Nyanza: Inzira z’Ubukerarugendo gakondo zahawe icyangombwa cyo mu rwego rwa mbere (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Inzira eshatu z’Ubukerarugendo gakondo zo mu Karere ka Nyanza [The Nyanza Cultural Trials] zahawe icyangombwa cy’uko zujuje ibisabwa ku rwego rwo hejuru mu gukorerwamo ubukerarugendo bushingiye ku kugenda n’amaguru zihabwa amanota 75.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo izo nzira zafungurwaga ku mugaragaro zihabwa n’amanota bitewe n’imiterere yazo igaragaza ibyiza ndangamateka na nyaburanga.

Cyitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Gasana Emmanuel na Perezida w’ubukerarugendo bushingiye ku kugenda n’amaguru mu gihugu cy’u Budage, Klaus Eber, n’abandi.

Amanota yatanzwe n’abarimo inzobere mu bukerarugendo akaba na Perezida w’ubukerarugendo bushingiye ku kugenda n’amaguru mu gihugu cy’u Budage, Klaus Eber.

Izo nzira zitwa Nyanza Cultural Trials ni eshatu zitandukanye ariko zuzuzanya.

Iya mbere yitwa ‘Royal Trail’ ifite kilometero 10 izenguruka Umujyi wa Nyanza igakikiza Ingoro z’Umurage ebyiri zihari ari zo Ingoro y’Abami mu Rukari n’Ingoro y’Umurage wo kwigira iherereye ku Rwesero ahahoze hatuye Umwami Mutara III Rudahigwa.

Iyo nzira kandi inyura ahari ibindi byiza biranga amateka y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza nk’Umusezero w’Abami i Mwima hatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa tariki ya 28 Nyakanga 1959; Umwami Kigeli V watabarijwe ku ya 15 Mutarama 2017 ndetse n’Umwamikazi Gicanda Rosalie wahatabarijwe tariki ya 20 Mata 1995.

Inzira ya kabiri yitwa ‘Big View’ y’ibirometero umunani ituruka mu Mujyi wa Nyanza ikagera ku musozi wa Remera. Iyo uri kuri uwo musozi wa Remera uba ushobora kureba ku ntera y’umurambararo wa kilometero 50.

Ubasha kureba imisozi itandukanye ikikije Nyanza ndetse waterera amaso kure ukaba wabona ibindi bice by’u Rwanda birimo n’ibirunga biri mu Majyaruguru y’igihugu.

Inzira ya gatatu yitwa ‘Gatagara Trail’ y’ibiromtero 12 ituruka mu Mujyi wa Nyanza ikagenda ikikiza ibishanga ikagera i Gatagara ahari ibikorwa by’ububumbyi biteye imbere ndetse n’ikigo cyita ku bafite ubumuga.

Klaus Eber yavuze ko bamaze iminsi basura izo nzira baziha n’amanota ariko basanze zifite umwihariko ugeranyije n’izo mu bihugu by’i Burayi.

Ati “Abantu benshi bakora ubukerarugendo bushingiye ku kugenda n’amaguru bakunda inzira zirimo ibyerekezo bishushanyije birimo n’amakuru atandukanye. Rero nishimiye kubamenyesha ko izi nzira zo mu Karere ka Nyanza zujuje ibyo byose.”

Yasobanuye ko mu gutanga icyangombwa hari byinshi bishingirwaho birimo ibyerekezo n’ibindi byiza nyaburanga n’ibiranga amateka bikabafasha kugenda bishimye batarambirwa.

Yavuze ko kimwe mu byahesheje amanota menshi inzira zo mu Karere ka Nyanza ari amateka y’Ubwami ahaboneka.

Yasobanuye ko ubusanzwe batanga amanota bakurikije ukuntu ahantu hagenda hahinduka kuko abagira amanota menshi baba bafite byibura ahantu hagera kuri 50 muri izo nzira hatandukanye.

Ati “Ni ukuvuga ngo ukagenda ukava mu ishyamba ukagera mu mirima ihinzemo imyaka, ukagera mu mibaya, mu misozi, mu bisiza, muri kaburimbo, ahatuye abantu, ahadatuwe n’ahandi. Uko guhindagurika kw’ahantu ni ko gutuma inzira zigira amanota meza.”

Yakomeje avuga ko inzira zo mu Karere ka Nyanza bazisuzumye basanga zifite ahantu hagera kuri 75 hatandukanye kandi hari ibyiza byinshi bishimisha abazinyuramo.

Ati “Twe twaje gusanga inzira za hano zifite ahantu 75; ni igipimo kirenze ibindi byose. Ntewe ishema n’uko u Rwanda rugeze kuri icyo gipimo cyo hejuru; mwabonye amanota 75.”

Klaus Eber yavuze ko ku mugabane w’u Burayi aho izo nzira zimaze igihe; izo mu rwego rwa mbere ziba zifite amanota 60 ariko hari iyo mu Budage ifite amanota 80.

Yavuze ko ari igikorwa gikomeye gikwiriye kubyazwa umusaruro kigafasha igihugu mu iterambere.

Asobanura inzego zitandukanye izo nzira ziba zirimo yavuze ko hari urwa mbere rwo hejuru ruba rwitwa ‘Premium’ ari narwo izo mu Karere ka Nyanza bazishyizemo.

Ati “Ubu ku Isi hose cyane cyane mu Burayi hari izigera kuri 600 zo muri urwo rwego rwa premium.”

Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yavuze ko bishimiye amanota babonye bityo nyuma yo gutangiza izo nzira ku mugaragaro hagiye gukurikira ibikorwa byo kuzimenyekanisha no kuzibyaza umusaruro.

Ati “Izi nzira eshatu zimaze gutangizwa zagiye ku rwego mpuzamahanga; ubu hagiye gukurikiraho kuzimenyekanisha kugira ngo zimenyerwe; abantu bakora mu bukerarugendo batangire bazicuruze bazimenyakanishe.”

Amb. Masozera yavuze ko usibye izo nzira eshatu hari izindi enye zizatangira gukorwa guhera umwaka utaha.

Bamwe mu baturage bitabiriye igikorwa cyo gutaha izo nzira banifatanya n’abayobozi gukora urugendo rwa kilometero 10 mu nzira yitwa ‘Royal Trail’ bavuze ko bazishimiye cyane.

Dusabimana Francine waturutse mu Mujyi wa Kigali ati “Icyanshimishije ni ibintu nabonye bitandukanye birimo utuyira twiza tuzamuka n’utumanuka imisozi; mbese ntabwo umuntu ashobora gucika intege ngo ananirwe. Nabonye Ingoro z’Abami ni ubwa mbere nari mpageze byanshimishije kuhabona.”

Hari bamwe batangiye kubibyaza umusaruro

Bamwe mu baturage batangiye ibikorwa byo kubyaza umusaruro ubwo bukerarugendo bushingiye ku kugenda n’amaguru aho bakora ibikorwa by’ubucuruzi kuri izo nzira.

Umusore witwa Nsanzintwari Augustin wo mu Murenge wa Busasamana yatangiye gucuruza inkoni abantu bashobora kwicumba bazamuka imisozi ndetse n’ingofero zishobora kubakingira izuba.

Ati “Hari ba mukerarugendo bahora baza hano mu Rukari gusura bagakenera inkoni zo kwicumba cyangwa ingofero zo kwambara.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyanza kubyaza umusaruro ubwo bukerarugendo.

Yavuze ko ubukerarugendo ari ikintu u Rwanda rwiyemeje gushyiramo imbaraga ruganisha ku murage n’umuco w’Abanyarwanda.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yifuza ko Intara y’Amajyepfo iba igicumbi cy’umuco n’umurage wacu. Iyi nzira yose ugakomeza ukagera muri Nyungwe hari byinshi cyane bigize amateka yacu n’umurage wacu dushobora kubyaza umusaruro kandi n’abato bakabimenya bagakura babizi”

Yasabye ubufatanye bw’Akarere ka Nyanza, abari mu bukerarugendo n’abikorera gukora ibikorwa bihabyaza umusaruro mwiza.

Ati “Mumenyekanishe hano hantu ibikorwa bihari baze babisure bahamare umwanya munini bahasige amadevize n’abaturage bacu batere imbere kurushaho.”

Yagiriye inama abaturage yo gucuruza inkoni, ibyo kwitwikira, ibyo umuntu yakwihanaguza icyuya, amazi, imitako n’ibindi bishobora gukenerwa na ba mukerarugendo banyura muri izo nzira.

Yasabye abasanzwe batanga serivise z’amafunguro kwagura ibikorwa no kunoza ibyo bakora ku buryo nta mukerarugendo uzasohoka i Nyanza ngo ajye gushaka icyo kurya cyangwa icyo kunywa ahandi.

Ati “Abanyabugeni, abanyabukorikori n’abatanga serivise mwumve ko ari amahirwe tugomba kubyaza umusaruro.”

Abitabiriye urugendo rwo gutangiza izo nzira ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu babarirwa mu bantu 400 barimo n’abanyamahanga.

Icyangombwa inzira z’i Nyanza zahawe kimara imyaka itatu, nyuma yayo nibwo hongera gutangwa ikindi.

Abanyamahanga nabo ntibatanzwe
Abaturage basabwe kubyaza umusaruro izo nzira
Aho bagiye banyura hari ibyiza nyaburanga bitandukanye
Amb. Masozera Robert na Klaus Eber bagenda baganira
Bageraga aho bagafata akaruhuko
Bageraga mu nzira bagasobanurirwa amateka y'agace bagezemo
Bageze mu Mujyi wa Nyanza
Bagiye babona ibyiza nyaburanga byinsh mu nzira ya Royal Trail banyuzemo
Bagiye banyura ahari ibyiza biranga amateka i Nyanza
Bamwe mu banyamahanga bitabiriye icyo gikorwa baracyishimiye
Berekanye uko bakina igisoro
Mu nzira aho banyuze bagiye babona ibihingwa bitandukanye byera muri ako gace
Bimwe mu bihingwa biri irihande rw'izo nzira
Hamwe mu ho banyuze mu nzira ya Royal Trail
Hasobanuwe ko ari igikorwa gikomeye gikwiriye kubyazwa umusaruro kigafasha igihugu mu iterambere
Inzira ya Royal Trail inyura no ku Kiriziya yitiriwe Kristu Umwami aho Umwami Mutara III Rudahigwa yabatirijwe
Klaus Eber ashyikiriza Amb. Masozera Robert icyangombwa cy'uko inzira z'ubukerarugendo z'i Nyanza zishyizwe ku rwego mpuzamahanga
Klaus Eber yatangaje ko inzira z'ubukerarugendo z'i Nyanza zaje mu za mbere nziza ku Isi
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary n'abandi bayozi mu rugendo banyura mu nzira z'ubukerarugendo i Nyanza
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, n'abandi bayobozi bafungura igikorwa ku mugaragaro
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyanza kubyaza umusaruro ubwo bukerarugendo
Mu nzira ya Royal Trail hari intebe zigezweho umuntu ashobora kwicaraho akaruhuka
Muri izi nzira ubonamo ibyiza nyaburanga bitandukanye
Perezida w’ubukerarugendo bushingiye ku kugenda n’amaguru mu gihugu cy’u Budage, Klaus Eber, yatangaje ko amanota inzira z'ubukerarugendo z'i Nyanza zagize ashingiye ku mwihariko wazo
Royal Trail inyura ku Cyuzi cya Nyamagana
Ubukerarugendo ni ikintu u Rwanda rwiyemeje gushyiramo imbaraga ruganisha ku murage n’umuco w’Abanyarwanda
Ubwo bari bageze ahari Umusezero w’Abami i Mwima
Ubwo bari bageze mu kabande kari mu Murenge wa Busasamana
Ubwo bari bageze rwagati mu Mujyi wa Nyanza
Umuyobozi Mukuru w’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Masozera Robert, yavuze ko bishimiye amanota babonye bityo hagiye gukurikira kuzimenyekanisha
Umuyobozi w'Ishami ry'Umuco muri Komisiyo y'Igihugu ikorana na UNESCO, Kajuga Jérôme, na we yitabiriye icyo gikorwa
Urubyiruko rwishimiye byinshi rwaboneye muri urwo rugendo
Urugendo rwa kilometero 10 rwitabiriwe n'abantu batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza