BPR Plc yavuguruye inguzanyo ku mushahara, iyo gutunga inzu n’iyo kugura imodoka

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Atlas Mara Plc) yatangaje ko yavuguruye ibijyanye n’inguzanyo ku mushahara, iyo kubaka cyangwa kugura inzu n’iyo kugura imodoka, mu rwego rwo gufasha abakiliya kugera ku byo bakeneye, bijyanye n’uko ubuzima bwahindutse.

Ku bijyanye n’imodoka Banki y’Abaturage yari isanzwe itanga inguzanyo yo kuyigura itarengeje imyaka itandatu ikozwe. Yatangaje ko yaje gusanga abashoboye kugura iyo modoka ari bake kubera ko inshya ihenda.

Ibyo byatumye bahindura bashyiraho guha umuntu inguzanyo yo kugura imodoka imaze imyaka 10 ikozwe, igihe cyo kwishyura kiva ku myaka ine gishyirwa ku myaka itanu.

Banki y’Abaturage itangaza ko bizorohereza abakiliya kuko imodoka nyinshi mu zinjira mu Rwanda ziri muri icyo cyiciro kandi zikaba ziri no mu cyiciro ibigo by’ubwishingizi byishingira.

Inguzanyo yo kugura cyangwa kubaka inzu yakuwe ku myaka 20 ishyirwa ku myaka 25. Amezi umushahara ugomba kuba umaze unyura kuri konti wikurikiranya kugira ngo umuntu ayemererwe yo yakuwe ku mezi 12 ashyirwa ku mezi atandatu.

Ni mu gihe inguzanyo ku mushahara yashyizwe kuri miliyoni 15 Frw zidafite ingwate avuye kuri miliyoni 6 Frw. Igihe cyo kwishyura cyongerewe kigera ku myaka itanu kivuye kuri ine.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri BPR, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko bahinduye kugira bajyanishe n’impinduka zabayeho mu buzima bw’abaturage no gukomeza kuba Banki y’Abaturage koko kandi yumva abakiliya.

Ati “Hari impamvu nyinshi zatumye tuvugurura ziriya serivisi, iya mbere ni uko ibihe byagiye bihinduka.”

Mugisha yatanze urugero ku nguzanyo ku mushahara avuga ko bakurikije ibibazo uyifata aba agiye gukemura n’uburyo ibiciro byahindutse ku isoko basanze ayo batangaga mbere adahagije.

Yagize ati “Kenshi iyo ugiye kuyifata ni uko uba ugiye gukemura ibibazo byawe nko kugura ibikoresho byo mu nzu, kugura imodoka se, cyangwa kugura ikibanza, ibintu nk’ibyo. Ariko wajya kureba ugasanga uko ibiciro bihagaze ku isoko ugasanga miliyoni 6 Frw twatangaga mbere ntabwo zihagije, ibyo dusanga tugomba guhindura kugira ngo dukomeze tube Banki y’Abaturage, yumva ibyifuzo by’abakiliya bacu.”

Ku mwihariko wo korohereza abantu ku bijyanye n’inguzanyo ibafasha gutunga inzu, Mugisha yavuze ko bizatuma abafite imishahara iringanirye n’iciriritse b’abakiliya ba Banki y’Abaturage baba bamwe mu bazungukira kuri gahunda ya leta yo gufasha abantu gutunga inzu zabo.

Ni mu gihe Banki y’Abaturage y’u Rwanda ifite gahunda yo gutera inkunga umushinga wa leta wo kubaka inzu ziciriritse kandi abagenerwabikorwa bawo bakazaba abantu bafite imishahara iringaniye cyangwa iciriritse.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri BPR, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko impinduka mu mitangire y'inguzanyo zijyanye n'ubuzima abaturage babayemo
BPR yemeye inguzanyo yo kugura imodoka yakoze kugeza ku myaka 10 aho kuba itandatu
Inguzanyo ku mushahara zakuwe kuri miliyoni 6 Frw zigezwa kuri 15 Frw
Kwishyura inguzanyo yo kugura cyangwa kubaka inzu byashyizwe ku myaka 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .