Iyi hotel iri ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu, ifite ibyumba 109, ifite inyenyeri eshanu. Iri mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu minota icumi uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Goma no mu minota itanu uvuye ku mupaka w’u Rwanda na RDC.

Ku wa 15 Nzeri nibwo byitezwe ko izafungurwa na Perezida Tshisekedi nyuma y’uko imirimo yo kuyitaha idindijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Muri gahunda byari byitezwe ko ifungurwa ku wa 15 Gicurasi uyu mwaka.

Ni amahirwe akomeye ku bantu basura Umujyi wa Goma mu bikorwa bitandukanye birimo nk’ubukerarugendo kuko nk’abazajya bava gusura ingagi muri Pariki ya Virunga bazaba bafite amahirwe yo kuyiruhukiramo bisanzuye.

Ni kimwe kandi n’abantu bazajya baba bavuye kurira umusozi wa Nyiragongo, bashobora kuvayo bakajya kuri iyi hotel bakaruhuka, byaba na ngombwa bagatembera mu Kivu bumva amahumbezi yacyo.

Iyi hotel ni imwe muri mpuzamahanga zishobora kuboneka muri uyu Mujyi wa Goma. Serena yayubatse isanzwe ifite hotel nyinshi muri Afurika cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, mu Majyepfo ndetse no muri Aziya y’Amajyepfo.

Amafoto

Iyi hoteli iherereye mu nkengero z'Ikiyaga cya Kivu mu minota icumi uvuye ku mupaka w'u Rwanda na RDC
Iyi hoteli iherereye mu nkengero z'Ikiyaga cya Kivu mu minota icumi uvuye ku mupaka w'u Rwanda na RDC
Abantu bazajya babasha kwicara hanze bumva amafu aturuka mu kiyaga
Abantu bazajya babasha kwicara hanze bumva amafu aturuka mu kiyaga
Imwe muri restaurant zayo yitwa Bambara, ni uku iteye
Imwe muri restaurant zayo yitwa Bambara, ni uku iteye
Ifite ibyumba bigezweho bishobora gukorerwamo inama zo ku rwego rwo hejuru
Ifite ibyumba bigezweho bishobora gukorerwamo inama zo ku rwego rwo hejuru
Kimwe mu byumba byayo ni uku giteye
Kimwe mu byumba byayo ni uku giteye