Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa CALAKA Ltd, Cyemezo Pierre Clement yavuze ko bagiye gutangirira ku bakundana babatembereza ku Kiyaga cya Muhazi bityo na bo bakazaba intumwa ku bandi.

Yagize ati” Twateguye igikorwa twise ‘Nirurambe Valentine Celebration’ aho tuzafasha abakundana kubona umwanya mwiza wo kuganira baniyumvira akayaga keza ko mu kiyaga cya Muhazi.”

Nk’uko yakomeje abisobanura, iki gikorwa kizaba ku itariki ya 13 Gashyantare, umunsi umwe mbere ya St Valentin abakundana babyifuza bazatemberezwa ku kiyaga cya Muhazi bahabwe umwanya wo kuganira, gutembera mu bwato ndetse n’umwanya wo kubyina.

Ati “Abakundana bazaba bariyandikishije tuzahagurukana na bo mu masaha ya mu gitondo, twerekeze kuri Muhazi Beach Hotel. Aha bazafata umwanya uhagije wo kuganira hagati yabo, nyuma y’aho rero bazatemberezwa mu bwato. Mu masaha y’umugoroba tuzabaha umwanya bacinye akadiho mu ndirimbo z’urukundo ziganjemo iziri mu njyana ya zouk.”

Cyemezo avuga ko couple izajya yishyura ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda ari nayo azakurwamo amafaranga y’urugendo, ifunguro rya saa sita riherekejwe n’icyo kunywa ndetse n’amafaranga yo gutemberezwa mu bwato, kwifotoza, no kwinjira aho bazabyinira.

Yongeyeho ko gukundisha abanyarwanda gusura ibyiza bitatse u Rwanda bitazarangirira gusa kuri ‘Nirurambe Valentine Celebration’ ahubwo nyuma hari ibindi bikorwa biteganyijwe birimo gusura za pariki n’ibindi byiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Kwiyandikisha kugira ngo uzitabire ‘Nirurambe Valentine Celebration’ wahamagara kuri 0788692968, 0783197368 cyangwa se 0786272831. Ushobora no kubandikira kuri [email protected].