U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu byakiriye inama nyinshi mu 2019

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 13 Gicurasi 2020 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe gutegura Inama zikomeye (ICCA) ryashyize u Rwanda n’Umujyi wa Kigali by’umwihariko, ku mwanya wa kabiri mu bihugu byakiriye inama mpuzamahanga nyinshi muri Afurika mu 2019.

Raporo ya ICCA y’umwaka ushize yerekana ko u Rwanda rwari ku mwanya wa kabiri n’ubundi inyuma y’Umujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, ku rutonde rwasohotse ku wa 13 Gicurasi 2019, rugaragaza uko imijyi yishimiwe mu kwakira inama mpuzamahanga mu 2018.

Icyo gihe u Rwanda rwari rwazamutseho umwanya umwe kuko mu 2017 rwari ku wa gatatu inyuma y’imijyi ya Cape Town muri Afurika y’Epfo [yongeye kwisubiza uwo mwanya] na Marrakesh muri Maroc.

Raporo yerekana uko ibihugu byakiriye inama mpuzamahanga mu 2019 yasohotse kuri uyu wa 12 Gicurasi 2020 yerekana ko u Rwanda rwisubije umwanya wa Kabiri.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), Nelly Mukazayire, yavuze ko ari amakuru meza yerekana ko urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama rukomeje gutera imbere.

Ati “Aya ni amakuru meza na gihamya ko ingamba z’ubukerarugendo bushingiye ku nama ziri kugira agaciro. Tuzakomeza gushaka uko twakora neza dufatanyije n’abanyamuryango bacu, n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo tuzakomeze kuza mu myanya myiza mu myaka iri imbere.”

Uru rutonde rukorwa hashingiwe ku nama mpuzamahanga zizwi igihugu cyakiriye by’umwihariko iziba mu gihe runaka [inshuro imwe cyangwa ebyiri mu mwaka]. Izi nama zigomba kuba zibera mu bihugu nka bitatu bitandukanye, zikitabirwa n’abantu basaga 50.

ICCA kugeza ubu ifite abanyamuryango bagera kuri 50 muri Afurika, igihugu cya Afurika y’Epfo nicyo kiri ku mwanya wa mbere mu kwakira neza inama mpuzamahanga.

Ubukerarugendo bushingiye ku nama mu Rwanda bwinjiza angana na 20% by’amafaranga yose igihugu gikura mu bukerarugendo angana na miliyoni $56. Muri Kigali hari ibyumba ibihumbi 10 n’ahantu heza hafite ubuso bwa metero kare ibihumbi 50 hakira inama.

U Rwanda rwari rwihaye intego yo kwinjiza miliyoni $88, mu bukerarugendo bwa 2019. Cyakora ku byari biteganyijwe mu 2020 kugeza ubu hamaze kubaho igihombo cya 10% bitewe n’inama zagombaga kuba hagati ya Werurwe na Mata zasubitswe kubera COVID-19.

Mu nama zikomeye u Rwanda rwiteguraga kwakira zigakomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID -19 harimo inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibihugu bikoresha Icyongereza CHOGM yigijwe inyuma.

Mu bituma u Rwanda ruza imbere mu bihugu byakira neza inama mpuzamahanga harimo kuba ari igihugu gitekanye, kirangwa n’isuku, kikaba cyaranoroheje uburyo bwo gutanga visa n’ibindi.

Imibare ya ICCA yerekana ko habaye inama 13 254 mu 2019 ari nazo nyinshi yabaruye kuva itangiye gutangaza urwo rutonde.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu byakiriye inama nyinshi mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .