuhanga rikataje aho umufatabuguzi aheruka abona ibikoresho bye ubundi akajya yishyura abicishije muri serivisi ya Mobile Money ya MTN buri kwezi kugeza arangirije ideni rye.

Kannika Thaimai, Umuyobozi wa Mobisol Rwanda Limited (Ibumoso)
Kannika Thaimai, Umuyobozi wa Mobisol Rwanda Limited (Ibumoso)

Uko ibiciro bihagaze

Kannika yagize ati « Iyo umuturage abishoboye akishyura icyarimwe ayo mashanyarazi agabanyirizwa igiciro kugera kuri 25%. Hari ushoboye kuriha ibikoresho bingana no kujya abona watt magana abiri. Uyu ashobora kuriha icyarimwe hagati ya 968,320 Frw na 1.249,520 Frw bitewe n’amatara y’inyongera acana agera kuri makumyabiri. Naho ucana watt 120 ariha hagati ya 709,120 Frw na 842,320 Frw aho ashobora gucana amatara agera ku icumi. Igiciro cya Watti 80 cyo urugo rwemerewe gucana amatara agera kuri atandatu, umufatabuguzi ashobora kuriha hagati ya 528,800 Frw na 602.800 Frw. Hari kandi uburyo bwo gucana Watt 30 gusa umufatabuguzi akaba atarenza amatara atatu kubera ubushobozi bw’ibi bikoresho akaba yariha 213,340 Frw”.

Za pano zakira imirasire y'izuba umufatabuguzi ashobora kuyikopesha akayishyura mu gihe cy'imyaka itatu
Za pano zakira imirasire y'izuba umufatabuguzi ashobora kuyikopesha akayishyura mu gihe cy'imyaka itatu

Utabashije kwishyura icyarimwe yishyura mu mezi 36. Buri kwezi umufatabuguzi yariha amafaranga 25,200; 18,400; 13,680 na 5, 520 bitewe n’inguzanyo yahawe.