Ni impinduka zigaragarira cyane mu bikorwaremezo birimo imihanda, amashanyarazi, amashuri, amavuriro, inyubako z’imiturirwa, amahoteli, amabanki n’ibindi.

Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, yashyizwemo ibikorwaremezo bitandukanye bigamije guhindura isura no gukurura abajyaga gushakira serivisi zitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Ugeze muri uyu mujyi abona ko iterambere ryawo riri kwihuta bijyanye n’igishushanyombonera cyawo.

Umunyamakuru wa IGIHE wibanda ku gufata amafoto, Irakiza Yuhi Augustin, yatembereye i Musanze ku wa 3 Mutarama 2022, afata amafoto agaragaza imiterere y’uyu Mujyi n’ibikorwa bitandukanye bikomeje kuhashyirwa.

Abashoramari bubaka inzu zigezweho muri Musanze ntibasinzira, bazamura imiturirwa buri munsi

Amahoteli ni kimwe mu byiganje i Musanze. Iyi ni Virunga Hotel iherereye muri uyu mujyi rwagati

Amatara yo ku mihanda afite udushya tudasanzwe, iri rifiteho amabara agaragara ku Ibendera ry'u Rwanda

Ahari icyicaro cya Musanze Arts Studio Hub Adventure, inzu y'ubugeni ikomeye mu Mujyi wa Musanze

Uyu mwana ufite impano yo gushushanya  ni umwe mu bakorera muri Musanze Arts Studio Hub Adventure

Mashakiro Bienvenue washinze Musanze Arts Studio Hub Adventure na we aba ari mu kazi hamwe n'abo bakorana

Hotel Fatuma iri mu zihagazeho ziri mu Mujyi wa Musanze

Ababyeyi b'i Musanze baba bahugiye mu mirimo itandukanye. Uyu yari avuye guhinga atahana n'agatwaro k'ibirayi ndetse n'inkwi zo kuza kubiteka

Abakiri bato baba bafite akanyamuneza ku maso banyonga igare

Abatwara Umusururu bawuvana mu bice by'icyaro bajya kuwucuruza mu mujyi

Abo mu Mudugudu wa Susa barahiriye kudatezuka ku murimo

Amabuye azwi nk'amakoro yifashishwa mu kubaka ni imari ishyushye i Musanze n'ubwo mu myaka ishize yafatwaga nk'umwanda

Arabanza agasogongera akumva ko uyu musururu uryoshye

Musanze yahoze yitwa Ruhengeri, aha ni mu Kagari ka Ruhengeri

Musanze ni Umujyi utoshye
Musanze ni Umujyi utoshye
Musanze ni akarere kabereye ubukerarugendo. Gaherereyemo Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, iri mu zisurwa ahanini kubera ingagi zo mu misozi icumbikiye

Inyubako ya Cathedrale ya Ruhengeri, imwe mu zimaze igihe zubatswe i Musanze

Sitasiyo zicururizwaho ibikomoka kuri peteroli zikomeje kubakwa i Musanze ari nyinshi

Stade Ubworoherane ni yo ikiniraho Musanze FC ndetse ikifashishwa n'Akarere mu bikorwa bitandukanye

Ubu buvumo bukunze gukurura ba mukerarugendo

Ubuvumo buri mu Mudugudu wa Susa, butangirira mu Kinigi bugahinguka i Nyakinama

Umusigiti w'Abayisilamu uherereye ahitwa mu Ibereshi

Cathedrale Gatolika ya Ruhengeri iri ahirengereye i Musanze

Urusengero rw'Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Muhoza iherereye mu Mujyi wa Musanze

Ifoto igaragaza Umujyi wa Musanze n'ikirere cya Pariki y'Ibirunga

Imihanda bubakiwe ibafasha gutwara imyaka mu bice bitandukanye bayigeza mu mujyi

Imihanda ifasha mu buhahirane  yarubatswe  ku bwinshi muri Musanze

Inyubako ikoreramo Ibiro by'Akarere ka Musanze ndetse n'Ishami ry'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RC Musanze

Inyubako zizamurwa umunsi ku munsi mu Mujyi wa Musanze. Iyi ni imwe mu zigiye kuzura ndetse iratangira gukoreshwa mu gihe cya vuba

Ku muntu uzi Musanze yo mu myaka icumi ishize, Muhabura ni hoteli yari igezweho

Ku muntu watembereye mu Mujyi wa Musanze, Milano Motel haba icyo kurya no kunywa bihembura benshi

Mu duce dutandukanye harimo imihanda itandukanye. Ahatari iya kaburimbo harimo ishashemo amabuye

Mu marembo y'Ibiro by'Akarere ka Musanze hari ikirango cy'Ingagi nk'ikimenyetso cy'ibyiza nyaburanga bigatatse

Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin