Iri sangira ryabereye mu Intare Conference Arena iherereye i Rusororo ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 2 Ugushyingo 2023.
RDB yateguye iki gikorwa mu kurushaho gufasha abitabiriye iyi nama ibereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, kwizihirwa n’ibyiza nyaburanga ndetse n’ubukungu buhishe mu muco Nyarwanda binyuze mu mbyino gakondo n’urugwiro ruranga abenegihugu.
Iyi nama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu 45 bitandukanye; barimo abakora mu ngeri zirimo ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije, abikorera muri izo nzego n’abandi bose bagamije kwigira hamwe ahazaza h’urwego rw’ubukerarugendo n’uko bwakorwa mu buryo bwiza.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Gatare Francis, yabwiye abashyitsi bitabiriye iyi nama gukomeza kwiyumva nk’abari mu rugo.
Yagize ati “Ni umugoroba wo kwizihiranwa no kwishimana. Kwishimira imico ituma twese duhuza.’’
Yashimye abari mu byiciro bitandukanye by’inganda ndangamuco nk’abahanzi n’abakora imideli bahuriza hamwe mu bukerarugendo.
Ati “Uyu mugoroba ibyo turi kubona bijyanye n’umuco gakondo. Turi kwerekana ubudasa bw’umuco Nyarwanda. Birashimishije kubakira muri Afurika.’’
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya WTTC, Arnold Donald, yashimye abari mu rwego rw’ubukerarugendo badahwema guharanira ko rutera imbere.
Yakomeje ati “Uyu mugoroba turashima umuhate wanyu, kwihangana n’imbaraga mushyira mu kuzamura uru rwego.’’
Abitabiriye uyu mugoroba wo gutarama bizihiwe no gususurutswa binyuze mu ndirimbo ziganjemo iza gakondo, zivanze n’umuziki ugezweho.
Abahanzi babataramiye barimo Itorero Intayoberana, Ruti Joël uri mu bihebeye umuziki gakondo ndetse na Sano Shengero Alyn waririmbye indirimbo ziganjemo izo hanze ariko ananyuzamo ize nka “Bohoka” iri kuri album ye nshya yise ‘Rumuri’.
Ubwo barimo bataramirwa, abitabiriye uyu mugoroba na bo bafashe umwanya wo gucinya akadiho no kubyina indirimbo zitandukanye zabagwaga ku mutima.
Ubwo iyi nama yatangizwaga ku mugaragaro ku wa 2 Ugushyingo 2023, yitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Perezida Paul Kagame, mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza n’abandi bakuru ba za Guverinoma.
Ubukerarugendo bwitezweho guhanga imirimo miliyoni 110 mu myaka 10 iri imbere ku Isi.
Raporo ya World Travel and Tourism Council (WTTC) yo mu 2023 yerekana ko umusaruro mbumbe w’ibiva mu bukerarugendo uzazamuka ku kigero cya 5,1% buri mwaka hagati ya 2023 na 2033. Ni ukuvuga ko buzaba bwinjiza miliyari $15.000 zingana na 11,6% by’ubukungu bw’Isi yose.
Muri Afurika gusa, uru rwego ruramutse rubyajwe umusaruro neza, mu myaka 10 iri imbere rwazinjiriza umugabane agera kuri miliyari $168, bugahanga imirimo mishya miliyoni 18.
Amafoto: Igirubuntu Darcy na Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!