00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora mu bigo by’imari iciriritse basoje amasomo, basabwa gutanga serivisi inoze

Yanditswe na Yvette Balinda
Kuya 27 August 2022 saa 07:07
Yasuwe :

Abagera kuri 60 barimo abakozi b’ibigo by’imari iciriritse bari bamaze umwaka bahugurwa ku ibaruramari, basoje amasomo basabwa gutanga serivisi inoze bakoresheje ubumenyi bayakuyemo.

Ni amasomo yibanze ku ibaruramari, icungamutungo, imitangire n’imikoreshereze y’inguzanyo. Yatanzwe ku bufatanye bw’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse (AMIR), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Ikigo gishinzwe guhugura ba rwiyemezamirimo, ibigo bito n’ibiciriritse na za Koperative (RICEM) na DSIK [Umuryango w’Abadage ugamije guhugura abakora mu bigo by’imari iciriritse].

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022 nibwo bahawe impamyabushobozi. Barimo ab’igitsinagore 30 n’ab’igitsinagabo 30.

Uko ari 60 harimo 45 baturutse mu bigo by’imari iciriritse 18 naho abandi 15 batanzwe na RDB bakaba ari bwo bari bakirangiza kaminuza, iki kikaba ari icyiciro cya gatatu gisoje aya mahugurwa.

Bahuguwe muri gahunda yo kubaka ubushobozi bw’abakora mu bigo by’imari iciriritse badafite uburambe mu kazi ndetse n’abasoje kaminuza mu byerekeranye n’ibaruramari, yatangiye mu 2017.

Aya mahugurwa atangirwa mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Rubavu hagamijwe kongera ubushobozi bw’abakozi b’ibigo by’imari iciriritse, kugabanya ibura ry’akazi mu rubyiruko, gukora kinyamwuga mu bigo by’imari iciriritse mu rubyiruko ndetse no kongera uburambe bw’abakozi n’abifuza gukora mu bigo by’imari iciriritse.

Abitabiriye aya mahugurwa bakurikiranye amasomo arimo ay’ibaruramari n’icungamari, imitangire n’imikoreshereze y’inguzanyo. Bakaba bahabwa ubumenyi rusange (theory) ku kigero kingana na 20% bagashyira mu bikorwa ibyo bize (practice) ku kigero cya 80%.

Byitezweho kuzagirira akamaro abagana ibigo by’imari iciriritse kuko abakozi bazaba bafite ubushobozi bwo kubaha serivisi zinoze ndetse bikazagabanya n’ibihombo bijya bigaragara muri ibi bigo bitewe n’ubumenyi budahagije.

Umujyanama mu bya Tekinike muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Alexis Kabayiza, yavuze kandi ko abagana ibigo by’imari iciriritse bazabasha kubona inguzanyo zicunzwe neza.

Ati “Ibi bifasha abagana ibi bigo by’imari iciriritse kubera ko abakozi bazaba bafite ubushobozi bwo kubafasha, hari ukugera ku rwego rwo kubona amafaranga (inguzanyo) mu kigo cy’imari iciriritse ariko hari igice kinini ibigo by’imari bigiramo uruhare mu gukurikirana amafaranga batanze uko akoreshwa”.

Abasoje amahugurwa bibukijwe kubyaza umusaruro ubumenyi bayakuyemo mu rwego rwo guharanira iterambere ry’ibigo bakorera ndetse no kunoza serivise batanga.

Muri bo hari n’abahawe inshingano zo kuyobora ibigo bakoramo mu gihe bari bakiri mu mahugurwa.

Umuyobozi wa DSIK German Sparkassenstiftung Eastern African mu Rwanda, Ruth Madl, yavuze ko abasoje amahugurwa bateye imbere mu bumenyi, abasaba kuba intangarugero.

Yagize ati “Muri icyitegererezo muri iyi gahunda yose, uko mukomeza kuba abakozi beza ni byo byerekana ko aya mahugurwa ari ingirakamaro, bikaba bizatuma n’ibindi bigo by’imari iciriritse bitaritabira iyi gahunda biyitabira”

Uhagarariye abasoje amahugurwa Uzaribara Jean Claude wo muri Sacco Mageragere Icyerekezo, yavuze ko ari intambwe ikomeye bateye mu buzima bwabo.

Ati ”Ni intambwe ikomeye mu buzima bwacu yiyongereye ku rugendo rw’akazi kacu mu gukomeza gukorera ibigo by’imari, ibi byaduteguye gukora akazi kacu ka buri munsi neza rero dushimiye abadufashije mu bihe byo kwiga abayobozi b’Ibigo dukorera, ndetse n’abagize uruhare muri aya mahugurwa”.

Aya mahugurwa Dual Apprenticeship system bikaba biteganyijwe ko yagera mu gihugu cyose mu rwego rwo kongera abahugurwa n’ibigo byitabira kugeza ubu akaba ari ibigo by’imari 18.

Icyiciro gikurikira kikazaba kigizwe n’ibigo by’imari iciriritse 52 ndetse n’abahugurwa bakagera ku 150 bagizwe na 60% b’igitsinagore na 40% b’igitsinagabo bikazabera aho bisanzwe bibera hiyongereyeho akarere ka Muhanga.

Uyu muhango wanitabiriwe n'abayobozi b'ibigo by'imari iciriritse bitandukanye
Umubare w'abahugurwa ugiye kwiyongera
Abasoje amahugurwa bibukijwe ko bagomba kugabanya ibihombo ibigo by'imari iciriritse bijya bihura nabyo
Abahize abandi muri aya mahugurwa bashimiwe
Ruth Madl uhagarariye DSIK mu Rwanda yasabye abasoje amahugurwa gukoresha ubumenyi bahawe
Uzaribara Jean Claude yavuze ko ari intambwe ikomeye bateye mu buzima bwabo
Ni ku nshuro ya gatatu aya mahugurwa atanzwe
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 60 biganjemo abaturutse mu bigo by'imari bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .