00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimwe cyishyurwa arenga miliyoni 198 Frw ku ijoro: Bimwe mu byumba bya hoteli bihenze ku Isi

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 17 August 2024 saa 12:17
Yasuwe :

Hoteli zigira uruhare mu guteza imbere imigenderanire, gusa bitewe n’aho iherereye ndetse n’umwihariko wayo, hari ubwo igiciro cyo kuyiraramo kiba kirenze kure ibyo umuntu ashobora gutekereza.

Nubwo hoteli ya mbere ku Isi izwi nka Nishiyama Onsen Keiunkan y’i Yamanashi, mu Buyapani yashinzwe mu mwaka wa 705 nyuma y’Ivuka rya Yezu, mu kinyejana cya 18, ni ukuvuga mu myaka 1701 ni bwo amahoteli yatangiye gufata umurongo bigezweho.

Byatangiriye mu mijyi minini yo mu Burayi na Amerika y’Amajyaruguru, amateka akagaragaza ibyo bice ko byagiye byaguka mu bucuruzi kuko byakiraga abavuye imihanda yose.

Ubu igihugu gifite ubukerarugendo buteye imbere ni ngombwa ko kiba gifite n’amahoteli akomeye yakira abaza kugisura, bimwe by’agati k’inkubirane.

Uretse gushimisha abagana izo hoteli, urwego rw’amahoteli ni rumwe mu zihariye uruhare runini mu musaruro mbumbe w’Isi, aho rwihariye agaciro ka miliyari 5810$ muri miliyari ibihumbi 105 by’umusaruro mbumbe w’Isi.

Kuri iyi nshuro tugiye kugaruka kuri zimwe muri hoteli zihagazeho mu Isi, ha handi waba wumva wihagije ku ku mufuka ukaba wahanyarukira ugafata iminsi nka runaka ukaba uharuhukira.

Lover’s Deep Luxury Submarine Hotel

Ni hoteli iri mu zihenze ariko zikunzwe cyane mu Isi. Ibarizwa mu Kirwa cya St.Lucia munsi y’amazi magari yo mu Nyanja ya Caraïbes. Iba imeze nk’ubwato bugenda munsi y’amazi, ikaba yaragenewe abantu babiri b’abashyitsi, umutetsi n’utwaye ubwo bwato.

Iba igendagenda munsi y’amazi. Kugira ngo wigondere iyi hoteli, ni uko uba ufite mu mufuka habyibushye, ha handi uba usabwa kwitwaza byibuze ibihumbi 150$ (arenga miliyoni198 Frw) ku ijoro rimwe.

Iyi iri muri hoteli ziyoboye izindi mu kwihagararaho. Ibaze nawe hoteli ujyamo ukaba ubisikana n’ibinyabuzima byo mu mazi nk’amafi n’ibindi bitangaza biba munsi y’inyanja.

Ni bwa buzima bwo kuba munsi y’amazi bimwe abantu benshi na n’ubu batekereza nk’inzozi.

Hotel President Wilson

Iyi na yo ni imwe muri hoteli zidapfa kwigonderwa n’ubonetse wese. Iherereye i Genève mu Busuwisi, igihugu cyateye imbere mu bijyanye n’ubukerarugendo, aho uyirimo aba yitegeye Ikiyaga cya Geneva.

Uwasohokeye aho hantu yishyura byibuze ibihumbi 80$ (arenga miliyoni 105 Frw) ku ijoro rimwe. Ibarizwa kuri etage ya munani aho ifite ibyumba 12.

Izwiho kuba ifite ibirahuri by’amadirishya bitakwinjirwamo n’amasasu, ikagendererwa n’abakomeye cyane baturutse imihanda y’Isi, ari na yo mpamvu irindirwa umutekano by’akataraboneka.

Yitiriwe Woodrow Wilson wabaye perezida wa 28 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hazirikanwa ubuhangange bw’uwo mugabo cyane cyane muri politiki mpuzamahanga.

Uri muri Hotel President Wilson aba yitegeye Ikiyaga cya Geneva

The Mark Hotel

Ni hoteli iherereye mu Mujyi wa New York. Ifite piscine imbere muri yo. Uyikeneye asabwa gutanga ibihumbi 75$ (agera kuri miliyoni 99 Frw).

Ni yo hoteli nini mu Mujyi wa New York ibarizwa hejuru y’inyubako, ikaba mu zirindiwe umutekano bikomeye muri icyo gice.

Mark Hotel ni hoteli iherereye mu Mujyi wa New York. Uyikeneye asabwa gutanga ibihumbi 75$ (agera kuri miliyoni 99 Frw) akayiruhukiramo

Palms Casino Resort

Ibarizwa i Las Vegas muri Leta ya Nevada muri Amerika. Uramutse wayikunze byagusaba gutanga ibihumbi 100$ (132 Frw) mu ijoro rimwe.

Itatse ibihangano by’abanga bo hambere, bifasha benshi kwiga amateka. Uyirimo aba yitegeye umujyi wa Las vegas.

Igira aho gukorera siporo, kurebera amafilime, piscine idasangirwa, ikagira umwihariko w’inzu ikinirwamo urusimbi (casino) rwinjiza agatubutse.

Palms Casino Resort ni hoteli izwiho gukinirwamo urusimbi cyane
Palms Casino Resort ibarizwa i Las Vegas muri Leta ya Nevada muri Amerika. Uramutse wayikunze byagusaba gutanga ibihumbi 100$ (132 Frw) mu ijoro rimwe

The Ty Warner Penthouse, Four Seasons Hotel

Ni hoteli ihenze cyane iherereye mu Mujyi wa New York, aho ku ijoro rimwe umuntu aba asabwa kwishyura ibuhumbi 50$ (arenga miliyoni 66 Frw).

Abasuye iyi hoteli ibarizwa mu igorofa rya 52, hejuru y’inyubako, batemberezwa umujyi wose birebera ibyiza biwutatse nta mubyigano.

The Ty Warner Penthouse, Four Seasons Hotel iherereye mu Mujyi wa New York, aho ku ijoro rimwe umuntu aba asabwa kwishyura ibuhumbi 50$ (arenga 66 Frw)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .