00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2026 uzarangira BK ifite aba-agent 15.000

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 25 March 2026 saa 06:47
Yasuwe :

Abakiliya ba Banki ya Kigali bo mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi bashimye uruhare rwayo mu guteza imbere imijyi y’utu turere, bayisaba kongera umubare w’abakozi ku mashami mu kurushaho kwihutisha serivisi, na yo yizeza ko umwaka wa 2026 uzarangira ifite aba-agents 15.000 bafasha gutanga serivisi.

Babitangarije mu Karere ka Rusizi ku wa 20 Werurwe 2026, mu busabane bwahuje abayobozi b’iyi banki imaze imyaka 60 ishinzwe.

Ni ubusabane ngarukamwaka aho BK ihura n’abakiliya bayo bakaganira ku byarushaho kunozwa kugira ngo babone serivisi z’imari mu buryo bworoshye.

Mushengezi Evariste, umushoramari w’i Rusizi umaze imyaka 31 akorana na BK, mu izina ry’abakiliya bayo, yavuze ko yayibonyemo ubudasa bwo kudashyira ku gitutu abakiliya batinze kwishyura inguzanyo.

Ati “Ndi muri BK ariko nabanje mu zindi banki. Nta muntu ndabona yahuye n’ingorane zo gufata umwenda ngo bamushyire ku gitutu nko mu zindi banki nsanzwe mbona hanze aha.”

Yatanze urugero rw’umuntu w’inshuti ye wafashe inguzanyo ya miliyoni 15Frw mu yindi banki, arishyura, ariko bamutereza ingwate muri cyamunara kubera ibihumbi 500Frw yari asigaje.

Ati “Ibyo bintu muri BK ntabwo ndabibona. Niba hari uwo byabayeho anyomoze. Njye mu myaka 30 maze ntabyo ndabona.”

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, Urimubenshi Aimable yavuze ko iyi banki itarafungura ishami mu Mujyi wa Karongi nta nzu z’amagorofa zari zihari.

Ati “Ziriya nyubako zubatswe aho BK ihaziye. Abikorera b’i Karongi twabonye inguzanyo, tuzikoresha neza twishyura neza twiteza imbere.”

Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe serivisi z’ikoranabuhanga n’abakiliya ku giti cyabo, Rumanyika Désiré, yavuze ko buri mwaka bazenguruka igihugu basura abakiliya.

Ati “Kuri iyi nshuro hari hatahiwe Rusizi, Nyamasheke na Karongi. Dusura abo twahaye inguzanyo tukareba aho ibikorwa bigeze, tukumvikana ku bundi bufasha baba bakeneye.”

Nyuma yo gusura ibikorwa, BK ihurira mu busabane n’abakiliya bayo bagasangira, abakiliya bakagira umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibyifuzo.

Rumanyika yongeyeho ati “Twakoze ubushakashatsi dusanga abantu batekereza ko BK ari banki y’abakire ariko ntabwo ari byo. BK ni umuryango wakira umuntu wese ushaka serivisi z’imari, dufite inguzanyo ihera ku bihumbi 50 Frw kuzamura.”

Mu byifuzo byatanzwe n’abakiliya harimo icyo kongera abakozi ku mashami ya BK kugira ngo serivisi zirusheho kwihuta.

Rumanyika avuga ko BK ifite uburyo ikurikirana ikamenya igihe umukiliya yamaze ku ishami ategereje serivisi.

Ati “Iyo dusanze yahatinze turakurikirana tukabaza impamvu bigakosorwa. Uyu munsi dufite amashami 66 n’aba-agents barenga 5000. Turashaka kubageza ku bihumbi 15 mu gihe kitarenze umwaka.”

Banki ya Kigali yashinzwe mu 1966, kuri ubu iri kwizihiza imyaka 60 imaze itanga serivisi z’imari mu Rwanda.

BK yasuye abakiliya yahaye inguzanyo zo kubaka amagorofa
Rimwe mu magorofa ari kubakwa ku nguzanyo ya BK
Abakiliya ba BK bayishimira uruhare yagize mu guteza imbere imijyi
Banki ya Kigali yasabanye n'abakiliya bayo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages