{Nyuma y’uko bigaragariye ko hari abantu bahimba ibyangombwa by’ubutaka butari ubwabo bakabugurisha, Ibiro bishinzwe ubutaka mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA) byafashe ingama zo gutangiza uburyo bwifashisha telefone igendanwa buzajya butanga amakuru yifuzwa ku kibanza, bugakumira uburiganya.}
Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubutaka muri RNRA, Didier Sagashya, yatangaje ko harateye abatekamutwe bahimba ibyangombwa by’ubutaka bakiyitirira ubutari ubwabo bagamije kubugurisha.
Yagize ati“Hari abatekamutwe benshi aho umuntu aza akakubwira ati mfite ubutaka akakwereka n’icyangombwa cyabwo yacurishije/cy’igihimbano akajya no kubukwereka ukamugurira wajya ku Kigo cy’Ubutaka ngo bukwandikweho ugasanga si ubwe.”
Aba batekamutwe bitarenze Ukuboza uyu mwaka ntibazongera kugira uwo babeshya, kuko uburyo bwo kubona amakuru y’ubutaka umunti yifuza kuri telefone igendanwa buzajya bumufasha.
Sagashya ati “Ni uburyo bwo kuri telefone igendanwa aho uzajya uhamagara nimero baguhaye, telefone ikagusaba gushyiramo nimero yihariye y’ikibanza iba iri ku cyangombwa cy’ubutaka ukohereza. Icyo gihe uzajya uhabwa igisubizo kikwereka ubuso bw’ubutaka, nyira bwo, icyo bukoreshwa ndetse niba hari n’ikibazo bufite cyangwa ntacyo.”

Yakomeje asobanura ko amwe mu makuru agaragaza ikibazo ubutaka bwaba bufite aza arinda kugura ubwafatiriwe, ubwatanzweho ingwate cyangwa bufite amakimbirane yandikishijwe mu gihe cyo kubaruza ubutaka n’ibindi bitandukanye ku buryo wajya kubibaza neza ku biro by’ubutaka.

Ibitekerezo 0