Umuyobozi wa Pariki y’Akagera, Jes Gruner, yatangaje ko amafaranga yatanzwe ku gikorwa cyo kugarura intare mu Rwanda zikuwe muri Afurika y’Epfo, arenga ibihumbi Magana atatu by’amadolari (arenga miliyoni 215 z’amafaranga y’u Rwanda ).
Yakomeje avuga ko aya mafaranga harimo ayatanzwe na Turbo King n’abandi bafatanyabikorwa ndetse ko iyo hatabaho ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda na African Parks, byashoboraga gutwara arenga miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika.
Izi ntare zikigezwa muri Pariki y’Akagera mu masaha y’ijoro kuwa Gatatu zashyizwe ahantu hamwe, zigaburirwa inyama z’imbogo. Aho zashyizwe zizahamara ibyumweru bibiri nyuma akaba aribwo zizashyirwa hamwe n’izindi nyamaswa.

Kuzana izi nyamanswa ni muri gahunda yo kongera kuzigarura mu Rwanda dore ko zari zimaze imyaka zitahaboneka. Ikindi kandi ni zimwe mu zikurura ba mukerarugendo byitezweho ko bagiye kwiyongera kubera zo.
Jes yanijeje ko muri iyi Pariki nta kibazo cy’ibiribwa izi ntare zizagira kuko ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize bwagaragaje ko inyamaswa z’indi zari zimaze kuba nyinshi bigiye kuba igisubizo kuko zizatunga izi ntare.
Yagize ati “ Ibarura riheruka ryagaragaje ko iyi pariki ifite inyamanswa nini zirenga ibihumbi umunani […] Izi ntare zishobora kurya imparage imwe cyangwa indi nyamanswa yajya ku ngana nayo mu minsi iri hagati y’ibiri n’itatu. Ibi bikazatuma inyamanswa zigabanuka muri pariki bityo izisigaye zibashe kubaho mu bwisanzure.”
Yakomeje avuga ko iyo bagarura intare mu myaka ishize zari kwicwa n’inzara kuko inyamanswa zari nke ariko kugeza ubu pariki ifite imbogo zirenga 2500, imparage 1000, isha nazo ni igihumbi n’izindi z’amoko atandukanye.
Umwaka ushize Pariki y’Akagera yakiriye ba mukerarugendo barenga ibihumbi 27 bikaba biteganyijwe ko izi ntare zizongera umubare wabo ndetse zikazatuma ijya ku ruhando rw’izindi Pariki zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba mu gukurura abantu.
Umutekano wazo uracunzwe
Umuyobozi mukuru wungirije wa Pariki y’Akagera, Mutangana Eugene, yavuze ko bizeye umutekano w’izi ntare kuko bafite abakozi barenga 200 bahoraho barimo 40 bashinzwe kugenzura umutekano, 14 bakoresha imbwa zabigenewe bashinzwe guhangana na ba rushimusi n’abandi 46 bakora ku ruzitiro rw’amashanyarazi rugize imbibi z’uburengerazuba bwa Pariki.
Izi ntare zashyikiye mu majyaruguru ya Pariki y’Akagera aho zateguriwe ubuso bungana na metero kare igihumbi (1,000m²) zizisanzuramo mu minsi igera kuri 14 mbere y’uko zirekurirwa muri Pariki y’Akagera ifite ubuso bungana na kilometero kare 1,120 (1,120 km2).
Intare z’ingore eshanu zatanzwe na Phinda Private Game Reserve, iz’ingabo ebyiri zitangwa na Tembe Elephant Reserve zizanwa ku bufatanye na Bralirwa, African Parks n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).
Zambitswe utwuma dutanga amakuru y’aho ziherereye n’uko zimerewe kuri Satelite.






Inkuru bifitanye isano: Intare 7 harimo eshanu z’ingore zagejejwe mu Rwanda
Amafoto: RDB
Rutikanga Paul
[email protected]

Ibitekerezo 0