Ukigera muri Umurobyi Lodge, impande zose usanga uzengurutswe n’amazi y’Ikiyaga cya Kivu, waterera amaso imbere yawe ukabona ibirwa icyenda byose bidatuwe. Ikirwa cya Kumbabara ubona hafi yawe kivugwaho amateka asa n’umugani. Mu myaka yashize hari hatuye abantu, abana babo bakajya ku ishuri hakurya ku misozi ikikije ikiyaga bagombye koga mu mazi magari kuko nta bundi buryo bwo kugenda bwahabaga.
Ubu nta muntu ukihatuye kuko amabwiriza ya Leta atabyemera, ariko abakorerayo ibikorwa by’ubuhinzi bakoresha ubwato buto bakajya gushakirayo imibereho.
Muri metero 500 uvuye kuri Umurobyi Lodge, hakorerwa uburobyi butunze benshi mu baturiye ikiyaga kigari u Rwanda rufite. Mu ijoro ubwato bwinshi bw’abarobyi b’isambaza bwinjira mu mirimo bashaka ifunguro rinurira kandi rigakundwa na benshi nguni zose z’igihugu.
Benshi bari muri Umurobyi Lodge bashimishwa no kumva amajwi arenga y’abarobyi bahamagarana, ijwi rirenga ry’ingashya zabo rituma amazi agira inyana imwe, bakanishimira kurebera kure urumuri rurenga rw’amatara bifashisha mu kazi kabo kugeza bucyeye.
Umurobyi Lodge si izina gusa ahubwo ni ubuzima bw’abayikoramo n’abahacumbika. Ishusho y’umurobyi w’umugore yabumbwe n’umunyabugeni w’Umubiligi, Dirk De Keyzer yashyizwe hafi y’amazi y’i Kivu, si ishusho gusa ahubwo ni ikimenyetso cy’uruhare rutavugwa rw’umugore mu guharanira imibereho myiza ya muntu. Abagore bakora byinshi mu guteza imbere uburobyi i Karongi, no mu bukungu bw’agace muri rusange.
Isura ya Umurobyi Lodge wayita isanzwe ariko ikaba mpuzamahanga. Ibyumba byubatse kimwe ukwacyo [bungalow] n’ibyumba bigezweho bifite amadirishya y’ibirahure gusa areshya n’urukuta, bituma uhari aryoherwa no kureba amazi y’Ikiyaga cya Kivu, akumva neza ameze kuyareremba hejuru.
Iyi hoteli yihariye ku bijyanye n’ibiyubatse kuko aho ukandagira ari ibiti gusa, bitandukanye n’ahandi usanga ari sima n’ibindi. Ifite ubwogero bugezweho, imitako y’abanyabugeni b’i Rwanda n’ibindi binogeye amaso bituma uwahageze arushaho kuruhuka. Ushobora kugira ngo uri Cape Town muri Afurika y’Epfo nyamara wibereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Ibyumba by’iyi hoteli birimo Mukondo, Napoleon, Amahora, na Kumbabara byishyurwa 495$ ni ukuvuga ibihumbi 703 Frw ku ijoro rimwe, buri cyumba kikagira aho kwicara witegeye amazi y’ikiyaga. Biha uwahasohokeye uburyo bwiza bwo kwishimira ubwiza bw’ibidukikije.
Ibyumba byubatse ukwabyo [bungalows] nka Iwawa na Idyi byishyurwa 645$, ni ukuvuga ibihumbi 916 Frw, mu gihe mu cyumba cya Bugarura cyishyurwa 695$, angana n’ibihumbi 987 Frw ku ijoro rimwe, gifasha abantu kuruhuka neza kandi kikagira ahandi hashobora kurara abashyitsi cyangwa abagize umuryango.
Umurobyi Lodge yihariye gufasha uwatembereye muri aka gace kuryoherwa n’amafunguro y’umwimerere ategurwa mu bihingwa by’i Karongi no mu bice bihakikije, ibinyobwa bya Kinyarwanda n’ibindi byose bijyanye n’amahitamo yawe.
Mu gihe umunsi uciye ikibu, izuba rirenze n’Ikiyaga cya Kivu kirema isano hagati ya muntu n’ibidukikije, ubwato bw’abarobyi bugatangira kwinjira amazi, ushaka kwihera ijisho akajya ku cyumba cye cyangwa agaherekezwa n’ababizobereyemo bakajyanwa kwifatanya n’abarobyi mu mazi.
Ku rundi ruhande, bamwe bahitamo kujyana ku kirwa cya Kumbabara, bakaganirizwa ku nkuru zitandukanye z’abahoze bahatuye. Gutembera mu mazi magari y’Ikiyaga cya Kivu ukagera kure, ubifashwamo n’ubwato buto butwarwa n’umuntu umwe [Kayaking].
Kimwe mu bitangaza benshi ni ukuntu Umurobyi Lodge isa n’iyitaruye ariko ikanahuza abayirimo n’urusobe rw’ibidukikije binyuze mu mafu, ubwiza n’ibikorwa by’Ikiyaga cya Kivu bituma udashobora kumenya aho amasaha ageze.


































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!