Umunsi ku wundi Akarere ka Rusizi gatera imbere binyuze mu bikorwaremezo byagutse bigenda bigashyirwamo n’amahirwe y’ishoramari abyazwa umusaruro.
Rusizi ihana imbibi n’ibihugu bibiri birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imiterere y’aka karere ituma benshi mu bagatuye bakora ubucuruzi n’abaturanyi babo ku buryo hari abakita ak’ubushabitsi kubera ubwo buhahirane bwambukiranya imipaka n’ubuhinzi bugamije ubucuruzi.
Rusizi ni kamwe mu turere twatoranyijwe ku ikubitiro muri dutandatu twunganira Umujyi wa Kigali. Kari muri turindwi tugize intara y'Iburengerazuba. Kagizwe n’imirenge 18, utugari 93 n’imidugudu 586.
Umujyi wako ni Kamembe. Kuva hambere wabarizwagamo Umurenge wa Kamembe n’igice gito cya Mururu na Gihundwe mbere yo kwagurwa ukanagera mu Mirenge ya Giheke na Nyakarenzo.
Mu mfuruka z’uyu mujyi hubatswe ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo yoroshya imigeranire, imihanda iracanirwa ndetse hagenda hatekerezwa indi mishinga igamije gufasha abaturage kwiteza imbere.
Kuva mu 2022, Umujyi wa Kamembe wazamuwemo byihuse inyubako nyinshi zirimo izasanwe nyuma yo guhabwa ibyangombwa byo kuvugurura ndetse n’izubatswe nshya zijyanye n’icyerekezo cyawo nk’ugwa mu ntege uwa Kigali.
Umujyi wa Rusizi uri mu yunganira Kigali ndetse ugenda utera imbere buri munsi kubera ibikorwaremezo biwushyirwamo
Hambere uwageraga muri uyu mujyi yabonaga inzu z’ubucuruzi ziganjemo izishaje, bivugwa ko zubatswe kera n’Abarabu bageze i Kamembe mu gihe cy’abakoloni.
Impinduka ziri i Rusizi zikora mu mfuruka zitandukanye z’ubuzima bw’umuturage aho agera kuri serivisi zitandukanye nk’iz’ubuvuzi, iz’imari n’ibindi.
Ku rundi ruhande ariko hari ibigikeneye imbaraga zaba iza Leta n’iz’abikorera mu guhaza ibyifuzo by’abaturage nko kugerwaho n’amazi meza.
Rusizi ifite umwihariko wo kuba ifite ibyiza nyaburanga bishobora gukurura ba mukerarugendo kubera amateka akomeye n’igisobanuro bifite ku Banyarwanda.
Ni ko karimo Urugo rw’aho Umwami Yuhi V Musinga yabaye mbere yo guciribwa i Moba; Umusozi w’Ibanga ry’Amahoro uteraniraho ibihumbi by’abakirisitu; aho ADEPR yaboneye izuba; Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyabaye icya mbere mu Rwanda; Pariki ya Nyungwe n’Ishyamba rya Cyamudongo; Ikiyaga cya Kivu gifite ubwiza gikesha uburobyi bukiberamo n’ibirwa birimo Nkombo, Ishywa na Gihaya bikibarizwamo ndetse n’Amashyuza ari mu Kibaya cya Bugarama.
Aka gace kandi kazwiho kuba isoko y’amashanyarazi ava mu Mugezi wa Rusizi, agaburira ibihugu byo mu Muryango w’ibihuriye ku Biyaga Bigari (CEPGL).
Ni akarere kera ibihingwa bitandukanye ariko kahaye umwihariko umuceri wo mu Bugarama, icyayi cya Shagasha, kawa, imbuto zinyuranye zirimo imyembe n’amaronji, urutoki, ibigori, ibishyimbo, imyumbati n’ibindi.
I Rusizi kandi hashyizwe ingufu mu bworozi cyane cyane ubw’inka, ihene, inkoko, inkwavu n’ingurube. Bwiyongeraho ubw’amafi n’isambaza byo mu Kivu.
Akarere ka Rusizi korohereje abashoramari kubona ubutaka bwo kubakamo ibikorwaremezo no gushyiramo imishinga itandukanye ituma karushaho gutera imbere.
Kuri ubu hari inyubako ziganjemo iz’amahoteli mashya ari kubakwa hafi y’Ikiyaga cya Kivu ahazwi nko Ku Bagore.
Iyi mishinga yiyongeraho ku yindi migari yo kubaka imihanda irimo nk’uhuza Gihundwe na Busekanka mu cyerekezo kigana ku Nkombo, uzatangirana n’ingengo y’imari ya 2023/2024. Kuri ubu hatangiye no kubakwa Icyambu cya Rusizi kiri kiri kubakwa mu Budiki.
Mu bijyanye na serivisi z’ubukerarugendo, abasura Rusizi bafite amahitamo menshi y’aho bashobora gucumbika, aho gufatira amafunguro cyangwa ka kawa. Ubu habarurwa hotels 28, motel umunani na restaurants zirenga 20.
Kivu Marina Bay ni yo iyoboye izindi n’inyenyeri enye; iziyikurikira zirimo Emeraude Kivu Resort, La Classe Hotel, Vive Hotel & Appartments, Centre Diocésain de Pastorale Incuti, Progress Hotel n’izindi.
Mu marembo y'Akarere ka Rusizi uvuye muri Nyamasheke
Uvuye mu Karere ka Nyamasheke winjira mu ka Rusizi. Aha ni ahazwi nk'i GihekeMuri aka gace ni ho hari inzira igana kuri Pariki ya Nyungwe ndetse no ku ishyamba rya Cyamudongo biri mu byiza nyaburanga biri i RusiziMu ntambwe nke ni ho hari imirimo migari ihinzemo icyayi cya ShagashaIcyayi kiri mu bihingwa bihanzwe amaso mu bibyazwa umusaruro n'Akarere ka Rusizi
Kamembe, Umujyi wa Rusizi watangiye kuvugururwa
Abatuye n’abakorera i Rusizi bavuga ko uyu mujyi usigaye ugaragaramo ubwiza n’isuku nyuma y’uko akarere gatanze uburenganzira bwo kuvugurura inzu zishajeMu Mujyi rwagati hari ahantu hataraturwa cyane, hakiri ibibanza byagenewe kubakwamoInzu zari zishaje ubu zasizwe amarangi mashya ndetse hari n'inshya zubatswe mu gukomeza kurimbisha umujyiMu bice bitandukanye hashyizwe ubusitani mu gukomeza kubungabunga ibidukikijeUmujyi wa Kamembe ugenda waguka umunsi ku wundiUmujyi wa Kamembe uri mu yashyizwe ku ikubitiro muri itandatu yunganira uwa KigaliIshami rya Banki ya Kigali rikorera mu Karere ka Rusizi, aho ritanga serivisi zitandukanye z'imariUmujyi wa Rusizi wari muto ariko ugenda waguka umunsi ku wundi binyuze mu nyubako ziwuzamurwamoProgress Hotel ni imwe muri hotel ziri i Rusizi. Abahazi kera hahoze Ten to Ten Paradise Hotel ya MbanzabugaboSosiyete z'imikino y'amahirwe zahashinze ibirindiroCogebanque iheruka kugurwa na Equity Bank ifite ishami ryayo i RusiziAEBR ifite amashuri ahera ku ry'incuke rifasha abakiri bato guhaha ubumenyiInyubako ikoreramo Bank of Africa iri hagati mu Mujyi wa KamembeAmaduka acurururizwamo yagiye asanwa, anasigwa amarangi mashya. Uyu mujyi uri mu ikorerwamo ubucuruzi n'abantu benshiInyubako nshya zizamurwa umunsi ku wundiKu bamaze igihe badakandagiza ikirenge i Rusizi, ubu hari inyubako nshya zubatswe. Nuhagera bizagusaba gusoma amazina yazo cyangwa ubaze ba nyirazoRimwe mu maguriro magari yubatswe mu Mujyi wa KamembeIri ni isoko rishya ryubatswe mu Mujyi wa Kamembe rwagatiAbantu aba ari urujya n'uruza mu mujyi rwagatiInzu z'ubucuruzi zaravuguruwe, uhageze ubona itandukaniro n'ibihe byo hambereIsoko rya Kamembe riri neza n'ahazwi nko ku bamotari cyangwa ku isahaSosiyete zikomeye mu bucuruzi zirimo na Tecno ziri mu zifite ibikorwa byazo i KamembeMu bikorwaremezo byubatswe muri Rusizi harimo n'imihanda yoroheje imigenderanireKamembe City Plaza ni imwe mu nyubako ikorerwamo ubucuruzi ariko inafite amacumbi abantu bararamoSitasiyo ya SP ikorera hafi yo ku Kibuga cy'Indege cya Kamembe
