{Sosiyete y’itumanaho ya Airtel yatangije kuri uyu wa Gatanu uburyo bushya bwitwa “Airtel Zone” bufasha abakiriya bayo guhamarana bisanzuye ku giciro gito mu gihe nyacyo.}

Umuyobozi wa Airtel, Teddy Bhullar, yavuze ko Airtel Zone izanywe nk’akandi gashya mu dushya Airtel isanzwe ikora mu kunoza itumanaho ku bakiriya bayo.

Yagize ati “Ku nshuro ya mbere ku isoko ryo mu Rwanda, abakiriya bagiye kubona uburyo budasanzwe, buhendutse, bwuzuyemo umucyo ku biciro bishyura buri uko bahamagaye. Bazaya babona amafaranga bakoresheje buri uko barangije guhamagara. Muri Airtel Zone ntabwo bazongera gutekereza ku mafarnga uri kwishyura.”

Yakomeje agira ati “ Igiciro umukiriya azajya yishyura kizajya giterwa n’abantu bari gukoresha umunara abari gukoresha uyu munara nibazaba ari bake azajya akoresha ifaranga ku munota ndetse uko bazajya biyongera umunota uzajya wishyura amafaranga 10”.

Kuva ubu Airtel Zone igiye kuzajya iboneka mu gihugu hose aho abafatabuguzi ba Airtel Rwanda bazajya bahamagarana kugeza ku ifaranga rimwe ku munota(1 Frws/Min). Amafaranga ari hejuru umuntu azajya ahamagarira ku mu nota ni 31.

Ibiciro byo guhamagara bizajyabigenda bihunduka bitewe n’amasaha y’umunsi n’umubare w’abantu bari guhamagara ku murongo wa Airtel. Abazaba bariyandikishije muri iyi gahunda ya Airtel Zone bazajya babasha kubona amafaranga bagiye guhamagariraho mbere y’uko bahamagara.

John Magara ushinzwe itumanaho muri Airtel Rwanda we avuga ko iyi serivisi bayitekereje nyuma y’uko bakoze ubushakashatsi bagasanga Abanyarwanda benshi baba bifuza kumenya amafaranga baba bacibwa.

Magara yagize ati “Ikintu cya mbere ibazaniye n’uko bazajya bamenya amafaranga bakoresheje kuri telefone bitewe n’uko ubusanzwe bahamagaraga bashyizemo amafaranga ariko ntibamenye amafaranga baciwe. Nka Airtel twashakishije uburyo twakemura iki kibazo kugira ngo bajye bamenya amafaranga wabaciye ku munota”.

Yakomeje avuga ko iyi serivisi izajya igabanya ibiciro ku buryo bugaragarira buri wese bitewe n’uko hari ubwo umuntu azajya ariha ifaranga ku munota.

Kwinjira muri Airtel Zone ku bafatabuguzi ba Airtel ukanda *135# .