Yavuze ko hazubakwa ubundi bwato bunini bushobora gushyirwamo ibikorwa binini birimo na hoteli.
Umushinga wo kubaka uru ruganda witezweho kurangira utwaye miliyoni 20 z’Amadorali ya Amerika, ni ukuvuga akabakaba miliyari 20Frw.
Imirimo yo kurwubaka yakabaye yararangiranye n’intangiro z’uyu mwaka iza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, cyatumye bimwe mu bikoresho bitabonekera igihe.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo itangaza ko uru ruganda nirumara kuzura, byitezwe ko ruzatanga akazi ku baturage barenga 300 bo mu Karere ka Karongi, rukaba ruzanateza imbere ubukungu kandi rukanakurura ba mukerarugendo batandukanye.
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Karongi, Guverineri Habitegeko yasuye imirimo yo kubaka uru ruganda ruri kubakwa n’Ikigo Afrinest Engineering Ltd.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko nibura imirimo yo kubaka uru ruganda izaba yarangiye muri Kamena uyu mwaka. Ni ukuvuga mu mezi abiri ari imbere.
Yagize ati “Imirimo yo kurwubaka twasanze igeze kure ikindi kandi hafi yaho hari kubakwa icyambu nacyo kizafasha abaturage bo muri Karongi n’ababagenderera.”
Guverineri Habitegeko avuga kandi ko hafi y’uru ruganda hari kubakwa ubwato bumeze nka hoteli yo mu mazi nabwo buzuzura butwaye miliyoni enye z’amadorali ya Amerika. Ni hoteli izwi nka ‘Mantis Kivu Queen Uburanga’ .
Ati “Ni ubwato twakwita nka hoteli yo mu mazi, umushinga ugeze kure ku buryo nko mu kwezi kwa Gatandatu buzaba bwatangiye gutanga serivisi, imirimo yo kubaka twasanze igenda neza ariko n’utubazo duto twari duhari batutugejejeho kugira ngo dukemurwe hatagira igihagarika uwo mushinga.”
Ibi bikorwa byose biri mu ngamba za leta zo kongera ibikorwa bishobora gukurura ba mukerarugendo, na cyane ko bugize igice kinini cy’ubukungu bw’u Rwanda.
Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu bihanzwe amaso, kikiyongera ku bindi bikorwa bisanzwe bikurura ba mukerarugendo benshi, birimo ingagi zizwi cyane zo mu birunga, Pariki z’Akagera na Nyungwe na Pariki ya Gishwati-Mukura.
Ibi byose bigamije kuzafasha igihugu kuba cyinjiza nibura amafaranga miliyoni 800$ bitarenze umwaka wa 2024 akomoka mu bukerarugendo.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!