Buri mucuruzi cyangwa umushoramari aho ava akagera aba afite intego yo kwagura ubucuruzi, ibikorwa bye n’ishoramari rye ndetse akagira n’intego ngari y’icyo aba agamije kugeraho mu gihe runaka.
Ku bigeraho bisaba gukorera ku ntego ndetse no kwiha gahunda ndende y’uburyo bushoboka bwafasha kubigeraho binyuze mu miterere y’ibyo akora.
Ibi byatumye BPR Bank Rwanda itekereza gutanga amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse mu rwego rwo kwirinda ibihombo bya hato na hoto baterwaga no kugira ubumenyi buke mu mikorere yabo ya buri munsi.
Ni amahugurwa atangwa ku bufatanye n’ikigo nyafurika kigamije guteza imbere imiyoborere mpuzamahanga cya African Management Institute (AMI) ku bufatanye na BPR Bank Rwanda ndetse na Consumer Centrix.
Aya mahugurwa azamara amezi ane ariko amwe mu masomo atangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo bitabangamira n’imikorere yabo.
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’imishinga mito n’iciriritse muri BPR Bank Rwanda, Sefu Mbarushimana, yavuze ko gutekereza gahunda y’aya mahugurwa bigamije gufasha ba rwiyemezamirimo bato kurushaho gukorana neza na BPR Bank Rwanda Plc.
Yagize ati “Ni ukugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo guteza imbere ubucuruzi bwabo. Iyo abacuruzi cyangwa ba rwiyemezamirimo baje badusaba serivisi z’imari tubagenera n’izitari izimari zibafasha kongera ubumenyi mu bucuruzi bwabo.”
Uyu muyobozi yavuze ko abari guhugurwa bazafashwa kumenya uburyo bwo kumenyekanisha ibikorwa byabo, gukoresha neza imari, gukora igenamigambi rihamye, gukora ubushakashatsi bugamije guteza imbere amasoko ndetse no gushaka igisubizo ku bibazo bishobora kugera ku bikorwa byabo.
Umukozi ushinzwe ibikorwa mu kigo nyafurika kigamije guteza imbere imiyoborere (African Management Institute) iri gutanga amahugurwa kuri aba ba rwiyemezamirimo, Umutoni Jeannette, yagaragaje ko mu bihe byo guhugura ba rwiyemezamirimo bato bakunze gusanga imbogamizi ari zimwe.
Ati “Imbogamizi ba rwiyemezamirimo benshi bafite ni uko badafite ubumenyi buhagije bw’uko bakora ubucuruzi, ikindi kandi usanga badasobanukiwe neza uburyo banoza imikorere ndetse no gusobanukirwa ko bacunga amafaranga yabo, kumenya ibyinjiye n’ibisohoka cyangwa kugenzura neza urwunguko rwabo.”
Umutoni avuga ko abahuguwe n’Ikigo African Management Institute, uretse guhabwa ubumenyi ariko haniyongeraho guhabwa urubuga rwo kumenyana n’abandi ba rwiyemezamirimo ku rwego mpuzamahanga, ibintu bifasha cyane mu birebana n’iterambere ry’ishoramari.
Bamwe muri aba bari guhugurwa na BPR Bank, bavuze ko amahugurwa bari guhabwa azabafasha mu gukuraho imbogamizi bahuraga nazo umunsi ku wundi nkuko Kimenyi Emmanuel uhagarariye D.I Grow Seed Rwanda Ltd icuruza ifumbire yabigarutseho.
Ati “Akenshi wasangaga dukoresha uburyo bwa Kinyarwanda niko nabivuga kandi ugasanga ntushobora gutera imbere ukoresha ubwo buryo kuko uhora uhura n’imbogamizi nyinshi cyane. Iyo ugiye gusaba inguzanyo ntabwo ubona aho uhera kuko Banki itaguha inguzanyo ukoresha uburyo bujagaraye.”
Ku rundi ruhande, Umutoni Rurangirwa Nina, washinze ahantu hashingiye ku bukerarugendo hifotorezwa n’abatari bake bafite ubukwe mu Mujyi wa Kigali hazwi nka Cultural Green Square Park ku Gisozi, yagaragaje ko guhabwa amahugurwa nk’ayo byongera kubahwiturira gukurikirana buri munsi ibikorwa byabo by’ubucuruzi nk’uko bikwiye.
Aba barwiyemezamirimo bari guhugurwa basanzwe ari abakiriya ba BPR bank Rwanda kuko bakorana nayo mu bikorwa bitandukanye binyuze muri gahunda yiswe Biashara Club igamije guteza imbere abafite imishinga mito n’iciriritse.







Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!