Mu basaga 400, hagiye hatoranywa imishinga y’indobanure kandi yitezweho kuzana impinduka bitewe ahanini n’udushya tuyirimo mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubugeni, ubukungu n’izindi zinyuranye.
Ibirori byo gusoza irushanwa rya Hanga PitchFest 2022 biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ukuboza 2022 muri BK Arena.
Abahatana uko ari batanu bategerezanyije amatsiko menshi kumenya uwatsinze uwo ari we hagati yabo akegukana asaga miliyoni 50 Frw.
Ubusanzwe irushanwa rya Hanga Pitch ryitabirwa n’urubyiruko rutandukanye, rigatangirira ku rwego rw’Igihugu bakagenda batoranya hakurikijwe ubuhanga bwa buri umwe.
Ku cyiciro cya nyuma hatoranywa imishinga itanu muri 25 iba yagaragaje udushya kurusha indi ndetse inatanga icyizere kurusha indi.
Imishinga itanu yahize indi muri uyu mwaka ni Mulika Farmers, Lifesten Health, Huuza Quest Ltd, PayingTone na SchoolNest.
Umushinga wa mbere uzahembwa 50.000$, uwa kabiri uhembwe 20.000$, uwa gatatu uhembwe 15.000$, uwa kane n’uwa gatanu buri umwe uzahembwa 12.500$.
Ku bijyanye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ku mishinga yahawe amafaranga nk’igihembo, abahembwe bahabwa ibigo bigomba kubakurikirana ndetse akaba ari nabyo bibaha amafaranga yo gukoresha uko bagenda batera intambwe.
Guteza imbere umuhinzi ni yo ntego kuri Mulika Farms
Imibare igaragaza ko hejuru ya 70% by’abatuye u Rwanda bakora ubuhinzi nubwo umubare munini ari uw'abatabikora kinyamwuga.
Nyuma yo kubona ko abahinzi bo mu Rwanda batabikora kinyamwuga, ndetse n’ababikora bagikomwa mu nkokora no kugera ku isoko bigendanye n’urugendo rurerure bakora, Mulika Farms yashinzwe igamije guhuza aba bahinzi n’Isoko.
Mulika Farms yakoze uburyo bwa porogaramu ya mudasobwa cyangwa telefoni ifasha abahinzi kugera ku isoko cyangwa abakenera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi kubigeraho.
Intego yayo ni ukugabanya umwanya byatwaraga umuhinzi ageza umusaruro ku isoko ibintu byatuma atakaza amasaha menshi y’akazi ndetse hari n’uburyo bwo kongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Girihirwe Hervé na mugenzi we basanzwe bafashwa n’ikigo gifasha mu kunoza no kunononsora imishinga y’urubyiruko mu Rwanda, Jasiri gikorera muri Norrsken Kigali.
Uyu musore afite inararibonye mu bijyanye n’amabanki, ibaruramari, ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’ibindi. Yize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza amasomo ya Science in international Business administration/Finance muri Kaminuza ya United States International University -Africa.

SchoolNest Solutions
Karegeya Jean Marie Vianney, yiga mu mwaka wa Kabiri wa Kaminuza, ari gukora imenyerezamwuga ryo kwigisha mu kigo kimwe cy’amashuri. Yabonye mu burezi harimo ibibazo kandi bishobora kubonerwa umuti.
Bimwe muri ibyo yagaragaje ko ari ikibazo cyo kuba ibigo by’amashuri bigikora ibintu byinshi hadakoreshejwe ikoranabuhanga, nko gukora indangamanota z’abanyeshuri, kwishyura amafaranga y’ishuri no kuba igihe habaye inkomyi ituma amashuri ahagarara abana batabasha gukomeza kwiga.
Ibyo yabonye ko binyuze ku rubuga yakoze, ibyo bibazo bishobora gushakirwa umuti urambye ku buryo no mu bihe bigoye abana bashobora gukurikirana amasomo ku buryo bw’ikoranabuhanga.
Agaragaza ko afite ikoranabuhanga rikoresha amajwi n’amashusho bikorohereza abana kwiga imbonankubone n’abarimu babo bitabaye ngombwa ko baba bari ku ishuri.
‘
Yavuze ko hari amashuri batangiye gukorana harimo ibigo by’amashuri abanza bine n’ayisumbuye atatu ariko bifuza no gukorana na Minisiteri y’Uburezi mu kurushaho kwagura uwo mushinga no gutanga igisubizo.
SchoolNet solutions ni umwe mu mishinga yakuriye mu kigo gifasha imishinga y’urubyiruko ifite udushya mu ikoranabuhanga 250 Startups cyane ko bidasaba kuba umuntu afite amafaranga ahubwo harebwa igitekerezo niba ari cyiza, ubundi bakaguherekeza.’

Payingtone
Umushinga wa Munezero Brenda na Turatsinze bahisemo gukora wo gufasha abantu bifuza kubona inguzanyo n’uburyo bworoshye bwo kuzishyura.
Turatsinze Ignace na Munezero bafatanyije bakora ikoranabuhanga rizahabwa amabanki kugira ngo abashe kunoza ibijyanye no kwishyura inguzanyo zagiye zitangwa mu bihe bitandukanye.
Uyu mushinga ugamije kugira uruhare mu kugabanya umutwaro abantu bahabwa inguzanyo bahura nawo wo kwishyura inguzanyo ndetse rimwe na rimwe bagahura n’amande ya hato na hato n’amabanki akabasha gukurikirana uko abagurizwa bishyura.

Lifesten Health
Ikigo gifasha abantu mu kumenya no kwirinda indwara Lifesten Health binyuze mu kubakira ubushobozi abantu ku giti cyabo bwo kugera ku ntego z’ubuzima binyuze mu buryo butangaje.
Ni ikigo cyashinzwe n’abarimo Iraguha Peace Ndoli unagihagarariye muri aya marushanwa ugaragaza ko umushinga wabo uzafasha mu guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda.
Lifesten Health LLC ni ikigo gitanga inama n’ubumenyi bw’ibanze kuri gahunda zitandukanye zigamije gufasha abantu kwiyitaho mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ibi bikorwa mu buryo busa n’ubutangaje kandi busekeje binyuze mu gutanga impano ku bagaragaje ubumenyi no gutegura igisa n’irushanwa abantu bakagenda basubiza ibisubizo ku bumenyi rusange ku birebana n’ubuzima.
Ubu buryo bukoreshwa bwo gutanga impano butuma abantu barushaho kugira amatsiko yo gukurikirana no gushaka gukomeza gukoresha iyi porogaramu kandi byitezweho mu gihe abanyarwanda bazabikurikiza bizafasha mu kurandura imirire mibi no kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Kugeza ubu Lifesten Health ikorana n’ibitaro byemewe, inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri kugira ngo abakiliya bayo babashe kwirinda indwara no gutuma bakomeza kugira uruhare muri iyi gahunda.
Uretse uburyo bw’urubuga rwo kuri murandasi hari na porogaramu yifashishwa ndetse kuri ubu abantu bashobora kuyifashisha mu kureba amakuru arebana n’imirire iboneye, ubuzima, imibereho myiza ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Huuza Quest Ltd wifuza kumurika umuco w’u Rwanda na Afurika
Huuza Quest Ltd ni umushinga ugamije kugaragaza umuco n’amateka by’u Rwanda na Afurika binyuze mu buryo bw’imikino itandukanye yo kuri internet.
Mu 1995 nibwo Iradukunda Marie Grace ababyeyi be bagarutse mu Rwanda bavuye mu buhungiro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamwe basigarayo abandi bagize umuryango biturira muri Uganda.
Nyuma yo kuvuga mu 1998 yagiye ahura n’imbogamizi zo kuba yakongera guhura cyangwa kuganira n’abagize umuryango we, akura ariko abona izo mbogamizi.
Ibi byatumye akura yifuza cyane kumenya byinshi birebana n’abagize umuryango we ku buryo byatumaga yumva badahuje umuco n’inkomoko.
Iradukunda yaje gusanga iki ari ikibazo ahuriyeho n’abandi mu Rwanda no muri Afurika bimuha igitekerezo cyo kubona ko muri Afurika hakenewe uburyo bwiza bwo kugaragaza umuco n’amateka anyuranye muri Afurika hifashishijwe imikino yo kuri internet (Gaming industry).
Yahise atangira kwagura igitekerezo cyo gushinga umushinga yise Huuza, ifite intego yo kugaragaza amateka n’umuco ku bihugu bitandukanye bya Afurika hifashishwe udukino dushimishije.
Iradukunda agaragaza ko gukoresha imikino mu gusobanura amakuru n’amateka bifasha abantu benshi kuko biga ariko banishimisha.
Huuza ni umwe mu mishinga yari iri gufashwa na Jasiri iri kubakirwa ubushobozi no kunoza umushinga neza aho afatanyije na bagenzi be barimo Yuhi Kamugisha na Mumbo Wanjau Alfred.
Imikino yifashishwa iri mu bice bibiri bitandukanye birimo ibijyanye n’umuco n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Mu rusobe rw’ibinyabuzima hagaragazwamo imikino n’imirwano hagati y’inyamaswa zitandukanye, ibiti n’ibindi bidukikije byo hirya no hino muri Afurika mu gihe igice cy’umuco kibumbatira amateka, abantu n’umuco wabo.
Kugeza ubu Huuza ikorera mu Rwanda no muri Kenya kandi iri gufasha abantu kumenya no kwisanga mu muco wabo binyuze mu dukino dusekeje. Iyi mikino ishobora kuboneka mu maguriro y’ibitabo n’amaduka y’impano muri ibyo bihugu.
Iradukunda agaragaza ko kuri ubu hari uburyo bwo kwifashishwa ikoranabuhanga ku buryo abakoresha smartphone bashobora kuzajya bayikore.









Ibitekerezo 0