{Mu gihe u Rwanda rwinjizaga amafaranga miliyari zisaga 600 zavaga mu misoro n’amahoro, rurateganya kuzajya rwinjiza izigera 1,000 mu mwaka 2014/2015 kugira ngo u Rwanda rukomeze kwirwanaho rutarambirije ku nkunga z’amahanga.}

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku ngengo y’imari izakoreshwa mu mwaka 2014/2015 ingana na miliyari 1,750, yemeje neza ko amafaranga aturuka mu misoro agomba kwiyongera.

Abajijwe aho ayo mafaranga asaga miliyari 1,000 z’amafaranga y’u Rwanda azava mu gihe Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko amafaranga binjije mu mezi icyenda ashize kugera muri Gicurasi uyu mwaka asaga gato miliyari 500, Amb. Gatete yavuze ko bagena uko imisoro izaba ingana bagendeye ku kigero cy’uko ubukungu buzazamuka uwo mwaka, ariko ngo ayo mafaranga yaboneka ubukungu butaguye.

Yagize ati « Ubu ngubu twihaye intego ya 6% turamutse tugize 7% imisoro yarenga.”
Amb. Gatete Claver yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira umuco wo gukora uko bashoboye bagatangira kumenyera kwifasha aho gutegereza inkunga z’amahanga. Aha yasabye ko n’abagira uburiganya mu kwishyura imisoro babicikaho.

Yagize ati«Ugenzuye neza wasanga abantu bishyura imisoro igenwa n’itegeko ari mbarwa. Abanyarwanda bakwiye kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere. Turashaka abasoreshwa benshi bajya ku misoro ihari aho kugira ngo buri gihe ujye uhora uzamura imisoro ku basoreshwa bake.»

Amb. Gatete yatanze urugero ku musoro w’ubukode bw’inzu aho yavuze ko ugenzuye wasanga abatanga uyu musoro ari ½ kandi nabo ugasanga babeshya aho umuntu aba akodesha ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda akavuga ko yishyurwa ibihumbi 100 kugira ngo abe aribyo asorera gusa.

Ingengo y’imari ya 2014/ igizwe angana na 62% by’amafaranga azava mu mutungo kamere w’igihugu harimo imisoro n’ibindi, naho 38% ni yo azava mu nkunga z’amahanga.

Igice kinini cy’ingengo y’imari kizibanda ahanini ku gushyigikira gahunda z’imbaturabukungu ya kabiri mu kurwanya ubukene (EDPRS II), izikubira 52% by’ingengo y’imari yose.

Amb. Gatete yavuze ko Aanyarwanda ubwabo bagomba kumenya kwisindagiza kuko n’ibihugu bitera inkunga ubukungu bwabyo burimo kugenda busubira inyuma, aho mu mwaka wa 2013 ubukungu bwari bwazamutseho -0,7% naho uyu mwaka nabwo bwaguye kuri -0,4%.

Nubwo amafaranga menshi agize ingengo y’imari azakoreshwa 2014/2015 azava mu misoro, mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka Umuyobozi wa RRA, Tusabe Richard, yavuze ko bari bafite intego yo kongera amafaranga ava mu misoro n’amahoro mu mezi icyenda ashize kugera kuri 20% ariko ntabwo byaje gukunda kuko bageze kuri 15%.

Zimwe mu mpamvu nkuru zagaragajwe nk’intandaro y’igabanuka ry’imisoro yakiriwe, ishamikiye ku muvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda wabaye 4,6% mu gihe hari hitezwe 6,6 % mu 2013.

Buri mwaka Leta y’u Rwanda yongera ingengo y’imari iba izakoreshwa umwaka ukurikiraho, ariko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta akagaragaza ko hari aho agicungwa nabi.

Minisitiri Gatete yavuze ko icyo kibazo MINECOFIN ingamba yashyize imbaraga nyinshi mu guhugura abakozi bashinzwe amafaranga mu bigo bya Leta, bikazafasha ko hatazongera kubaho amakosa nk’ayagiye aba ubushize, kandi ngo Raporo y’Umugenzuzi w’imari yerekana ko hagenda haba impinduka.

[email protected]