Umukarani yatawe muri yombi akekwaho kwiba shebuja ibihumbi 10$ (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 Mata 2021 saa 06:10
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo ukora akazi k’ubukarani ukurikiranyweho kwiba shebuja ibihumbi 10$, akabakaba miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021 ni bwo uyu mugabo ukekwaho kwiba shebuja amafaranga yafatiwe i Nyamirambo asigaranye ibihumbi 9.6 $.

Uwo mugabo w’imyaka 38, afite umuryango n’abana batanu, ubusanzwe atuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kimisagara.

Yavuze ko amafaranga yayatwaye ubwo umukoresha we yari amutumye kuyabitsa kuri banki, akagenda ntagaruke.

Yagize ati “Yari antumye kuri banki ngo njye kuyabitsaho, hanyuma sinabikora ndayajyana. Muri ako kanya ntacyo nari ndi gutekereza icyakoze naje gukuraho telefoni ngo hatagira unshaka akambona maze nyuma y’igihe gito nongera nyisubizaho ariko numvaga umutima uri kundya ko bashobora kumfata.”

Akomeza agira ati “Bamfashe nagiye mu rundi rugo, nari nahunze ntinya ko bashobora kumbona. Icyo gihe nari mfite ubwoba, nari nakuyeho 200 $ [agera ku 200.000 Frw] ndayakoresha mu rugo.”

Nyuma yo gufatwa uyu mugabo yemeye ko yakoze icyaha abisabira n’imbabazi ndetse aburira bagenzi be bashobora gukora ibisa n’ibyo ko baba bikururira akaga.

Uwibwe amafaranga ni umucuruzi ukorera mu Isoko rya Nyarugenge witwa Gihana Zabulon.

Ubwo yari amaze gushyikirizwa amafaranga ye yagarujwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, uyu mucuruzi yishimiye kongera kuyabona avuga ko atari ikintu cyoroshye.

Yagize ati “Numvaga uko byagenda kose dufite ubuyobozi bwiza ndetse na RIB ishobora kumfasha uwo muntu yaba atarambuka umupaka agafatwa. Uwo mukozi yari umuntu mwiza, twari dusanzwe dukorana neza ariko sinzi ukuntu uwo munsi byagenze kuko namuhaga n’arenze ayo ngayo. Ni umuntu ufite umugore n’abana sinatekerezaga ko yagira umutima wo kunyiba.”

Uyu mucuruzi yavuze ko yatangiye gutekereza ko yibwe hashize amasaha ane, kuko yabajije aho yamukekaga hose ntamubone kandi n’amafaranga atashyizwe kuri konti. Icyo gihe yatekereje ko yibwe, ashyikiriza ikirego Ubugenzacyaha.

Yashimiye uruhare RIB yagize mu gikorwa cyo gukurikirana uwamwibye agafatwa.

Gihana yavuze ko mu byamubayeho yakuyemo isomo rikomeye ririmo no kugira amakenga mu bikorwa by’ubucuruzi.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko hakoreshejwe imbaraga mu gukurikirana uwibye amafaranga kugira ngo atabwe muri yombi.

Ati “Icyo tubwira abantu bose n’abo bakoranaga bose ni uko uwaba afite umutima wo kugerageza gutwara ibitari ibye, cyangwa kwiba ko ntaho yacikira ubutabera. Icyiza n’uko bareka uwo mutima wo gukora ibyaha.’’

Yibukije abaturage kurushaho gukorana n’inzego mu guhanahana amakuru kugira ngo bakomeze umurongo wo guhashya ibyaha.

Uyu mugabo watawe muri yombi aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubujura yahanishwa ingingo ya 166, iteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarengeje imyaka ibiri.

Uyu musore w'imyaka 38 akekwaho kwiba shebuja ibihumbi 10 by'amadolari
Gihana Zabulon yashimiye RIB ubufatanye mu kugaruza amafaranga ye yari yibwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .