Mu ruzinduko rugamije kwegera abakiliya ba Banki ya Kigali no kubasobanurira ibya serivisi y’ubwishingizi yayo, ruri gukorwa n’abakozi b’iyi banki mu turere dutandukanye, abakora ubuhinzi bo mu Karere ka Musanze bakiriye neza iyo serivisi bavuga ko izabafasha kwirinda ibihombo bahuraga na byo ndetse ikazabafasha no kubona inguzanyo mu buryo bworoshye bigatuma bateza imbere ibyo bakora.
Twizerimana Innocent, umuhinzi mworozi ukora cyane imirimo y’ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi, yagize ati" Turashimira BK yo yadutekereje ku bwishingizi bw’ubuhinzi. Ubundi twari dusanzwe dukorana mu buryo bwo kubitsa, kubikuza no gusaba inguzanyo ariko iyi serivisi iratuma duhinga dutekanye."
"Ubundi wajyaga gusaba inguzanyo bakakubwira ko iyo mu buhinzi ifite ingaruka nyinshi bigatuma ugira indi ngwate utanga ariko ubu iyo ugiye kuyisaba uri mu bwishingizi ntibiganyira kuyiguha kuko uramutse uhuye n’ikibazo ubwishingizi bwakugoboka kuyishyura ntibikubere umutwaro. Tugiye kuyigana no kuyikangurira abandi ubundi dukore kinyamwuga dutere imbere."
Murekatete Angelique na we yagize ati" Njye nkora ubuhinzi butandukanye, ariko ubwishingizi bwa BK ndabukoresha igihe cyose ngiye guhinga ibirayi kuko iyo uhuye n’igihombo giturutse ku biza uba wizeye ko uzagobokwa, ni yo mpamvu nshishikariza bagenzi banjye kugira ubwishingizi no gukora kinyamwuga kuko kuba uri mu bwishingizi ntibivuga ko uterera iyo ngo wikururire ibihombo."
Umuyobozi Mukuru wa BK Insurance, Bahizi Alexis, yavuze ko kuri ubu ubwishingizi bwa BK, ubukeneye yabegera bakamufasha kandi ko muri iki gihe Isi igezemo bisaba gukora cyane no gushaka umutekano w’ibyo yavunikiye abishakira ubwishingizi kugira ngo azagobokwe mu bihe bikomeye.
Yagize ati" Ukeneye ubwishingizi yegera ishami iryo ari ryo ryose rya BK bakamufasha. Icyo tubasezeranya muri BK Insurance ni uko icyo tukwemereye ni cyo kikugeraho kandi kikakugeraho vuba, mu buryo bunoze. Ntabwo twitota kuko umuntu wagize impamvu ituma agobokwa ntitumuburanya, tumubaza gusa icyo yabaye gituma agobokwa twasanga bihuye n’ibyo twemeranyije mu masezerano tukabimuha kandi mu buryo bwihuse. Nibatugane rero bishingire ibyabo ubundi birinde ibihombo bajyaga bahura na byo."
Muri uru ruzinduko rugamije kwegera abakiliya no kubasobanurira ibya serivisi y’ubwishingizi yayo, BK Insurance yari yarutangiriye i Gicumbi ku wa Gatatu, irukomereza i Musanze na Rubavu ku wa Kane.
BK Insurance ni ubwishingizi bwa BK Plc bumaze kwitabirirwa n’abantu barenga ibihumbi 60 bafitemo ubwishingizi butandukanye burimo ubw’ibinyabiziga, inzu, ingendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ubundi bwishingizi bwose butangwa mu Rwanda bakaba bateganya no gutangiza ubwishingizi bw’ubuzima mu bihe bya vuba.















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!