Ruhatana w’imyaka 26 utuye mu karere ka Kicukiro avuga ko yatunguwe cyane no gutsindira aya mafaranga ndetse akaba agiye kuyakoresha mu bikorwa bibiri bikomeye birimo no gusubira mu ishuri.

Yagize ati “Mfite gahunda ebyiri, iya mbere ni ugusubira mu ishuri. Nacikirije amashuri mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, kubera ko akazi nari mfite kari kahagaze sinabasha kwishyura. Gahunda ya kabiri ni gusubukura ubucuruzi bwo kugemura imbuto n’imboga mu ma hotel n’amaresitora.”

Ruhatana uvuga ko yatangiye kwitabira iyi poromosiyo ya ‘Tigo Bonane’ mu cyumweru gishize aho yatomboye miliyoni akoresheje amafaranga 900, ngo iyi ntsinzi yamwongereye imbaraga zo gukina.

Bitegenyijwe ko Poromosiyo ya Tigo Bonane izamara iminsi 60. Abanyamahirwe bose bazatsindira miliyoni 90, naho abanyamahirwe 10 ku munsi bakazajya batsindira telefoni za Shabuka, abandi 10 batsindire guhamagara iminsi 30 ku buntu.

Kwinjira muri iyi poromosiyo uhamagara ku 155 cyangwa ukohereza ubutumwa bugufi (SMS) burimo ijambo Bonane ku 155 butwara amafaranga 100, maze ugahabwa iminota ibiri yo guhamagara na sms eshatu ndetse ukaba winjiye mu banyamahirwe bashobora gutsindira ibihembo byinshi birimo miliyoni buri munsi na miliyoni eshanu buri ku cyumweru. Nomero ihamagara abatsinze ni 0722123123.

Rutabana (iburyo) yatsindiye miliyoni akoresheje amafaranga 900
Rutabana (iburyo) yatsindiye miliyoni akoresheje amafaranga 900