Iki kigo cyubatswe n’abakozi barenga 2400, gitwara miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika.
Ni ikigo kigezweho, kigizwe n’inyubako eshatu z’ingenzi zirimo The Sandy and Harold Price Research Center kizajya gikorerwamo ubushakashatsi ku ngagi bwibanda ku turemangingo twazo, imiterere yazo, imibanire yazo n’ibindi.
Hari kandi inyubako ya Cindy Broder Conservation Gallery izajya yakira abashyitsi bifuza kumenya byinshi ku ngagi, igizwe n’amafoto ndetse n’ibindi bisobanura imibereho y’ingagi.
Indi nyubako ni Bob and Melani Walton Education Center izagira uruhare mu gukorana na kaminuza zo mu Rwanda no hanze yarwo. Izajya yifashishwa kandi mu kwakira inama inakorerwemo amahugurwa.
Izaba irimo ishuri, isomero ry’ibijyanye na siyansi ndetse na ’Computer Lab’ yubatswe bigizwemo uruhare n’impirimbanyi mu kurengera ibidukikije, akaba n’umukinnyi wa filime, Leonardo DiCaprio.
Kuva iki kigo cyafungura imiryango muri Gashyantare uyu mwaka, kimaze kwakira abashyitsi barenga 5000, barimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku 2000.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ellen DeGeneres yavuze ko urugendo rwo gukunda ingagi rwatangiye ubwo yari afite imyaka 12, nyuma yo kubona ifoto ya Dian Fossey muri National Geographic Magazine.
Iyo foto yafatiwe mu Rwanda, aho Dian Fossey yari yaratangiye kwita ku ngagi zo mu Birunga kuva mu 1967. Ellen yavuze ko kuva uwo munsi “yumvise yagira amahirwe yo guterura umwana w’ingagi”.
Ati “Uko nakomeje gukura, ni ibintu nahoze nifuza gukora. Ubwo nazaga mu Rwanda, nifuzaga kureba akazi kakozwe na Fossey mu kurengera ingagi."
Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossey Gorilla Fund, Dr. Tara Stoinsk, agaruka ku kamaro k’ikigo gishya bazajya bakoreramo, yagize ati "Mbere twakoreraga kure y’ingagi, mu birometero birenga 25...intego yacu ni ’ukurokora ingagi no gufasha abaturage, niyo mpamvu dukorana n’abaturiye Pariki."
Yavuze ko kuva iki kigo cyafungura kimaze kwakira Abanyarwanda barenga 5000 bifuza kumenya byinshi ku buzima bw’ingagi.
Ati "Iki Kigo ntigisanzwe, kuva cyafungura tumaze kwakira Abanyarwanda barenga 5000, aho twakoreraga mbere, ntabwo Abanyarwanda bazaga ari benshi... kugira abaturage benshi badusura hano ni ibintu bidushimisha."











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!