Banki y’Isi yahinduye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika mu 2019

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 12 Ukwakira 2019 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi yavuguruye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bwa Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu 2019 irishyira kuri 2.6%, ni igabanuka rya 0.2% ugereranyije n’icyari cyateganyijwe muri Mata.

Mu nama ya 20 yiga ku bukungu bwa Afurika yateranye ku wa Gatatu muri iki cyumweru, isanzwe iterana kabiri mu mwaka, Banki y’Isi yatangaje ko izamuka ry’ubukungu rizabangamirwa n’ubukungu bw’Isi bukomeje guhungabana.

Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko umusaruro mbumbe, byitezweho ko uzagabanyuka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru, Amerika y’Amajyepfo, Caribean n’uduce twa Aziya y’Amajyepfo two tuzahura n’impinduka z’igabanyuka ry’ubukungu cyane.

Ibihugu bikomeye mu bukungu bwa Afurika nka Nigeria, Afurika y’Epfo na Angola, nabyo ubu birareberwa mu ndorerwamo yo kuzagerwaho n’izo ngaruka.

Albert Zeufack, uhagarariye ubukungu bwa Afurika muri Banki y’Isi yavuze ko “Ubukungu bwa Afurika nta buzima bufite hagendewe ku biri kubera ahandi ku Isi kandi bigaruka ku ngaruka z’izamuka ry’ubukungu mu Karere. Ni mu gihe ibimenyetso bifatika bigaragaza isano hagati y’imiyoborere mibi n’izamuka ry’ubukungu ridahagaze neza. Ni ukuvuga ko abafata ibyemezo bagomba gukurikiranira hafi ibigo bihagaze neza.”

U Rwanda rwagaragajwe nka kimwe mu bihugu bikomeje kuzamura ubukungu bwabyo nyuma ya Côte d’Ivoire na Ethiopia.

Muri rusange ibihugu bifite imibare igaragaza kuzamuka mu Karere ni Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Ethiopia, Ghana, Guinea, Kenya, Rwanda, Senegal, Tanzania, na Uganda nkuko raporo yabigaragaje.

Ikindi raporo yagarutseho, yashimangiye akamaro ko kongerera abagore ubushobozi mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bwa Afurika.

Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika, Hafez Ghanem, yagize ati “kongerera abagore ubushobozi bizazamura ubukungu. Abayobozi ba Afurika bafite amahitamo; ubucuruzi nk’uko bisanzwe cyangwa gutera intambwe y’ubukungu buhuriweho, gukuraho inzitizi zituma abagore batagira uruhare mu iterambere niyo nzira iganisha aheza.”

Abagore b’abahinzi bo mu bihugu byo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara babona umusaruro uri munsi ho 33% kuri hegitari ugereranyije n’uwo abagabo babona kuri ubwo buso.

Naho ba rwiyemezamirimo b’abagore barushwa n’abagabo 34% y’inyungu mu byo bakora.

Ibihugu bya Afurika birasabwa gushyira ikibazo cy’ubukene mu bikwiye kwitabwaho, kwita ku kibazo cy’umusaruro n’ibiribwa, gukemura amakimbirane no kunganira abaturage mu ishoramari, hitabwa ku kuzamura ubuzima bw’abakene.

Abanyafurika 4 mu 10 ni ukuvuga abarenga miliyoni 416 babeshwaho na $1.90 ku munsi mu 2015.

Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi ushinzwe Afurika, Hafez Ghanem, avuga ko ibihugu bya Afurika bagomba gufasha abagore kugira uruhare mu iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .