Abitabiriye uru rugendo bashimye serivise z’iyi kompanyi y’indege y’u Bubiligi harimo kugenda neza mu ndege no kwakirwa neza n’abakozi.
Ni urugendo rwakozwe mu ntangiriro za Ukwakira, abarwitabiriye batemberezwa iminsi itatu i New York, rukaba rwari rugamije gutuma abacuruza amatike y’indege i Kigali basobanukirwa na serivise bacuruza no kumenya ubwiza bw’ahantu bajya bohereza abakiliya babo, nk’uko umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Brussels Airlines i Kigali, Pascaline Kamanzi, yabitangarije IGIHE.
Umuyobozi wa International Travel Agency (ITA), Nadia Keza, ikorera muri MIC Building i Kigali, yavuze ko yasobanukiwe kurushaho ibijyanye na serivise za Brussels Airlines akaba yiteze ko bizatuma abakiliya be biyongera mu kugura amatike y’iyi kompanyi kuko azaba abasha kubasobanurira ibyo azi neza.
Yagize ati “Twatemberejwe i New York tujyanywe n’indege za Brussels Airlines kugira ngo dusobanukirwe serivise twari dusanzwe ducuruza. Ubusanzwe biroroha iyo umuntu agurisha ibyo azi neza kandi yakoresheje ubwe. Ibi bigiye kumfasha kugurisha cyane serivise za ITA zirimo amatike y’indege, impushya zo kujya mu mahanga (visas), kuzigamira abantu imyanya muri hotel n’ubwishingizi bw’ingendo.”
Marie Claire Sangwa, umuyobozi wa Sango Travel Agency, yavuze ko uretse no gusobanukirwa serivise yari asanzwe acuruza, yanigiye kuri Brussels Airlines imitangire ya serivise ku buryo na we agiye kujya ayikoresha mu kwakira abakiliya be.
“Kugenda mu ndege za bo ni byiza, twabonye aho bakirira abagenzi i Bruxelles (mu Bubiligi) tubona n’ukuntu bita ku bagenzi mu gihe cy’urugendo. Urugendo rwabaye rwiza, twatembereye mu bice byinshi bya New York, byari byiza cyane. Ibyicaro mu ndege ni byiza byaba iby’umuntu umwe cyangwa ibigenewe itsinda rya babiri.”
Abagiye muri Famtrip i New York bahagurutse i Kigali ku itariki ya mbere Ukwakira bagaruka ku itariki eshanu nyuma y’iminsi itatu batemberezwa na Brussels Airlines.
Kamanzi yagize ati “Kwitabira Famtrip bituma abacuruza serivise z’ingendo bagira isura nyayo y’ibyo bacuruza bakanamenya neza ahantu hatandukanye bohoreza abakiliya ba bo. Twashakaga ko banamenya serivise nshya twazanye zirimo ibyicaro byiza cyane byo mu ndege nka "King Seat" aho umugenzi yicara wenyine n’ibindi byicaro byiza ndetse n’ahantu hashya twakirira abagenzi i Bruxelles.”
Yongeyeho ko urugendo nk’uru ari ingirakamaro ku mikurire y’ibigo bicuruza serivise z’ingendo kandi ko baruteguye no mu rwego rwo gushimira ibi bigo kuri serivise byagurishirije Brussels Airlines no kubakangurira kurushaho kugurisha nyinshi.
Brussels Airlines isanzwe itegura ingendo nk’izi hirya no hino ku isi, urwaherukaga rukaba rwaragiyemo abakozi b’ibigo bitandukanye bicuruza serivise z’ingendo bikorera mu Rwanda batemberejwe i Tel Aviv muri Israel muri Nyakanga 2015.



TANGA IGITEKEREZO