Abahinzi ba kawa bakorana na sosiyete IMPEXCOR bongerewe amafaranga ku kilo kuri kawa bari baragemuye

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 9 Gashyantare 2020 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Abahinzi batandukanye bakorana na sosiyete itunganya igacuruza kawa IMPEXCOR LTD, akanyamuneza ni kose nyuma yo kwemererwa kongezwa igiciro cy’ikilo cya kawa, kikagera kuri 300 kuri kawa bari baragurishije mbere.

Abo bahinzi ni abo mu turere twa Nyamasheke, Rusizi, Huye,Nyaruguru na Muhanga bakaba bagemura kawa ku nganda icyenda zo muri utwo turere Shangi,Kinunga,Nyakabuye, Muhari, Shyogwe, Nyakabuye,Muhari,Kiyumba, Gatare na Busanza.

Bari baguriwe ku kilo cya kawa amafaranga ari hagati ya 190 na 195 ariko sosiyete ibagurira kawa yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariyo San Francisco Bay coffee LTD isaba ko bakongerwa amafaranga yuzuza akaba 300 Frw ku kilo.

Oreste Baragahorana,umuyobozi wungirije sosiyete IMPEXCOR LTD yagize ati “Mbere bari bagiye babona amafaranga atandukanye agendanye n’ayo ikigo gishinzwe iby’amakawa cyari cyagennye yo guha umuturage ari hagatati ya 190 na 200 Frw ariko bitewe nuko umuguzi yashimye kawa, twabongeye amafaranga ari hagati y’ijana n’ijana cumi.”

Akomeza agira ati “Ni umuguzi wo muri Amerika asanzwe atugurira kawa kuva muri 2014 akaba akoze igikorwa cyiza. Ni ukuvuga ko twayabongeye akagera kuri Magana atatu ku kilo. Ikawa yashimye ni izo mu nganda ebyiri zo muri Rusizi, enye zo muri Nyamasheke, rumwe rwo muri Nyaruguru n’inganda ebyiri zo muri Muhanga.”

Abahinzi baganiriye na IGIHE bo mu mirenge ya Shangi, Bushenge na Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke bavuga ko aya mafaranga agiye kubafasha mu mibereho yabo ndetse no kwita kuri kawa yabo kugira ngo ikomeze gukundwa ku ruhando mpuzamahanga.

Muramira Pheneas ati “Nahinze kawa kuva muri 19 71, ubu bampaye ibihumbi 300 ubwo nazanye toni eshatu kandi ndajya no gufata ayandi ku rundi ruganda rw’i Shangi naho mpafite izindi kawa, ubu tugiye gukomeza kwita kuri kawa cyane.”

Uzamushaka Theresia ati “ Bampaye ibihumbi 52, mfite ibiti bya kawa birenga 500. Ibi bintu turabyishimiye, abana bari babirukanye ubu ndahita njya kwishyura, ubundi nite no kuri kawa nyishakire isaso.”

Oreste Baragahorana,Umuyobozi wungirije wa sosiyete IMPEXCOR LTD asaba abahinzi kwita kuri kawa yabo kugira ngo bakomeze kubona amafaranga menshi.

Abahinzi 8096 nibo bagomba guhabwa aya mafaranga agera kuri 202 286 745 Frw, bakaba baragemuye kawa y’igitumbwe ingana n’ibilo 2 056 441.

Sosiyete IMPEXCOR LTD, ni sosiyete nyarwanda itunganya ikanacuruza kawa, ikaba yarashinzwe muri 2008 n’abantu bafite ubunararibonye mu gihingwa cya kawa, ikaba ifite inganda 20 mu ntara eshatu z’igihugu, ikorana n’abahinzi ba kawa barenga ibihumbi 20.

Abahinzi ba kawa bo mu murenge wa Nyabitekeri bishimira amafaranga bongerewe ku kilo cya Kawa
Akanyamuneza kari kose ubwo bakiraga amafaranga batari biteguye kubona
Uzamushaka Theresia yakira amafaranga azamufasha kurihira abanyeshuri no gukorera kawa ye
Oreste Baragahorana,Umuyobozi wungirije wa sosiyete IMPEXCOR LTD yasabye abahinzi bakawa kuyitaho kugirango bakomeze kubona amafaranga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .