Ni umuhango wongeye kuba imbonankubone, nyuma y’uko mu myaka ibiri ishize wakorwaga mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubera icyorezo cya COVID-19. Abantu baherukaga muri aka gace mu 2019.
Ni umuhango wari ukumbuwe na benshi watangiye mu 2005, umaze gutuma Ingagi 354 zihabwa amazina.
Imibare ya RDB igaragaza ko abasura Pariki y’Igihugu y’ibirunga ibamo ingagi bakomeje kuzamuka, ari nako itanga umusanzu ukomeye mu bukerarugendo mu Rwanda.
Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka yinjije miliyoni $ 11, mu gihe mu 2021 na 2020 yinjije miliyoni $6 na miliyoni $ 5.9 nk’uko bikurikirana. Ni mu gihe mu 2019 mbere y’icyorezo cya COVID-19, iyi pariki yinjije miliyoni $ 21.9.
Icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukerarugendo, aho imibare yagabanutse hejuru ya 70%. Ubu imibare irerekana icyizere cyo kuzahuka, aho inyungu y’umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje yazamutseho 25%, iva kuri miliyoni $131 igera ku $164.
Mu bise amazina muri uyu mwaka barimo Igikomangoma Charles Philip Arthur George witabiriye yifashishije ikoranabuhanga, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, Mushikiwabo Louise ndetse n’ibyamamare nka Didier Drogba n’abandi.
Abana bitwa amazina ni abavutse mu miryango ya Noheli, Musilikali, Ntambara, Mutobo, Igisha, Susa, Kureba, Pablo, Sabyinyo, Muhoza, Amahoro, na Hirwa.
Umuhango wo #KwitaIzina2022 waberaga mu Kinigi urahumuje. Kurikira uko wagenze:
-Ibirori byo #KwitaIzina2022 bizakomereza muri Intare Arena ku Cyumweru
Nyuma y’ibirori byo Kwita Izina byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 mu Kinigi mu Karere ka Musanze, igitaramo ‘Kwita Izina Gala Dinner’ kuri Intare Arena.
Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 4 Nzeri 2022 cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB kwinjira ni 30 000 RWF muri VIP na 50 000 RWF muri VVIP.
Iki gitaramo kizaririmbamo Massamba Intore, Mike Kayihura na Ruti Joel.
Youssou N’Dour uzaba ariwe muhanzi mukuru muri iki gitaramo ni umuririmbyi wo muri Sénégal, umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi akaba n’umunyepolitiki.
13:55 Umuhango nyirizina wo #KwitaIzina wasojwe n’ifoto y’urwibutso nyuma hakurikiraho ibikorwa by’imyidagaduro aho abahanzi batandukanye basusurukije abitabiriye.
Kwita Izina ingagi ni ukuziha agaciro-Minisitiri w’Intebe
13:40: Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente uhagarariye Umukuru w’Igihugu yashimiye abitabiriye ibi birori baba Abanyarwanda ndetse n’abaturutse mu mpande zose z’Isi.
Ati “By’umwihariko Guverinoma y’u Rwanda irashimira abaturiye pariki zacu kuko ari abafatanyabikorwa beza kandi b’ingenzi mu kubungabunga ibudukikije.”
Dr Ngirente yashimiye abitabiriye uyu muhango wo kwita izina bahaye amazina abana b’ingagi bavutse, ahamya ko ari inshuti z’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi ari uburyo bwo guha agaciro izi nyamanswa zifatiye runini ubukerarugendo rw’igihugu ariko akaba ari na kimwe mu bikorwa bya leta y’u Rwanda byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati “Mu kwizihiza ibi birori turishimira ko abaturage baturiye pariki bacu bagenerwa 10% by’umusaruro uva muri za pariki. Guverinoma irashishikariza Abanyarwanda cyane cyane abaturiye izi pariki kuzibungabunga.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze kandi ko hari umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bityo abayituriye bakwiriye kuzagishyigikira kugira ngo inyungu itanga zirusheho kwiyongera.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, yasabye abise amazina abana b’ingagi n’abashyitsi bifatanyije n’u Rwanda muri ibi birori kuzakomeza gukora ubuvugizi bugamije kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente kandi yifurije ikaze abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi abifuriza gukomeza kugirira ibihe byiza mu Rwanda no kuzarubera abaranga beza.