Kacyangugu ni agace karimo inzego z'ubutegetsi n'iz'ubucamanza
Mu Kadasomwa hari umuhanda mubi urimo ibinogo ariko ubu hameze neza cyaneUmuhanda uva mu Kadasomwa ugana ahari Ibiro by'Akarere ka Rusizi washyizwemo kaburimboAhubakwa imihanda hanashyirwaho amatara atuma irara icaniwe mu ijoroImihanda myinshi igenda yubakwa muri Kamembe ndetse hari n'indi iri mu mishingaIbiro by'Akarere ka Rusizi ni aha bikoreraAha ni ho hakorera ibiro by'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka mu Karere ka Rusizi, ni ku KacyanguguInyubako ikoreramo Urukiko Rukuru rwa Rusizi. Aka gace karimo inkiko zitandukanyeAha ni kuri Stade ya Rusizi, aho Ikipe ya Espoir FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri yakirira imikino yayoInyubako ikoreramo ubuyobozi bwa Espoir FC iri hafi na Stade ya RusiziIzi nyubako zubatse mu gace kazwi ka Kacyangugu, kari mu dutuwe n'abifite muri RusiziImihanda yubatse mu bice bitandukanye ku buryo bworoshya ubuhahirane hagati y'Abanyarwanda n'abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya CongoAka gace kabamo inzu zihagazeho bitewe n'abahatuye biganjemo abafite agatubutseAkarere ka Rusizi gafite ubwiza nyaburanga no mu bikorwaremezo bigenda bigashyirwamo nk’imihanda ya kaburimbo. Uyu uri mu ihuza Umujyi wa Kamembe na Bukavu unyuze ku Rusizi I
Rusizi imaze gukungahara kuri hoteli, ubu ifite izigera kuri 28
Marina Bay irayoboye
Kivu Marina Bay ni hoteli y'inyenyeri enye, yubatswe n'asaga miliyari 7 FrwIshusho ya Kivu Marina Bay uyirebeye ku KacyanguguNi hoteli yitezweho kuzamura ishusho ya Rusizi mu by’ubukerarugendo cyane ko icungwa n’Ikigo gikomeye mu bijyanye n’amahoteli cya MantisNi hoteli itanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru ku bagana Akarere ka Rusizi ndetse iri mu zakira ibikorwa byiyubashye bikaberamoIfite inyubako ziteye amabengeza zituma abahagana bahabwa serivisi bifuzaLa Classe Hotel iri muri hotel nshya zuzuye mu Karere ka Rusizi
Hari izindi hoteli zimaze gushinga imizi i Rusizi
Emeraude Kivu Resort iherereye neza muri metero nk'eshanu uvuye ku Kiyaga cya KivuHoteli nyinshi zigezweho zubatse hafi y'Ikiyaga cya KivuImiterere ya Emeraude Kivu Resort uyitegeye uri kure yayoAmarembo y'iyi hoteli atakishijwe imigongo mu buryo bwo guha ikaze abayiganaUri muri iyi hoteli y'inyenyeri eshatu izuba rirenga yitegeye Ikiyaga cya KivuVive Hotel and Appartments ni hotel y’inyenyeri ebyiri iri ruguru y’Ikiyaga cya Kivu hafi y’ahazwi nko mu BudikiUyu muhanda ni wo utandukanye iyi hoteli n'Ikiyaga cya KivuNyiri iyi hotel, Twizeyimana Vincent, asanzwe azwi no muri ruhago kuko ni Perezida wa Espoir FC y'i RusiziMunini Hill Motel ni imwe mu macumbi amaze igihe mu Karere ka Rusizi, iherereye ahazwi nko ku BadiveF & F Coffee Shop Ltd iherereye mu Mujyi wa Kamembe rwagatiAha hari mu ho ushobora gufatira ka kawa kera i Rusizi mu gihe uri i KamembeIyi hoteli ifite inyenyeri eshatu, ikundirwa serivisi nziza cyane ko ari umwihariko w'abihayimanaCentre Diocésain de Pastorale Incuti ni hoteli y'abapadiri iri ku KacyanguguMunsi y'iyi hoteli hari umuhanda werekeza ku Rusizi I n'ukomeza ugana mu BugaramaItorero ry'Abangilikani mu Rwanda, EAR, rifite hoteli yitwa Peace Guest HouseIkorera mu nyubako ijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Akarere ka RusiziIyi hoteli yubatse neza mu ntambwe nke uvuye ku nkombe z'Ikiyaga cya KivuLa Petite Isimbi iri mu macumbi acumbikira abatari bake basura Akarere ka RusiziHotel du Lac iri mu ntambwe nke uvuye ku Mupaka wa Rusizi I uhuza Umujyi wa Kamembe muri Rusizi n'uwa Bukavu muri RDCInyubako iyi hoteli ikoreramo iri mu zubatswe mu myaka yo hambere bituma igira umwihariko wo gukomera cyaneUfatira akantu kuri Hotel du Lac, aba yicaye hejuru neza y'Umugezi wa Rusizi, aho asoma agacupa areba Bukavu hakurya yeHôtel des Chutes ni yo ya mbere yazamuwe mu Karere ka Rusizi. Iherereye neza mu ntambwe nke uvuye ku Mupaka wa Rusizi I utandukanya Umujyi wa Kamembe n’uwa Bukavu. Hari umushinga wo kuyivurura ikongera gutanga serivisi ku bayigana
Ubukerarugendo nyobokamana buhafite imizi
Diyosezi Gatolika ya Cyangugu iherereye ku KacyanguguItorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryatangiriye i Gihundwe mu Karere ka Rusizi, mu 1940. Aha ni ho hari urusengero rwa mbereIyi ngoro iri ku Gasozi k’Ibanga ry’Amahoro kari mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe. Kashibutse mu iyerekwa rya nyakwigendera Padiri Rugirangoga UbaldIbanga ry'Amahoro ni agasozi gaherereye neza ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu. Benshi bajya kuhasengera bizeye ko bahabohokera, abandi bakahabonera ibisubizo by'ibibazo byaboUrusengero rwa EAR Rusizi ruri mu zifite inyubako igezweho. Ruherereye hepfo yo ku Cyapa ku muhanda uhana mu Kadasomwa
Ikibuga cy'Indege cya Kamembe kiri mu bifite amateka mu Rwanda
Mu 1934 ni bwo Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyubatswe, kiba icya mbere cyabayeho mu RwandaCyubatswe n’Abakoloni b’Ababiligi, bagamije guhuza Congo n’u Rwanda. Ubu cyakira indege ebyiri ziringaniye za Sosiyete Nyarwanda z’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAirAha ni ku Biro by'Umurenge wa Gihundwe. Uyu muhanda ni wo uzakomeza kubakwa ukageza ku Busekanka, aho ugana ku Nkombo afatira ubwato mu gihe atanyuze i Kamembe ahazwi nko mu BudikiAka ni agakiriro ka Rusizi kari ahazwi nko ku Ruganda mu Murenge wa Murangi. Gakorerwamo ibikorwa byiganjemo iby'ububaji n'ubukorikoriIkibaya cya Bugarama gifite umwihariko wo guhingwamo umuceri n’imbuto zitandukanye [nk’uko biri muri gahunda y’akarere] nk’imyembe n’indimuIkibaya cya Bugarama ni ahantu hakorerwa ubuhinzi bw'umuceri uribwa mu bice bitandukanye by'igihuguUruganda rukora Sima, CIMERWA, rwongerewe ubushobozi kugira ngo ruhaze isokoIri ni rimwe mu masoko mpuzamipaka ryubatswe mu Bugarama rikorerwamo ubucuruzi bw'ibicuruzwa bitandukanyeUruganda rutunganya umuriro ukomoka kuri nyiramugengeri ruherereye mu Gishoma mu Karere ka RusiziMu Bugarama hahingwa ibirimo imbuto nk'imyembe n'izindi
Umugezi wa Rusizi utandukanya Rusizi na Bukavu ya RDC, ni isoko y'amashanyarazi
Akarere ka Rusizi gafite imipaka ine igahuza n'ibihugu by'abaturanyi ari byo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uwo mujyi uri hakurya ni BukavuUmugezi wa Rusizi utandukanya Kamembe na Bukavu. Aya mazi iyo ageze hafi ya Rusizi II akora urugomero rutanga amashanyarazi agaburira ibihugu byo mu Muryango w'Ibihugu Bigari (CEPGL)Ikiraro kiri ku Mupaka wa Rusizi I. Ni cyo cya mbere cyubatswe mu Rwanda ariko ikiriho ni icyavuguruwe mu myaka mike ishize
Ikiyaga cya Kivu mu byiza nyaburanga bitatse Rusizi
Ikiyaga cya Kivu ni cyo kinini mu Rwanda, gikurura imbaga y’abantu haba Abanyarwanda n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanyeIgice cy'Ikiyaga cya Kivu kiri ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe ikindi kiri muri RDCPolisi y'u Rwanda ikorera hafi y'Ikiyaga cya KivuAbakunda amazi, bizihirwa no gutemberera muri aka gaceHafi y'amazi hari kuzamurwa inyubako zitandukanyeIbyambu bisanzwe aho ubwato bwatsikaga mu Karere ka RusiziAha ni ho bihagurukira bikanahashyikira ndetse n'ibyubakwa ni ho bikorerwaIkirwa cya Nkombo kiri hagati mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka RusiziIkirwa cya Gihaya kiri rwagati mu Kiyaga cya Kivu, giherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi. Mu mishinga ihateganyirijwe mu bihe biri imbere harimo na hoteli igezwehoMu Kiyaga cya Kivu hakorerwamo imirimo itandukanye irimo no gutembera mu maziIkiyaga cya Kivu kiri mu byiza nyaburanga bitatse Akarere ka RusiziIyi foto yafatiwe ahazwi nko ku Kacyangugu witegeye Ikiyaga cya Kivu n'agace gato ka BukavuPariki y’Igihugu ya Nyungwe igizwe n’ishyamba cyimeza riri ku buso bwa kilometero kare 1019. Umurenge wa Bweyeye wo mu Karere ka Rusizi uyikorahoAho Umwami Yuhi V Musinga yabaye mbere yo koherezwa i Moba, ubu ni mu Mudugudu wamwitiriwe. Ni mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa GihundweAmashyuza ni amazi avura indwara zitandukanye z'amavunane. Aherereye Ari mu Mudugudu wa Rukamba Kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye
Inyubako ziganjemo iza hoteli ziri kubakwa ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu
Izi nyubako ziganjemo izizaba ari amahoteli agezweho mu bihe biri imbereInyubako zitandukanye ziri kuzamurwa ku bwinshi mu Mujyi wa Kamembe by'umwihariko hafi y'Ikiyaga cya Kivu
Icyambu cya Rusizi cyatangiye kubakwa
Icyambu cya Rusizi kiri kubakwa ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu ahazwi nko mu Budiki mu Murenge wa KamembeIki cyambu cyitezweho koroshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya CongoImirimo irarimbanyije ndetse biteganyijwe ko izarangira bitarenze umwaka wa 2024Icyambu cya Rusizi ni kimwe mu bigize gahunda yagutse yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi hagamijwe kwimakaza iterambere ry’ubucuruziIcyambu cya Rusizi kizajya cyakira abagenzi miliyoni 2,3 ku mwaka
Ibitekerezo 0