Kimwe mu bintu u Rwanda rumaze kumenyekanaho ni ikijyanye no kwakira abantu, ubona ko byashyizwemo imbaraga zihagije ibi bigaragarira muri serivisi zitangirwa hirya no hino.
Mu kwakira abantu harimo na restaurants zikorera muri uyu mujyi uza mu ya mbere ikeye muri Afurika. Birumvikana umujyi utuwe na miliyoni ebyiri, restaurants zihari nyinshi ariko hari izamaze gufatisha, ziba ikimenyabose kubera umwihariko wazo mu guteka indyo mpuzamahanga.
Kugira ngo umenye umuco, imibereho n’imiterere y’abaturage b’ahantu runaka, indyo ni ikintu cy’ingenzi. Ni rya shyiga ry’inyuma ribura ntibateke. Uko u Rwanda rugenda rufungura amarembo abanyamahanga bakaruzamo, nibyo byatumye hafungurwa izo restaurants ku buryo abageze mu Rwanda bashobora kwisanga nk’abari iwabo cyangwa se Abanyarwanda bashaka gusogongera ku byiza by’umuco w’ahandi, bakanyarukirayo.
Izi ni zimwe muri restaurants z’abanyamahanga zimaze kubaka izina mu mujyi wa Kigali.
Great Wall Chinese Restaurant

Abashinwa bari mu baturage bakomeje kwishimira u Rwanda, kuruzamo baje mu bucuruzi cyangwa bari mu mishinga ibihugu byombi bifatanyamo.
Byatumye hashingwa restaurants zihariye ziteka indyo z’Abashinwa, imwe mu zamamaye cyane akaba ari Great Wall Chinese Restaurant iherereye ku Gishushu iteka ubwoko butandukanye bw’ibyo kurya bikomoka mu Bushinwa n’izindi ndyo zihariye muri Aziya.
Khana Kazana


Abahinde ni bamwe mu bantu bazwiho kugira indyo zidasanzwe by’umwihariko zitaburana n’urusenda rwinshi. Abakunzi b’umuceri bazi uwitwa ‘Biryani’ utekanwa n’inyama.
Ntukeneye kujya New Delhi ngo usogongere ubwo bwiza bw’u Buhinde, kuko Khana Khazana ifite amashami abiri iriri mu Kiyovu na Nyarutarama, iri muri restaurants zamaze kwigaragaza mu guteka indyo z’abahinde.
Jollof Kigali

Biragoye kuganira n’umuntu wo muri Afurika y’Iburengerazuba, ngo mutandukane atakuratiye indyo ikunzwe iwabo izwi nka ‘Jollof’. Uyu ni umuceri uvanze n’ibirungo bitandukanye.
Abanya-Nigeria ni bamwe mu bantu benshi batuye i Kigali usibye no kuba ari benshi indyo zaho zirakundwa cyane byagera ku muceri wa Jollof bikaba akarusho.
Jollof Kigali iherereye i Remera ni imwe muri restaurant zikunzwe cyane ziteka indyo zo muri Nigeria.
SoleLuna ku bakunzi b’u Butaliyani

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byamamare ku bijyanye n’ibiribwa n’indyo zihariye, cyane cyane Pizza z’umwimerere, amakaroni n’ibindi biyashamikiyeho.
Uwo mwihariko w’Abataliyani wamaze gusesekara i Kigali muri restaurants nka SoleLuna, ikwinjiza mu muco w’Abataliyani haba mu biribwa no mu binyobwa.
Taste of Jerusalem

Taste of Jerusalem ni restaurant y’Abayahudi iherereye Kimuhurura, iteka indyo zitandukanye zo muri Israel. Izwiho cyane guteka ‘Kosher’ ifatwa nk’indyo gakondo yo muri iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!