Introducing baby boy Ubwuzuzanye!
As part of this year’s @KwitaIzina ceremony in Rwanda, The Prince of Wales is delighted to have been asked to name a baby mountain gorilla. pic.twitter.com/DcyneX5m4x
— The Prince of Wales and The Duchess of Cornwall (@ClarenceHouse) September 2, 2022
Beautiful event, great show @Kwitaizina. Congratulations @RDBrwanda. Happy to be here again. Say Hi to my 2019 baby gorilla, Sabyinyo Igihango (Brith in Hebrew) 🇮🇱 🇷🇼 @cakamanzi @MusanzeDistrict@FlyRwandAir @BankofKigali @kigaliserena @RadissonKigali @visitrwanda_now @imbankrw pic.twitter.com/jkddFIcRgM
— Dr. Ron Adam (@AmbRonAdam) September 2, 2022
13:30 Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yagaragaje imbamutima
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango wo #KwitaIzina mu 2022, Akamanzi yavuze ko ibihe byamushimishije birimo ubwo yamenyaga igisobanuro cy’izina rye kuko aribwo yamenye neza uwo ari we.
Yavuze ko bishimiye kuba bongeye guteranira mu Kinigi nyuma y’imyaka ibiri bidakunda kubera Covid-19.
Ati “Nyuma y’ibihe bikomeye bya Covid-19, byagize ingaruka no ku bukerarugendo ubu ibintu bihagaze neza, ubukerarugendo bumaze kuzamuka kuri 80% ugereranyije n’uko byari bimeze mu bihe bya Covid-19.”
Yakomeje agira ati “Amafaranga yinjizwa n’urwego rw’ubukerarugendo akomeje kwiyongera. Ni intambwe yo kwishimira.”
Yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku ruhare akomeje kugira mu guteza imbere ubukerarugendo ndetse no gushyigikira iyi gahunda yo #KwitaIzina cyane ko yahabaye kuva ku nshuro ya mbere iki gikorwa gitangizwa mu 2005.
Akamanzi yanashimiye Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard waje nk’Umushyitsi Mukuru ahagarariye Perezida Kagame.
Finally met the famous @Ngabo_Karegeya ❤️.#KwitaIzina2022 #VisitRwanda pic.twitter.com/a8ewGiSxpi
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) September 2, 2022
It’s #KwitaIzina day. 20 baby gorillas will be named. Conservation is life. #VisitRwanda pic.twitter.com/YaAScZve06
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) September 2, 2022
Very excited to get to meet Chelsea legend @didierdrogba in #Rwanda today ahead of the #KwitaIzina ceremony.🤩
His penalty in the 2012 Champions League Final is still my favourite football moment! pic.twitter.com/bbD42mfR8j
— Omar Daair (@omardaair) September 2, 2022
Umushyitsi mukuru aramukanya na nyakubahwa madamu wa Perezida wa Repubulika…Kubungabunga ibidukikije by’umwihariko Parike y’Ibirunga bihore ari inshingano za buri wese. pic.twitter.com/cct4Wi0EK2
— Alain Mukuralinda (@a_mukuralinda) September 2, 2022
"The name I give him is Baho, which means Live. This name was chosen to celebrate the sustained life of mountain gorillas, and their bright future thanks to conservation efforts."
Dr. @FrankLuntz, Founder and President of Luntz Global #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/7pW4S2qv0E
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
“The name I have chosen is Impanda, which means Trumpet. This name was chosen to serve as a call to action for us all to play our part in protecting and restoring biodiversity.”
- @Arsenal legend @GilbertoSilva #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/tRfud0bRke
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
12:25: Abana b’ingagi batangiye kwitwa amazina
Abana b’ingagi bose uko ari 20 batangiye guhabwa amazina, aho bari kwitwa n’abantu batandukanye batoranyijwe na RDB barimo Igikomangoma Charles n’abandi batandukanye.
Amazina yatanzwe:
– Prince Charles yise ‘Ubwuzuzanye’ ingagi yo mu muryango Muhoza
– Mukansanga Salima yise ‘Kwibohora’ ingagi yo mu muryango Igisha
– Stewart Maginnis yise ‘Nyirindekwe’ ingagi yo mu muryango Musilikali
– Naomi Schiff yise ‘Imbaduko’ ingagi yo mu muryango Kureba
– Sir Ian Clark Wood yise ‘Ubusugire’ ingagi yo mu muryango Pablo
– Itzhak Fisher yise ‘Intare’ ingagi yo mu muryango Hirwa
– Dr Cindy Descalzi Pereira yise ‘Ubwitange’ ingagi yo mu muryango Ntambara
– Thomas Milz yise ‘Ruragendwa’ ingagi yo mu muryango Noheri
– Umuhanzi Youssou N’Dour yise ‘Ihuriro’ ingagi yo mu muryango Amahoro
– Juan Pablo Sorin yise ‘Ikuzo’ ingagi yo mu muryango Noheri
– Kaddu Kiwe Sebunya yise ‘Indatezuka’ ingagi yo mu muryango Mutobo
– Mushikiwabo Louise yise ‘Turikumwe’ ingagi yo mu muryango Ntambara
– Dr Evan Antin yise ‘Igicumbi’ ingagi yo mu muryango Susa
– Neri Bukspan yise ‘Indangagaciro’ Ingagi yo mu muryango Musilikali
– Laurene Powell Jobs yise ‘Muganga Mwiza’ ingagi yo mu muryango Susa
– Dr Frank Ian Luntz yise ‘Baho’ ingagi yo mu muryango Susa
– Uzo Aduba yise ‘Imararungu’
– Gilberto Silva yise ‘Impanda’ ingagi yo mu muryango wa Susa
– Moses Turahirwa yise ‘Kwanda’ ingagi
– Didier Drogba yise ‘Ishami’
– Sauti Sol bise umuryango mushya w’ingagi ‘Kwisanga’
“The name I give him is Ubwuzuzanye, which means Harmony since the restoration of harmony between nature, people and planet is the most critical issue facing humanity”
His Royal Highness The Prince of Wales (@ClarenceHouse)#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/aGanezelGs
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
“The name I give her is Kwibohora, which means Liberation - chosen to highlight the role liberation has played in conservation as a foundation of sustainable tourism and development.”
- Rwandan International Football Referee @RhadiaSalma#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/5KeGnlYWM7
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
“The name I give him is Nyirindekwe, which means Protector. It was chosen to celebrate the protective nature of the mountain gorillas, and their role as guardians of their forest habitat.”
Stewart Maginnis, Deputy Director of @IUCN
#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/EEDnOpMBpe— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
"The name I give her is Imbaduko, which means Vivacity. This name was chosen to celebrate the unwavering commitment of the Rwandan people to the protection of the mountain gorillas."
- Professional Racing Driver and Presenter @NaomiSchiff #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/0iUBIU8XeE
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
"The name I give him is Ubusugire, which means Integrity. This name was chosen to celebrate the efforts of communities and conservationists to protect and ensure the integrity of Rwanda's biodiverse national parks."
Sir Ian Clark Wood, Chairman of @TWF_Scotland#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/WShpgLHuGT
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
“I am naming this gorilla Intare, which means Lion, after my Father-in-Law, a Holocaust survivor who was called Leo, which also means lion. This name also recognises the successful reintroduction of lions in @AkageraPark.”
Chairman of @RDBrwanda, @Itzhakfisher #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/MP6oiZ3wYp
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
“The name I give to him is Ubwitange, which means Sacrifice. This name was chosen to recognise the selflessness and dedication of park staff, local communities and conservation partners to the conservation of biodiversity.”
- Dr. Cindy Descalzi Pereira #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/wbheukDZMh
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
“The name I give him is Ruragendwa which means Hospitable. This name recognises the welcoming nature of Rwandans, and the famous Rwandan hospitality visitors enjoy.”
Thomas Milz, Board Director, Sales and Marketing, @VWGroup South Africa & Sub-Saharan Africa #KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/o2QBTxt9Wv
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
"The name I give him is Ihuriro, which means Hub. This name was chosen to showcase Rwanda as a vibrant hub for music, fashion and culture, as well as eco-tourism and investment."
- Legendary musician @YoussouNdourSN#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/u5uAWvDyQe
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
“The name I have chosen is Ikuzo, which means Admirable. This name was chosen to recognise the admirable and noble nature of the mountain gorillas.”@PSG_English Legend @jpsorin6#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/p6My9ZjYX6
— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
“The name I have chosen is Turikumwe, which means We Are Together. The name has special significance for Rwandans because we have chosen to be and stay together. On est ensemble!" @LMushikiwabo, Secretary-General of @OIFrancophonie
#KwitaIzina🦍🇷🇼 pic.twitter.com/Gy9VwON4bs— Kwita Izina (@Kwitaizina) September 2, 2022
-Kwita izina, umugenzo ufite igisobanuro mu murage w’Abanyarwanda
Kwita izina ni umugenzo wakorerwaga umwana w’umuntu kuva cyera mu muryango w’Abanyarwanda, hari ababyeyi n’abaturanyi.
Kwita izina ingagi ni gahunda ifite isooko kuri uwo muco. Nk’uko ababyeyi basohoraga umwana bakamuha izina, bakifatanya n’abaturanyi mu byishimo by’umwana wavutse. Nk’uko umuco wabaye umusingi ukomeye mu gushaka ibisubizo birambye by’igihugu niko umuco w’u Rwanda ufasha mu kwamamaza ubukerarugendo.
Urugero, mu 2005, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yise umwana w’ingagi Byishimo. Naho Madamu Jeannette Kagame yita undi mwana w’ingagi Impano. Aba bana b’ingagi bombi bafite nyina umwe witwa Nyabitondore.
Soma inkuru hano umenye byinshi ku #KwitaIzina
12:00: Itorero Mashirika rifatanyije n’umuraperi Ish Kevin basusurukije abantu mu butumwa bugaruka ku byiza by’ingagi ndetse n’impamvu abantu bagomba kuzibungabunga.
Ni ubutumwa banyujije mu ndirimbo n’umukino ukinnye mu buryo bumeze nk’ikinamico aho bamwe bagaragazaga ko bakwiye guhiga ingagi bakazica ariko abandi bakaza babereka ibyiza byazo n’uburyo abantu baza kuzisura bagasiga amadovize akagirira igihugu akamaro ndetse nabo ubwabo.
Ibi kandi niko byahoze kuko mbere ya 2005, abaturage b’i Musanze ntabwo bari bazi akamaro k’Ingagi ariko kuri ubu bafite amashuri meza,imidugudu n’ibindi bikorwa bakesha ingagi.
Mashirika yakorewe mu ngata n’umuhanzi Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi International Hit.
Yaririmbye indirimbo zirimo ‘Nzabivuga’ afatanya n’abitabiriye ibi birori kuririmba bavuga ko ibidakwiriye nibabibona bazabivuga kuko ntawe ushobora gusenya ibyo u Rwanda n’Abanyarwanda bagezeho barebera.
Senderi yaririmbye izindi ndirimbo zirimo ‘Iyo Twicaranye n’izindi zigaruka ku kwimakaza indangagaciro z’Abanyarwanda n’umuco wabo.
-Bimwe mu byo wamenya ku Ngagi
Ingagi ni zimwe mu nyamanswa nini zizwiho kwitonda cyane, izi nyamanswa z’ingagi zikunze kugaragara cyane ku mugabane wa Afurika, ndetse inyinsi zikaba ziba mu Rwanda muri Pariki y’Ibirunga mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Ingagi ifite amaboko mareramare aho usanga asumba amaguru yayo kandi ifite igihimba kinini cyane kigizwe n’amabere manini ku ngore.
Ingagi itwikiriwe n’ubwoya hafi ku mubiri wose keretse ku ntoki zayo, hagati mu kiganza cyayo, ku isura yayo ndetse no ku maboko yayo aho ahurira n’umubiri no munsi y’ikirenge cyayo.
Ingagi ni imwe mu nyamanswa ifite umutwe munini kandi muremure nk’uko bikunze kugaragara ku ngagi z’ingore. Ingagi kandi igizwe n’amatwi mato cyane ndetse n’amaso mato yirabura, izwiho kuba itagira umurizo nk’izindi nyamanswa.
Amenyo y’ingagi ni 32, ifite ibijigo binini n’amenyo yayo ni manini, kimwe nk’umuntu kandi Ingagi ifite ingoyi zikikije amaso yazo.
Ingagi ifite imitekereze nk’iy’abantu irimo nko kumva, kureba, guhumeka, kumenya uburyohe bw’ikintu runaka, ndetse no gufata ibintu nk’uko ku bantu biteye.
Amaboko y’ingagi usanga nta tandukaniro afite ugereranyije n’ay’abantu, ifite intoki eshanu kandi ugasanga zitandukanye nkuko ku bantu biteye. Ikirenge cy’ingagi kigizwe n’amano manini agera kuri atanu aho ishobora gukora ibintu bitandukanye ikoresheje amaboko cyangwa amaguru.
Ingagi zitungwa n’ibikomoka ku biti aho usanga zirya ibiryo byazo igihe cy’amanywa, nko kurya amababi y’ibiti n’imbuto zabyo.
Abahanga batangaza ko ingagi zishobora kuba zirya amoko y’ibiti agera kuri magana abiri. Zizwiho kandi kuba zirya imiswa akenshi ziba zivanye mu migina. Mu minywere yazo ingagi zikunze kunywa amazi mu rwego rwo kwimara inyota kandi ikigereranyo cy’ibyo ingagi ishobora kurya ku munsi gishobora kugera ku biro 50 ku ngagi nkuru.
Ingagi zitura ahantu hamwe zitimuka n’ubwo akenshi zitura mu ishyamba ririmo ibiti. Izi nyamaswa kandi zikunda gutura ahantu harangwa n’imvura, mu bice bigizwe by’imisozi ndetse n’ahantu hagizwe n’ibishanga.
Ingagi ishobora kubyara igeze ku myaka 10 kugera kuri 12, iy’ingore ishobora kubyarira hagati y’amezi 8 ndetse 9.5 kandi ibyara inshuro eshatu gusa mu buzima bwayo.
Icyana cy’ingagi gishobora kwiga kugenda mu gihe cy’amezi abiri gusa bitandukanye cyane n’abantu, ndetse gishobora kugenda mu gihe kitageze no ku mezi icyenda.
-Abateye inkunga #KwitaIzina2022
Ibirori binogeye ijisho nk’ibi ntabwo byari gushoboka iyo hatabaho abafatanyabikorwa bafashije Urwego rw’Iterambere, RDB, mu gutegura uyu munsi.
Barimo Banki ya Kigali [Bank of Kigali Plc] itanga serivisi zo kuzigama amafaranga, gutanga inguzanyo ngo abantu bakore imishinga itandukanye n’izindi zirimo izifashisha ikoranabuhanga.
Abandi bateye inkunga #KwitaIzina2022 barimo Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wita ku ngagi zo mu Birunga, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu binyuze mu ndege, Rwandair na Cleo Lake Kivu Hotel iherereye mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi. Ni hoteli y’inyenyeri eshanu yubatse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Hari kandi Sosiyete Vivo Energy Rwanda icuruza ibikomoka kuri Peteroli binyuze mu izina rya ENGEN, Uruganda Nyarwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, Kigali Marriott Hotel, SP Rwanda [Société Pétrolière], I&M Bank (Rwanda) PlC, Azam Rwanda, Uruganda rwa Inyange, Brussels Airlines, CANAL+ Rwanda.
Hari kandi Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’inidasembuye rwa Skol Brewery Ltd, SULFO Rwanda Industries Ltd, Sina Gérard/Ese Urwibutso, Akagera Business Group, Bella Flowers, Radisson Blu Kigali ndetse na Greenleaf Motors Ltd
11:45: Iby’ingenzi mu ijambo rya Michaella Rugwizangoga ushinzwe ubukerarugendo muri RDB
Rugwizangoga yashimiye abarimo Igikomangoma Charles n’abandi baza kwita amazina uyu munsi bifatanyije n’u Rwanda muri ibi birori by’akataraboneka.
Yavuze ko mu myaka 17 abana b’ingagi bagera kuri 352 aribo bamaze guhabwa amzina.
Binyuze muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri za Pariki, Guverinoma y’u Rwanda ishyira nibura 10% by’ayinjizwa na za Pariki mu mishinga iteza imbere abaturage aho kugeza ubu miliyari 7,9Frw yashowe mu mishinga yo guteza imbere abaturage baturiye za pariki zitandukanye.
Ubutumwa bwa Guverineri Nyirarugero
11:40: Guverineri Nyirarugero yavuze kuri gahunda yo gusaranganya ibiva muri Pariki y’Ibirunga aho yashimangiye ko kuva mu 2005, imishinga 532 ifite agaciro ka miliyari 3,5Frw yatewe inkunga mu mirenge 12 ikikije pariki y’ibirunga. Harimo Imishinga ‘Ubuhizi, ubworozi, kubaka amashuri, amavuriro, amazi ndetse no kubakira abatishoboye.
Ati “Iyo mishinga yagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Ibi byose bijyana n’izindi nyungu abaturage babona mu bukerarugendo aho babonamo akazi bakabasha no kugurisha ibyo bakoze.”
Yavuze kandi ko hari Imidugudu y’icyitegererezo yubatswe , agakiriro n’ibindi byinshi bakesha ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga.
Guverineri Nyirarugero yavuze ko abaturage kuri ubu bamaze gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nk’uko insanganyamatsiko yo #KwitaIzina2022, ibigira iti ‘Kubungabunga ibidukikije ni ubuzima’.
11:35: Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancille atanze ikaze mu Ntara ayoboye, yakira Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’abandi bashyitsi baje mu muhango wo #KwitaIzina abana b’ingagi ku nshuro ya 18.
Guverineri Nyirarugero yavuze ko gahunda zashyizweho na Guverinoma zo guhashya icyorezo cya Covid-19 arizo zatumye abantu bongeye guhurira hano mu birori nk’ibi ari bazima ndetse n’ingagi ari nzima zarabashije kwibaruka.
Yavuze ko ari ishema kuba basuwe n’abashyitsi benshi baturutse ku Isi bityo akaba ri umwanya wo kuzirikana akamaro ingagi zifitiye iyi Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba muri rusange.
N’ibihangange muri muzika n’umupira w’amaguru ku isi, bati Kwita Izina, ntibikiri iby’abanyarwanda gusa, n’umugenzo mwiza ubereye isi yose… pic.twitter.com/2LqOL64E54
— Alain Mukuralinda (@a_mukuralinda) September 2, 2022
11:30: Nzeyimana Luckman na Diana Mpyisi bayoboye ibi birori batangiye gusoma amazina y’abagiye kwita amazina abana 20 b’ingagi.
Barimo Igikomangoma Charles cya Wales (witabiriye uyu muhango yifashishije ikoranabuhanga), Uzo Aduba – Umukinnyi wa Filimi, Dr Evan Antin – Veterineri akaba n’Umunyamakuru wa Televiziyo , Neri Bukspan Umuyobozi Mukuru wa Standard & Poor’s Credit Market Service na Dr Cindy Descalzi Pereira – Umugiraneza akaba na Rwiyemezamirimo
Barimo kandi Didier Drogba – Rurangiranwa mu mupira w’amaguru, Itzhak Fisher – Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Laurene Powell Jobs – Perezida akaba ari na we washinze Emerson Collective ndetse na Dr Frank I. Luntz – Perezida akaba ari na we washinze, Luntz Global
Very excited to be among the namers this year for the 18th edition annual @Kwitaizina Gorilla Naming Ceremony in @MusanzeDistrict. It is indeed a pleasure to witness the onset of a new generation that speaks to the great conservation work being done by @RwandaGov @RDBrwanda pic.twitter.com/zDC7t7dx3Y
— Kaddu Sebunya (@AWFCEO) September 2, 2022
Inkuru bijyanye: Ibyo wamenya ku bantu 21 bazita abana b’ingagi mu Kinigi
Abandi bita amazina ni Stewart Maginnis – Umuyobozi Mukuru wungirije Ikigo Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN), Thomas Milz – Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, akaba n’ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko ya Volkswagen Group muri Afurika y’Epfo n’Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Hari Salima Mukansanga – Umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru, Louise Mushikiwabo – Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Youssou N’Dour – Umuhanzi wo mu gihugu cya Sénégal, Naomi Schiff – Rurangiranwa mu gutwara imodoka z’amarushanwa akaba n’Umunyamakuru.
Abandi ni Kaddu Sebunya – Umuyobozi w’Umuryango African Wildlife Foundation, Gilberto Silva – Yakiniye Ikipe ya Arsenal, Sauti Sol – Itsinda ry’abaririmbyi b’ibyamamare, Juan Pablo Sorin – Yakiniye Paris Saint-Germain, Moses Turahirwa – Umuyobozi wa Moshions na Sir Ian Clark Wood, Umuyobozi Mukuru wa The Wood Foundation
- Amafoto y’abana b’Ingagi 20 bagiye guhabwa amazina
Muri rusange abana bagiye kwitwa amazina barimo abavutse hagati ya Kanama 2021 kugeza muri Kanama 2022.
11:15: Abagiye kwita amazina bageze ahari kubera uyu muhango bambaye imikenyero n’imishanana
11:10 Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente bageze ahari kubera uyu muhango.
10:55: Diana Mpyisi aje kunganira Umunyamakuru Nizeyimana Luckman , aho bagiye gufatanya kuyobora ibi birori.
10:45: King James mu kinimba yashyuhije abantu
Ibirori byo #KwitaIzina biri kubera munsi ya Pariki y’Ibirunga, ahantu hakonja ku rwego rwo hejuru, ku buryo abitabiriye ibi birori hafi ya bose baje bifubitse amakoti.
Byasabye ko King James agera ku rubyiniro kugira ngo abitabiriye bacinye akadiho mu ndirimbo ze zirimo ‘Ibare, Ganyobwe ndetse na ‘Umuriro watse’ kugira ngo koko wake abitabiriye amakoti bayakure ubundi bacinye akadiho.
King James yerekanye ko akunzwe mu Majyaruguru ndetse ubwo yari ku rubyiniro abaturage benshi bazamutse bafatanya nawe kuririmba no gucinya akadiho mu kinimba dore ko gifite inkomoko mu Majyaruguru.
King James yakorewe mu nkokora na Riderman nawe wahise yanzika mu mujyo wo gufasha abantu gusimbuka.
Riderman yinjiriye ku ndirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi bise ‘Niko nabaye’ akomereza ku yo yahuriyemo na Bruce Melodie bise ‘Nta kibazo’.
Uyu muraperi umaze imyaka irenga 12 mu muziki yahagurukije abantu ubwo yageraga ku ndirimbo yise ‘Abanyabirori n’iyitwa ‘Simbuka’ zafashije abantu kujya mu bicu.
10:30: Jay Polly yunamiwe mu Kinigi
Umuhanzi Nemeye Platini wahawe umwanya muri ibi birori ngo asusurutse abitabiriye yaririmbye indirimbo zitandukanye zahagurukije abantu.
Uyu muhanzi yahise abwira abitabiriye ko indirimbo agiye kuririmba yayikoranye n’umuraperi Tuyishime Joshua Polly witabye Imana kuri iyi tariki 2 Nzeri 2021.
Indirimbo Mumutashye yakoranye na Dream Boys niyo Platini yifashishije asaba abanya-Musanze kumwibuka.
Jay Polly ni umuhanzi wubakiye ibigwi mu Rwanda ariko by’umwihariko mu Karere ka Musanze yari ahafite abafana benshi cyane ko nyinshi mu ndirimbo yatangiriyeho ariho yazikoreye.
Ubwo Platini yageraga ku gitero cya Jay Polly yahaye umwanya abitabiriye #KwitaIzina barakiririmba.
10:25: Chris Eazy yahagurukije imbaga!
Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy ugzweho mu ndirimbo ‘Inana’ yanyuze bikomeye Abanya-Musanze abinyujije mu ndirimbo ye yise ‘Amashu ndetse na Inana’.
Ni indirimbo zishimiwe bikomeye cyane n’abitabiriye ibi birori kugeza ubwo bose bari bashyize amabendera mu bicu bagaragaza ko bishimiye uyu muhanzi.
10:20: Abahanzi Nyarwanda barimo gushyushya imbaga yitabiriye ibirori byo #KwitaIzina.
Abahanzi barimo abakorera umuziki mu Karere ka Musanze nka The Bless wamamaye mu ndirimbo ‘Ikibazo’, Umuraperi MayLo n’abandi bakomoka i Musanze nibo babanje guhabwa umwanya.
Abaturage baberetse urugwiro ku rwego rwo hejuru ndetse bagafatanya nabo kuririmba indirimbo zabo cyane ko baba bazizi.
Abandi bahanzi bakomeje gususurutsa abitabiriye ibi birori barimo umuhanzikazi Bwiza ugezweho mu ndirimbo ‘Ready’ n’izindi zitandukanye.
Bwiza ukorera ibikorwa bye mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music yerekanye ko akunzwe muri iyi minsi.
Yakorewe mu ngata na Okkama waririmbye indirimbo ye yise ‘Puculi’ na Iyallah ari nayo ndirimo yamenyekaniyeho, dore ko iri mu za mbere yakoze akiva kwiga umuziki.
Umuhanzi Afrique ugezweho mu ndirimbo ’Agatunda’ nawe yahawe umwanya aririmba iyo ndirimbo ndetse abantu bose n’abana bato bafatanya nawe kuyiririmba ari nako bazamura amabendera mato bafite mu rwego rwo kumwereka urukundo.
10:10: Ibihumbi by’abantu bamaze kugera ku kibuga cya Kinigi ahagiye kubera umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi bavutse mu mezi 12 ashize.
Mu nzira aho wanyuraga kuva mu masaha ya Saa Moya za mu gitondo kuva mu Mujyi wa Musanze ugera mu Kinigi, wabonaga abantu bose barimo kwerekeza kuri iki kibuga ndetse hanashyizweho uburyo bwo kubatwara aho imodoka nini za Ritco arizo zikomeje gutwara abantu.
-Musanze itatswe n’ibyiza, Umujyi w’Ubukerarugendo
Bishobora kugufata nibura urugendo rw’amasaha atatu n’igice kugira ngo uve ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ube ugeze mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y’urwa Gasabo.
Mu nzira iva i Kigali igana muri uyu mujyi ufatwa nk’inkingi mwikorezi mu bukerarugendo bw’u Rwanda, usanganirwa n’ibyiza nyaburanga bitatse igihugu. Ukandagije ikirenge mu Ntara y’Amajyaruguru, ushobora guhita ubona neza ko wageze mu rw’imisozi 1000.
Akarere ka Musanze ari na ko kabarizwamo uyu mujyi w’ubukerarugendo, gafite ubuso bungana na 530,4 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432.
Ibarura riheruka rigaragaza ko Musanze ifite abaturage barenga gato ibihumbi 406, barimo abarenga ibihumbi 112 batuye mu mujyi mu gihe abandi ibihumbi 253 batuye mu mirenge y’icyaro.
Ugeze muri uyu mujyi abona iterambere ryawo riri kwihuta bijyanye n’igishushanyombonera cyawo. Usibye inyubako ziganjemo iz’ubucuruzi zizamurwa ubutitsa mu Mujyi wa Musanze, hari n’amahoteli yo ku rwego ruhambaye yakira abakerarugendo baturutse imihanda yose.
Inkuru zagufasha kwinjira muri Musanze
Amafoto ya IGIHE: Nezerwa Salomon



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!