Aba bana b’Ingagi bavutse kuva muri Nzeri umwaka ushize, bazahabwa amazina mu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 18, mu Kinigi mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022.
Kwita Izina abana b’Ingagi ni umuhango umaze gushinga imizi mu Rwanda kuko watangijwe mu 2005, ubwo Leta yafataga icyemezo cy’uko buri mwaka abana b’ingagi baba bavutse bazajya bahabwa amazina.
Ni igikorwa kiba kigamije kubungabunga ingagi, gushimira abazitaho mu buzima bwa buri munsi ndetse n’abaza kuzisura muri rusange. Ubusanzwe, abashakashatsi n’abandi bantu bakurikirana ubuzima bw’ingagi, bari basanganywe umuco wo gukurikirana ingagi mu miryango yazo, bakagenda bazita amazina kugira bazoroherwe no gukomeza kuzikoraho ubushakashatsi mu minsi iri imbere.
Bitewe n’akamaro k’ingagi zo mu misozi miremire, u Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu bizicumbikiye, rufite inshingano zo kuzirinda kuko zifatwa nk’umurage w’Isi muri rusange, kugira ngo zitazazimira. Kuzita amazina bifasha muri ibyo bikorwa byo kuzitaho no kuzibungabunga.
Uko imyaka igenda ishira, umuhango wo kwita izina abana b’ingagi urushaho kwitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye, abashyitsi bari ku rwego mpuzamahanga, ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abayobora ibigo bifite aho bihuriye no kubungabunga ibidukikije, abakuru b’ibihugu n’abandi.
Muri rusange ntabwo kwita izina bikiri igikorwa cyo kwerekana uruhare u Rwanda rugira mu kurengera ingagi n’ibidukikije, ahubwo cyabaye icyifashishwa mu kwerekana isura nziza y’u Rwanda mu ngeri zose, kuva ku bukerarugendo kugera ku hantu hashobora gukorerwa ishoramari n’ibindi.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, buri mwaka rutoranya abantu bahuye n’umubare w’Abana b’Ingagi baba bagiye guhabwa amazina, buri wese akazita izina bitewe n’uko aba yabihisemo. Baba ari abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’ibyamamare, baba abo mu Rwanda mu Karere ndetse n’abaturutse hirya no hino ku Isi.
Muri iyi nkuru IGIHE yakusanyije bimwe mu bigwi by’abantu 21 bazita amazina abana b’ingagi muri ibi birori by’akataraboneka bitegerezanyijwe amatsiko na benshi.
Prince Charles
Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles yaherukaga i Kigali mu Nama ya CHOGM ubwo yari ahagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.
Charles Philip Arthur George ni umwana w’impfura mu bana bane Umwamikazi Elisabeth II, yabyaranye n’Igikomangoma Phillip. Charles kandi ni we wahita asimbura nyina ku ngoma igihe yaba avuyeho.
Charles yavukiye mu ngoro ya Buckingham tariki ya 14 Ugushyingo 1948, ahagana saa Tatu n’iminota 14 z’ijoro. Nyuma y’ukwezi kumwe nibwo yabatijwe na Musenyeri Mukuru wa Diyosezi ya Canterbury, Dr Geoffrey Fisher.
Charles yari afite imyaka ine ubwo Umwamikazi Elizabeth II yimikwaga ku ngoma asimbuye se, George VI wari umaze gutanga.
Muri Mata 2005, Charles yasezeranye na Camilla Parker Bowles, inshuti ye y’igihe kirekire akaba ari na we babana kugeza ubu. Camila Bowles na we yari yaratandukanye n’umugabo we babyaranye abana babiri.
Camila kandi yagiye ashinjwa ko ari we wabaye intandaro mu gutandukana kwa Charles na Diana, cyane ko bagiye bashinjwa kugirana umubano udasanzwe guhera mu 1986. Kugeza ubu Charles afite abuzukuru batanu harimo abana batatu ba William na babiri ba Harry.
Mushikiwabo
Louise Mushikiwabo wavutse ku ya 22 Gicurasi 1961, ni Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF [Organisation Internationale de la Francophonie].
Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 88 harimo 54 bibarwa nk’ibinyamuryango mu buryo bwuzuye na 27 by’indorerezi.
Mushikiwabo ni umwe mu barambye muri politiki yaba iy’u Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga. Yakoze inshingano zitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda zirimo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane kuva 2009 kugeza 2018.
Mushikiwabo kandi yanabaye Umuvugizi wa Guverinoma ndetse yabanje kuba Minisitiri w’itangazamakuru.
Yize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’indimi. Muri Nyakanga 1985 yabonye akazi mu ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali, aho yigishaga ururimi rw’Icyongereza.
Mu 1986, yahawe buruse yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Delaware, aho yize ibijyanye n’indimi n’ubusemuzi (languages and interpretation). Arangije aha yabonye akazi i Washington D.C. ndetse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoraga muri Amerika.
Afatanyije na Jack Cramer, Louise Mushikiwabo yanditse igitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitwa “Rwanda Means The Universe: A Native’s Memoir of Blood and Bloodlines”.
Ni igitabo kizwi cyane mu ruhando mpuzamahanga kirimo ubuhamya bukomeye bugaragaza amateka y’u Rwanda, itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mukansanga Salima
Mukansanga Salima Rhadia, ni Umusifuzi Mpuzamahanga w’Umupira w’Amaguru, umaze kubaka izina ku ruhando rw’Isi.
Mu 2007 ni bwo yatangiye gusifura, ariko ngo yahuye na byinshi bimuca intege birimo no kuba hari abakoraga uyu mwuga bahisemo kuwureka, ariko we ahitamo gukomeza kuko hari aho yashakaga kugera nubwo atari azi ko uyu munsi yaba ari mu bayoboye Igikombe cya Afurika mu bagabo.
Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.
Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.
Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.
Mu 2019, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n’iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.
Mu mwaka ushize wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ubwami bw’u Bwongereza na Chili i Tokyo.
Aheruka kandi gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.
Mu mpera za 2020, uyu musifuzi w’Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y’umwaka umwe na CAF.
Moses Turahirwa
Moses Turahirwa w’imyaka 30 niwe washinze inzu y’imideli ya Moshions mu 2015. Icyo gihe gahunda yo kwimakaza ibikorerwa imbere mu gihugu izwi nka Made in Rwanda ntabwo yari yagafashe irangi bya nyabyo.
Ubwo leta yagenaga ko buri wa Gatanu ukwiriye kuba umunsi wo kwambara imyenda yakorewe imbere mu gihugu, Moshions ya Turahirwa yahise itangira kujya ku ibere.
Ashinga Moshions yatangiranye n’umudozi umwe, ariko mu 2018 yari ageze kuri 13 bahoraho, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa banyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Imyambaro ya Moshions iri mu yatoranyirijwe kugurishirizwa ku rubuga rwa Beyoncé. Mu gihe gishize, Moses Turahirwa aherutse kugaragara mu bantu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bifashishijwe n’ikipe ya Paris St Germain mu kwamamaza umwenda wayo mushya wakozwe na Jordan.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko mbere yo gushinga inzu y’imideli yafashe igihe kinini cyo gukora ubushakashatsi, anareba uburyo umuco nyarwanda ushobora kugaragazwa mu myambaro igezweho.
Ati “Nagize igihe kinini cyo gukora ubushakashatsi no kureba uburyo ibyo bintu biri mu ndangagaciro z’umuco Nyarwanda bishobora kuba byakoreshwa muri gahunda y’imideli. Navuga ko aricyo cyatumye iterambere ryacu ryihuta, kuko waje ari umwihariko kandi wisangwamo n’abantu bafite icyo bazi ku muco Nyarwanda.”
Mu 2019, Moshions yahembwe nk’ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda, mu bihembo bizwi nka RDB Business Excellence Awards, bishimira abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka.
Aherutse kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no guhanga imideli ‘Masters in collection design’, yakuye mu ishuri rya Polimoda ryo mu Butaliyani.
Neri Bukspan
Neri Bukspan, ni Umuyobozi w’Ikigo cya Standard & Poor’s Credit Market Service gifite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umuhanga ufite uburambe akaba umujyanama mu bijyanye n’ibaruramari, isoko ry’imari n’imigabane. Afite ibyemezo by’ubunyamwuga mu ibaruramari n’icungamutungo bitangwa ku rwego mpuzamahanga na Amerika muri rusange birimo CPA, AICPA.
Ni umuyobozi wa komite ngishwanama y’urwego rushinzwe kugenzura ubuziranenge mu ibaruramari [Financial Accounting Standards Board, FASB], ndetse akaba umujyanama mu rwego rushinzwe kugenzura ubuziranenge mu bijyanye n’icungamutungo [Accounting Standards Executive Committee, AcSEC].
Bukspan afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo n’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Tel-Aviv muri Israel, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Master’s Degree] mu bijyanye n’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya California ndetse na Masters mu bijyanye n’imisoro yavanye muri University of Southern California.
Neri Bukspan kuri ubu ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Ernst & Young Global Limited [EY] gitanga ubujyanama , ubufasha n’amahugurwa mu bijyanye n’icungamutungo, ibaruramari ndetse n’imiyoborere.
Uzo Aduba
Uzoamaka Nwanneka Aduba ni umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko muri Nigeria. Afite ibihembo bya sinema bitatu bya Primetime Emmy Awards na bitanu bya Screen Actors Guild Awards. Yahataniye kandi ibihembo bitatu bya Golden Globe Awards na Tony Award.
Filime ya mbere yagaragayemo ica kuri televiziyo ni “Blue Bloods” mu 2012 , gusa benshi bamukunze kubera filime ya Netflix “Crazy Eyes /Orange Is the New Black ” akinamo yitwa Suzanne Warren cyangwa Crazy Eyes.
Kugira ngo ahabwe umwanya wo gukina muri iyi filime yahinduye ubuzima bwe hari hashize iminota 45 afashe umwanzuro wo kureka gukina filime burundu.
Aduba mu kiganiro na NPR yavuze ko izina rye ’Uzoamaka’ risobanura "umuhanda ni mwiza" . Ni izina rikomoka mu rurimi rwa Igbo ruvugwa muri Nigeria ari nacyo gihugu ababyeyi be bavukamo.
Uzo Aduba yiga muri mu mashuri abanza abarimu bagowe no kuvuga izina rye rya mbere ‘Uzoamaka’ bahitamo kwandika izina rye bahereye inyuma kugira boroherwe no kumuhamagara bituma aza ku mwanya wa mbere kuri lisiti y’ishuri.
Ibi byatumye ajya kubaza umubyeyi niba atahindura izina akitwa Zoe. umubyeyi we yahise amusubiza agira ati “Niba bashobora kwiga kuvuga Tchaikovsky, Michelangelo na Dostoyevsky, kwiga kuvuga ‘Uzoamaka’ ntibyabananira”
Uzo Aduba yakinnye muri filime zitandukanye zirimo In Treatment , Mrs. America , Miss Virginia , American Pastoral n’izindi nyinshi
Uyu mugore w’imyaka 41 ari mu bashinze ikipe y’abagore ikina umupira w’amaguru i Los Angeles afatanyije na Natalie Portman ndetse na Serena Williams. Iyo kipe bayise Angel City FC.
Kuri ubu afite ikiganiro ngaruka kwezi ‘Netflix Book Club’ kigaruka ku bitabo byakuwemo filime za Netflix agatumira abanditsi n’abakinnyi ba zimwe muri filime zashibutse ku nkuru ziri muri ibyo bitabo.
Juan Pablo Sorín
Juan Pablo Sorín ni umukinnyi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine, akaba yarakiniye iki gihugu igihe kirekire ndetse yanayibereye kapiteni.
Pablo wakinaga inyuma muri ba myugariro ariko yibanda ku ruhande rw’ibumoso, yagaragaye mu gikombe cy’isi cya 2006, ayikinira mu mikino ya Copa América inshuro ebyiri ndetse anayikinira muri FIFA Confederations Cup 2005.
Yabaye icyamamare mu makipe y’i Burayi kandi akomeye arimo Juventus, FC Barcelona, Lazio na Paris Saint-Germain hose nk’intizanyo, akina no muri Villarreal.
Pablo yasoreje umupira mw’ikipe ya Cruzeiro. Mu gihe yamaze mu mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, yakinnye imikino 249 atsinda ibitego 31.
Gilberto Aparecido da Silva
Gilberto Aparecido da Silva, yabaye umukinnyi w’ikirangirire mu Ikipe y’Igihugu ya Brazil.
Da Silva wavutse tariki 7 Ukwkira 1976, yakinnye nk’uwabigize umwuga kuva mu 1997 kugeza mu 2014.
Muri iyo myaka yose yakiniye ikipe ya América Mineiro, Atlético Mineiro,Panathinaikos, Grêmio na Arsenal yo mu Bwongereza arinayo yakiniye imikino myinshi. Muri Arsenal yakinnye imikino 170 ayitsindira ibitego 17, mu myaka yamaze mu bwugarizi bwayo.
Akiri muri Arsenal kandi, yabaye myugariro mwiza ku isi bituma bubaka ubwugarizi bukomeye, afatanyije na Patrick Vieira. Ubu bwugarizi bwe bwagejeje ku ntsinzi y’igikombe cy’isi cya Brazil mu mwaka wa 2002, ariwe kapiteni.
Kugeza ubu Gilberto abarizwe mu bikorwa by’ubugiraneza akora yifashishije indi mpano ye yo gucuranga, abifatanya no gutegura amarushanwa y’abatishoboye, abatagira aho baba ndetse n’abasaba ku muhanda.
Naomi Schiff
Naomi Schiff ni Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bubiri bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yavukiye mu Bubiligi, akurira muri Afurika y’Epfo ariko ubu aba mu Bwongereza.
Naomi wavutse tariki 18 Gicurasi 1994, amaze kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku modoka kuva mu mwaka wa 2010.
Yakinnye mu marushanwa ya Southern African Formula Volkswagen, akina muri Clio Cup China Series, KTM X-Bow GT4 ndetse kuva mu mwaka wa 2019 ari gukina muri W Series.
Mu mwaka wa 2020 yagizwe umwe mu bashinzwe imenyekanishabikorwa mu isiganwa ry’abagore ry’utumodoka duto dutwarwa n’umuntu umwe ‘single-seater racing’ ryitwa W Series.
Umukino wo gusiganwa ku modoka awufatanya no gukora itangazamakuru kuko kuri ubu ni umukozi wa Sky Sports.
Youssou N’Dour
Youssou Madjiguène Ndour wamamaye nka Youssou N’Dour yavutse ku wa 1 Ukwakira 1959. Uyu muhanzi uri mu bafatwa nk’ibihangange mu muziki wa Afurika bagihumeka umwuka w’abazima, kuva mu 2012 nibwo yatangiye kwinjira mu bikorwa bya Politike.
Youssou N’Dour wari umaze kubura amajwi yo kwiyamamariza kuyobora Senegal mu 2012, yafashe icyemezo cyo kuguma ku ruhande rwa Macky Sall wanatsinze.
Nyuma yo gutsinda Abdoulaye Wade, Perezida Sall yahaye uyu muhanzi umwanya wa Minisitiri w’Ubukerarugendo.
Ni umwanya yavuyeho mu 2013, ahita ahabwa inshingano nk’Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika ndetse no kumenyekanisha igihugu hanze yacyo.
Ku myaka 15 y’amavuko, mu 1975 nibwo Youssou N’Dour yatangiye kugaragara mu muziki nk’uzaba inyenyeri, ubwo yakoranaga ibitaramo na Super Diamono, bakazenguruka Afurika y’Iburengerazuba.
Kuva icyo gihe, yazengurutse mu matsinda atandukanye kugeza mu 1991 ubwo yafunguraga studio ye bwite, ndetse mu 1995 atangiza sosiyete yo gufasha abahanzi yise Jololi.
Mu 1994, Youssou N’Dour yashyize hanze indirimbo ’7 seconds’ yamamaye ku Isi nzima, akaba yarayiririmbanye n’umunya suède witwa Nene Cherry.
Youssou N’Dour yanditse, anaririmba indirimbo ’La Cour des Grands’, yaririmbiye igikombe cy’Isi mu 1998 cyabereye mu Bufaransa. Iyi yayikoranye n’umubiligikazi Axelle Red.
Mu 2005 Youssou N’Dour yatsindiye igihembo gikomeye cya Grammy Award, aho Album ye yari igezweho icyo gihe yise ’Egypt’, yatsinze mu cyiciro cya Best Contemporary World Music Album.
Mu mwaka wa 2000, Youssou N’Dour yagizwe umwe mu ba Ambasaderi ba FAO, mu gihe mu mwaka wa 2008 yinjijwe muri komite ya Chirac Foundation, umuryango washinzwe n’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Jacques Chirac.
Ni mu gihe muri uwo mwaka ari bwo yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’ubucuruzi giciriritse, yanitiriye indirimbo ye ’Birima’.
Uyu mugabo ubitse ibihembo byinshi yakuye mu muziki, yasohoye album ye ya mbere mu 1982, iyi akaba yarayise ‘Ndiadiane Ndiaye’. Ni mu gihe iyo aheruka gusohora ari iyo yise Mbalax yagiye hanze mu 2019. Kugeza ubu Youssou N’Dour afite albums 40.
Usibye nyinshi mu ndirimbo uyu muhanzi yakoze, hari na filime yakinnyemo zirimo Amazing Grace (2006), Retour à Gorée (2007) na Youssou N’Dour: I Bring What I Love (2008).
Thomas Milz
Thomas Milz ni Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi akaba n’Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa mu Kigo Volkswagen Group muri Afurika y’Epfo n’Ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Milz amaze igihe kirekire akorera iki kigo cya Volkswagen Group gikora imodoka mu Budage, aho yagiye ahabwa inshingano zitandukanye haba muri icyo gihugu ndetse n’ahandi nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uburayi ndetse n’u Burusiya.
Uyu mugabo wavutse mu 1968, yatangiye akazi muri Volkswagen mu 1997, ashinzwe ibicuruzwa nyuma aza kuhava yerekeza muri Amerika gukorera uru ruganda.
Yabaye kandi umuyobozi ushizwe ubucuruzi mu Burayi no mu Majyaruguru y’Uburengerazuba mu myaka ya 2009-2012, ari nabwo yaje kuhava aza gukorera mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse kuri ubu akaba abihuza na Afurika y’Epfo.
Dr. Evan Antin
Dr. Evan Antin ni Umunyamakuru akaba n’umuhanga mu buvuzi bw’inyamaswa. Akomoka muri Leta ya Kansas ari naho yakuriye.
Kuva mu bwana bwe yakundaga inyamanswa zirimo inzoka, imbwa n’izindi. Muri Kaminuza ya Colorado yize ibijyanye no kuvura inyamanswa ndetse nyuma yagiye yitabira amahugurwa n’amasomo atandukanye mu bihugu bya Australia, Tanzania n’ahandi.
Dr Antin ni umuntu ukunda imbwa n’injangwe cyane ndetse akunda kuba ari kumwe n’inyamanswa nkazo aho akunze kujya hirya no hino ashakisha aho ziba akazisangayo.
Mu myaka yashize uyu mugabo yakunze gushyira imbaraga mu gushakisha amahirwe yo gukorana n’imiryango yita ku kubungabunga inyamanswa yaba iyo mu gihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Yakoreye mu bihugu birimo ibyo muri Amerika yo hagati, Australia, New Zealand, Amerika y’Amajyepfo ndetse n’ibyo muri Afurika y’Amajyepfo.
Dr Antin afite ubushobozi bwo kwita ku nyamanswa nto, inini ndetse n’inyamanswa z’inkazi akaba anafite umwihariko wo kugira imbwa n’injangwe ze iwe mu rugo.
Kuva yarangiza mu ishuri ry’ubuvuzi bw’amatungo n’inyamanswa rya Colorado mu 2013, yabaye umukozi w’Ikigo cya CVVH, ari naho yakuye ubunararibonye mu bijyanye no kuvura inyamanswa by’umwihariko akaba avura imbwa n’injangwe zo mu kibaya cya ‘Conejo’.
Dr. Evan Antin kuri ubu atuye hafi ya Calabasas muri Leta ya California aho abana n’imbwa ye yitwa Henry ndetse n’injangwe yitwa Willy. Abana kandi n’inzoga, amafi n’izindi nyamanswa.
Ni umuntu ukunda gutembera agenda areba ibyiza nyaburanga bitatse Isi by’umwihariko ibikurura ba mukerarugendo ndetse akaba azwiho gukunda gukora siporo yo gutondagira imisozi [hiking].
Laurene Powell Jobs
Umunyemari w’Umunyamerika, Laurene Powell Jobs wavutse ku wa 6 Ugushyingo 1963, ni umugore w’umucuruzi ndetse akaba umunyemari ubarirwa muri za miliyari z’Amadorali ya Amerika.
Powell Jobs azwiho kuba yari umugore wa Steven Paul Jobs, wamenyekanye cyane nka Steve Jobs uri mu bashinze uruganda rwa Apple rukora telefoni za iPhone, mudasobwa za iMac, iPad ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Umugabo wa Laurene Powell Jobs yapfuye mu 2011. Yahise ajya mu bikorwa by’ubucuruzi bimugira umuherwe ubarirwa muri za miliyari z’amadorali ya Amerika, kuri ubu akaba yarashinze Ikigo cya Emerson Collective abereye Perezida.
Emerson Collective ni ikigo gikora ibikorwa bitandukanye birimo ubugiraneza, ishoramari, guteza imbere ubugeni n’ubuhanzi ndetse no gufasha ba rwiyemezamirimo bahanze ibishya mu kuzana impinduka ku baturage. Ifatanya n’abaturage ndetse n’indi miryango gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bitandukanye.
Emerson Collective kandi ikorana n’abacuruzi, abikorera , abayobozi muri guverinoma mu bikorwa byo guteza imbere sosiyete hahangwa imirimo n’ibindi bifasha abaturage kwiteza imbere.
Powell Jobs kandi ni umwe mu bashinze Ikigo cya XQ Institute gifite intego yo guteza imbere amashuri yisumbuye muri Amerika.
Kuri ubu Powell Jobs atuye mu gace ka Palo Alto muri Leta ya California aho abana n’abana be batatu. Aheruka kuvugwa cyane ubwo yateraga inkunga ibikorwa by’Ishyaka ry’aba-Democrate ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza Joe Biden.
Dr. Cindy Descalzi Pereira
Dr. Cindy Descalzi Pereira ni umugore uzwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza no kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima akaba by’umwihariko ari Perezida w’Ikigo Global Events Africa gitegura irushanwa rya ‘Ironman 70.3’ riherutse kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere.
Ni umugore w’Umunyemari Serge Pereira, ukomoka muri Repubulika ya Congo ni umwe mu banyemari bakomeye muri iki gihugu, afite ikigo cyitwa Starstone gikora imirimo y’ubwubatsi n’ubucuruzi bw’inzu.
Serge Pereira yamenyekanye cyane mu 2016 ubwo yatsindiraga isoko ryo kubaka Kaminuza yitiriwe Perezida Denis Sassou Nguesso.
Umugore we, Dr. Cindy Descalzi Pereira ni umwe yamamaye ubwo yari umunyamideli akorana na Dolce and Gabbana ari naho yakuye izina nk’umwe mu bagore bavuga rikumvikana muri Congo.
Yatangije umuryango ufasha yise ‘La Foundation Congo Kitoko’ aho binyuze muri uwo muryango, akora ibikorwa by’ubugiraneza muri Congo-Brazzaville.
Dr. Cindy Descalzi yagiye afasha abana b’imfubyi abinyujije muri uwo muryango we aho yagiye abishyurira amashuri. Ni ibintu yagiye ashimirwa na benshi ku Mugabane wa Afurika.
Didier Drogba
Didier Yves Tébily Drogba, ni umwe mu bakinnyi beza Umugabane wa Afurika wagize ndetse bazahora bubahwa mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.
Ni umugabo uzahora uhabwa icyubahiro muri Chelsea FC yo mu Bwongereza aho ari ku mwanya wa kane mu bakinnyi bayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo aho yinjije ibitego 164 mu mikino 381 anayihesha ibikombe bine bya shampiyona, bine bya FA Cups na kimwe cya UEFA Champions league.
Drogba yavukiye amezi 10 aho kuba icyenda nkuko bisanzwe bigenda ku bandi bana.Yanamenye kujyenda afite amezi arindwi aho kuba icyenda nkuko Clotilde Drogba Mama we yabitangaje.
Mu buzima bugoye, Drogba yaje kugwingira kubera ko ababyeyi be Albert Drogba na Clotilde Drogba batari bafite ibyo kumutungisha bihagije ahubwo bategaga amaboko nyirarume Michel Goba wabaga mu Bufaransa.
Mu 1993, ababyeyi babashije kujya gutura mu Bufaransa maze Drogba ajya kubana nabo, ari naho yatangiye gukina mu makipe y’abana yo kugeza agiye mu ikipe y’abatarabigira umwuga ya Levallois ku myaka 18 y’amavuko.
Drogba byabaye ngombwa ko ajya kwiga kaminuza mu by’icungamuntungo mu mujyi wa Le Mans ahita yerekeza mu ikipe y’uyu mujyi.Kubera imvune no kubura umwanya wo kwitoza na bagenzi be muri iyi kipe byaramugoye.Yari umuntu wari mu buzima bugoye n’umuryango ndetse ntiyanabashije kujya mu ishuri ry’umupira.
Ku myaka 21 nibwo Drogba yaje kubona ko agomba kuba umukinnyi,nyuma yo kubyara umwana we wa mbere Isaac Drogba. Mu 2001, Drogba yaje kugurwa ibihumbi 80 by’amayero n’ikipe ya Guingamp yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa aje nabwo akina gusa imikino 11 atsinda ibitego bitatu bituma abatoza badahita bamwemera.
Ibitego yatsinze byatumye iyi kipe itajya mu cyiciro cya kabiri, mu mwaka wakurikiyeho yatsinze ibitego 17 mu mikino 34 anafasha iyi kipe gusoza ku mwanya wa karindwi muri Ligue 1.
Nyuma yo kugira umwaka mwiza Drogba yagiye muri Marseille aguzwe miliyoni 3.3. z’amayero atsinda ibitego 19 anatsinda ibitego bitanu muri Champions league ari nabyo byatumye abengukwa na Chelsea yamutanzeho akayabo ka miliyoni 24 z’amapawundi ari nayo menshi iyi kipe yari igurishije umukinnyi.
Mu 2004 Drogba yerekeje muri Chelsea ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona cya mbere nyuma y’imyaka 50 anabafasha kugera muri 1/2 cya Champions league atsinze ibitego 16 mu mikino 40.
Mu 2006, Drogba wenyine yatsinze ibitego 33 mu mwaka umwe, byamamufashije kugerageza kuzamuka no kwitwara neza mu myaka yakuriiyeho nubwo rimwe na rimwe yahuraga n’imvune.
Muri Nyakanga 2012 Drogba yaje guhitamo gusezera muri Chelsea amaze gukina imikino 226 atsinze ibitego 157 yerekekeza muri Bushinwa mu ikipe ya Shanghai Shenhua asinya imyaka ibiri asanzeyo Nicholas Anelka wari inshuti ye magara.
Mu 2013, Drogba yaje kurega muri Fifa ko iyi kipe itamuhembaga neza bituma yigira muri Turkiya mu ikipe ya Galatasaray aho yaje kuva naho adateye kabiri kubera ibikorwa by’ivangura ruhu yakorerwaga.
Mu 2014, Drogba amaze kumva ko Jose Mourinho yagarutse muri Chelsea yahisemo kugaruka mu rugo ku nshuro ya kabiri.
Kubera kugera mu za bukuru ariko ntiyahiriwe kuko yakinnye imikino 28 atsinda gusa ibitego bine ubundi asezera muri Chelsea yerekeza muri shampiyona ya major League Soccer muri leta z’unze ubumwe z’amerika.
Yerekeje muri Montreal Impact yo muri Canada aho yakinnye imikino 33 atsinda ibitego 21 ayivamo mu 2017 ajya mu ikipe ya Phoenix Rising yavuyemo amaze gutsindira ibitego 17 mu 26.
Mu buzima bwe busanzwe Drogba yakuze yibona nk’umunyafurika kuruta uko yakwiyumva nk’umunya burayi. Akunda ibiryo byo muri Afrika akanakunda kumva cyane indirimbo zo muri Afurika. Imwe mu ndirimbo akunda cyane ni Jupka yaririmbwe n’umuhanzi Fally Ipupa na Jay Martins.
Mu bikorwa bikomeye yakoze hanze y’ikibuga harimo uruhare yagize mu kugarura amahoro mu gihugu cye aho nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi cya 2006 yasabye abarwana mu gihugu guhagarika intambara byanaje kugerwaho nyuma guhesha itike ikipe ya Cote d’Ivoire.
Mu bintu bibabaza Didier Drogba uherutse gusezera kuri ruhago ku myaka 40 y’Amavuko nuko atigeze yegukana igikombe cy’Afurika.
Mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yakiniye kuva 2002, agasezera mu 2014 yayikinnyemo imikino 104 atsinda ibitego 65 anayifashije kujya mu gikombe cy’isi inshuro ebyiri.
Sauti Sol
Sauti Sol ni itsinda rigizwe na Bien-Aimé Baraza, Savara Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano. Rimaze kubaka ibigwi dore ko ryatangiye umuziki mu 2005.
Rikunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu ndirimbo nka ‘Melanin’ bakoranye na Patoranking, “Live and Die in Africa”, “Nerea” , “Isabella”, “Shake Yo Bam Bam” n’izindi.
Sauti Sol yubakiye ubwamamare ku njyana ya Afro-Pop yashingiwe mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Mu gihe bamaze mu muziki bakoranye inzu z’umuziki zikomeye nka Penya Africa, Sauti Sol Entertainement, Sushiraw, The Music Industry CC n’abandi.
Bahataniye ibihembo bikomeye nka MTV Europe Music Award, MTV Africa Music Award n’abandi. Bakunzwe mu ndirimbo nka ‘Extravanganza’, ‘Kuliko Jana’, ‘Short N Sweet’ n’izindi.
Sir Ian Wood
Sir Ian Clark Wood ni umushoramari ubivanga no gukora ibikorwa by’ubugiraneza abinyujije mu Muryango The Wood Foundation, akaba ariwe washize Ikigo John Wood Group plc gikora ibijyanye na Engineering. Azwi kandi nk’umushoramari ukomeye mu bijyanye n’inganda z’icyayi.
Yavukiye ahitwa Aberdeen muri Nyakanga 1942, yigira amashuri ye muri Robert Gordon’s College ndetse na Kaminuza ya Aberdeen aho yakurikiranye ibijyanye n’imitekerereze ya muntu ‘psychology’.
Ni inshuti ikomeye y’u Rwanda by’umwihariko iterambere ry’Abanyarwanda aho nk’urugero rwa hafi aherutse kwegurira abahinzi basaga 5000 b’icyayi imwe mu migabane mu ruganda rw’icyayi rwa Mulindi, aho bafitemo ingana na 45 % mu gihe Ian Wood afite imigabane ya 55 %.
Uruganda rw’Icyayi rwa Mulindi nirwo rwihariye ijanisha rinini ry’amafaranga u Rwanda rwinjiza aturutse mu musaruro w’icyayi uba wagurishijwe buri mwaka. Rufite ubushobozi bwo gutunganya ibilo miliyoni 18 by’amababi y’icyayi ku mwaka.
Imibare igaragaza ko ku mwaka rwohereza ku isoko ibilo miliyoni enye, bifite agaciro ka miliyari 9 Frw.
Wood kandi afasha Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyaruguru. Abaha inkunga binyuze mu mushinga we witwa SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru Ltd) ugamije gutera inkunga abo bahinzi.
Sir Ian Wood yatangiye ibikorwa byo guteza imbere Abanyarwanda nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame mu 2016.
Uyu mugabo w’imyaka 80 afite abana batatu b’abahungu yabyaranye n’umugore we, Helen Wood. Bafite kandi abuzukuru batandatu.
Stewart Maginnis
Stewart Maginnis , ni Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN). Yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2022, mu nama Mpuzamahanga ya IUCN yiga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afurika (IUCN Africa Protected Areas Congress).
Ni umuhinzi wabihuguriwe ariko akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Masters] mu bijyanye n’Amashyamba n’ikoreshwa ry’Ubutaka yavanye muri Kaminuza ya Oxyford. Ndetse yanize muri Kaminuza ya Manchester.
Stewart akunda cyane ibijyanye no kubungabunga amashyamba, iterambere ry’abaturage by’umwihariko abo mu bice by’icyaro ndetse no gucunga ibijyanye n’umutungo kamere.
Ni umugabo ufite uburambe bw’imyaka irenga 28 mu kazi kajyanye no kurengera ibidukikije, gucunga umutungo kamere no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’iterambere rirambye aho yabikoze mu bihugu birimo Tanzania, Sudan, Ghana na Costa Rica.
Mu myaka ya vuba, Stewart yakoranye n’imiryango mpuzamahanga ibungabunga umutungo kamere ndetse n’ikora ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.
Amaze imyaka 12 afatwa nk’umuyobozi wagize uruhare mu rugamba rwo kongera kugarura amashyamba [Forest landscape restoration, FLR], aho kuri ubu ibihugu byinshi byo ku Isi bimaze kuyoboka urwo rugamba rwo kurwanya itemwa ry’amashyamba ndetse no gutera andi aho yari yaracitse.
Ni umwe mu mpirimbanyi z’amasezerano yitiriwe Bonn Challenge, gahunda yari igamije gusubiranya hegitari miliyoni 150 zahozeho amashyamba akaza kwangizwa ku Isi, zigasubiranywa bitarenze 2020.
Kaddu Sebunya
Kaddu Kiwe Sebunya ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika (African Wildlife Foundation). Ni umugabo ufite uburambe bw’imyaka irenga 25 mu kazi kajyanye no kurengera ibidukikije no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Yize muri kaminuza zikomeye aho yize ibijyanye politiki n’amategeko mpuzamahanga, ingufu, ibidukikije ndetse n’umutungo kamere. Yabyize muri Kaminuza zirimo iyitwa The Fletcher School at Tufts University ndetse na Imperial College London.
Kaddu Sebunya ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda ni impuguke mu by’Ubukerarugendo akaba yaratangiye kuyobora uyu muryango muri Mutarama 2017, aho yatangiye icyo gihe yungirijwe kuri izi nshingano na Benjamin Mkapa wigeze kuba Perezida wa Tanzania.
Uyu Muryango wa African Wildlife Foundation, Kaddu abereye umuyobozi, mu 2018 wahaye Leta y’u Rwanda ubutaka bwo kwaguriraho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bungana na hegitari 27.8.
Icyo gihe Kaddu Sebunya, yasobanuye ko Pariki y’Ibirunga ari umutungo w’ingenzi ku Banyafurika muri rusange ariko by’umwihariko ku Banyarwanda.
Yagize ati “Ni iwabo w’ingagi n’izindi nyamaswa ariko ni naho haturuka indi mitungo ikomeye nk’amazi akenerwa mu buhinzi; tuzi kandi icyo ubukerarugendo buvuze ku baturage b’u Rwanda.”
Uyu mugabo yakoze mu miryango mpuzamahanga nka Peace Corps, Oxfam International, IUCN, Solimar International ndetse na Conservation International.
Itzhak Fisher
Itzhak Fisher ni Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Iterambere, RDB, inshingano amazeho imyaka itanu kuva mu 2017. Ku wa 18 Gicurasi 2020 nibwo Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame yongeye kumugirira icyizere.
Itzhak Fisher, ni umunyemari w’Umunya-Israel utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ufite ikigo Pereg Ventures gishora imari mu bigo bito n’ibiciriritse bigitangira ariko bifite amahirwe yo gutera imbere, byaba muri Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu myaka ya 1990, Fisher ni umwe mu bashinze sosiyete RSL Communications yaje gufunga imiryango mu myaka ya 2000 imaze kugira umutungo wa miliyari 1,7 z’amadolari ya Amerika.Yabaye Visi Perezida mu kigo Nielsen Holdings ashinzwe gahunda z’iterambere no kuyishakira ibindi bigo yagura.
Mu 2016, Itzhak Fisher, yafashe ibyumweru bibiri n’igice atembera mu bihugu bine bya Afurika yishimira ko yari yujuje imyaka 60 avutse. Urwo rugendo Fisher yakoze ari kumwe n’umufasha we, barukoreye mu bihugu birimo Botswana, Tanzania, Zambia n’u Rwanda.
Mu myaka itanu ishize agizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RDB, Fisher avuga ko amaze kujya mu Rwanda inshuro zisaga 60.
Aherutse kubwira abashoramari batandukanye bitabiriye CHOGM ko u Rwanda ari igihugu cy’amahirwe mu nzego zitandukanye, kubera ko hafi ya zose zigikeneye gutezwa imbere.
Ati “Ku bantu bageze hano bwa mbere, ndifuza ko babigenza nk’uko nabigenje. Ndifuza ko mufata umwanya mukazagaruka, mudusure hanyuma mushore imari mu Rwanda. Ndabizeza ko gushora imari mu Rwanda bizababyarira inyungu, mutazabyicuza.”
Dr Frank Luntz
Dr Frank Ian Luntz ni Umunyamerika wavutse ku wa 23 Gashyantare 1962 ni umwanditsi w’umuhanga ndetse akaba Umunyepolitiki akaba ari we washinze Ikigo cya Luntz Global abereye umuyobozi.
Uyu mugabo wavukiye mu gace ka m yize amashuri yisumbuye muri Hall High School, kaminuza ayiga muri Pennsylvania ibijyanye n’Amateka na Politiki mu gihe afite impamyabumenyi y’ikirenga [PhD] mu bya politiki yavanye muri Trinity College ya Oxford.
Dr Luntz yagaragaye mu biganiro bitandukanye kuri za televiziyo atanga ubusesenguzi ku ngingo zinyuranye. Akunze gutumirwa mu biganiro birimo ‘The Colbert Report, Capital Gang, Good Morning America, Hannity, Hardball with Chris Matthews, Meet the Press, PBS NewsHour, Nightline n’ibindi.
Dr Frank Luntz yanditse inyandiko nyinshi z’ubusesenguzi bushingiye ku bitekerezo bye bwite ndetse n’ubushakashatsi aba yakoze aho zinyuzwa mu binyamakuru nka The Financial Times, The Los Angeles Times, The New York Times, The Wall Street Journal na The Washington Post.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!