00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane muri Great Hotel Kiyovu, umwihariko w’abashaka gusohoka no kuruhuka (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 Ukuboza 2022 saa 01:08
Yasuwe :

Hambere aha gusohokera muri hoteli byafatwaga nk’iby’abamaze kugwiza ubutunzi gusa. Nyamara ni ngombwa ku muntu wese uba umaze iminsi ahihibikana, ukeneye kuruhuka, bikaba umwihariko iyo ahantu ahisemo hafite amafu na serivisi byihariye.

Mu mwaka ushize wa 2021, nibwo hashinzwe Great Hotel Kiyovu, iherereye mu Mujyi wa Kigali.

Bigusaba iminota itarenze 10 gusa uvuye mu Mujyi wa Kigali rwagati ufashe moto cyangwa ufite imodoka, ukaba ugeze kuri Great Hotel Kiyovu.

Yubatswe mu mahumbezi yo mu Kiyovu, hagati ya Alimentation La Gardienne na Ecole Française.

Ni hoteli iherutse gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri ebyiri kandi iherereye ahantu heza, hafasha uwahasohokeye kuryoherwa n’ibihe byiza haba ku manywa cyangwa nijoro.

Ni hoteli igizwe n’ibyumba 64 birimo icy’umuntu umwe gifite ibikoresho byose yakenera, icyumba kinini gishobora kuraramo abantu babiri kandi gifite n’uruganiriro rwihariye, n’icyumba cy’umuntu umwe kiringaniye.

Ibiciro byo kurara muri ibi byumba ntabwo biri hejuru ugereranyije na serivisi zihatangirwa, kuko icyumba giciriritse, ku ijoro rimwe cyishyurwa 40,000 Frw, mu gihe igihenze ari 80,000 Frw.

Ibi kandi bigendana n’ibiciro bito by’amafunguro n’ibyo kunywa, ku buryo buri wese mu bushobozi bwe abasha kwibona muri iyi hotel.

Great Hotel Kiyovu kandi yakira ibirori bitandukanye cyangwa inama birimo abantu 500, hakaba n’ahashobora kwakirirwa abantu 100 ku biciro byabo nabyo biri hasi, mu rwego rwo korohereza abayigana.

Ifite igikoni cyiza, gitegura amafunguro meza kandi y’ubwoko butandukanye, kimwe na Bar abantu bashobora kubonamo ibyo kunywa bitandukanye kandi ku giciro kinogeye buri wese.

Ifite kandi pisine abantu bashobora kwifashisha bashaka gukora siporo cyangwa se kwimara amavunane, kimwe na sauna & massage n’aho gukorera imyitozo ngororamubiri (Gym).

Umuyobozi wa Great Hotel Kiyovu, Muteteri Jacky, yabwiye IGIHE ko abayigana bakirizwa na yombi kuva bakigera ku muryango, kugeza ahavuye.

Ati “Ikintu cya mbere dushyira imbere ni uko dufite serivisi nziza. Ikindi Great Hotel iherereye ahantu heza buri wese ashobora kwibonamo hagati mu Mujyi wa Kigali. Ikindi ni uko ibiciro byacu binogeye buri wese. Duha ikaze buri wese.”

“Dufite ibiciro navuga ko ari umwihariko, bishobora kuba bitandukanye n’ibindi twebwe twashyizeho ibiciro buri munyarwanda wese abasha kwibonamo. Kenshi bamenyereye ko hoteli ari izabifite bigatuma batambuka bazireba gusa ariko iwacu siko bimeze kuko uwo ari we wese bigendanye n’ubushobozi bwe ashobora kuhasohokera.”

Imvano y’imitangire inoze ya serivisi zitangwa na Great Hotel Kiyovu ishingiye ku kuba nta mukozi muto cyangwa umukuru mu gihe cyo kwita ku mukiliya, ahubwo buri wese icyo aba ashyize imbere ni ugutanga serivisi nziza.

Great Hotel Kiyovu ishamikiye ku yindi izwi nka Great Apartment Hotel iherereye i Remera, ahazwi nko Ku cya Mützig.

Ifite intumbero yo kuba iya mbere mu kwimakaza imitangire inoze ya serivisi no gutinyura Abanyarwanda gutemberera no kugirira ibihe byiza muri hotel.

Great Hotel yubatswe mu mahumbezi yo mu Kiyovu, mu Karere ka Nyarugenge
Iyi hoteli ifite amafu utapfa gusanga ahandi
Ifite piscine ifasha umutu koga areba ubwiza bwa Kigali
Abakeneye uruganiriro rwiza bashyizwe igorora
Iyi hoteli ifite ibyumba byiza, umukiliya agahitamo bitewe n'ibyifuzo bye
Ifite igikoni gitegurirwamo amafunguro y'amoko yose
Uhasanga ibyo kunywa bitandukanye, ugahitamo bitewe n'icyo wifuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .