Iyo bagiye guhaguruka aho ikigo cy’igihugu cy’iterambere gikorera mu Murenge wa Kinigi, mbere yo kwerekeza aho bari busure, babanza guhabwa amabwiriza y’ukuntu bari bwitware bageze ku ngagi cyangwa ku zindi nyamaswa.

By’umwihariko basabwa kuza gusiga intera ingana na metero 7 hagati y’abo n’ingagi mu gihe bageze muri Pariki.

Nyuma yo guhabwa icyangombwa cy’uko yasuye Pariki y’Ibirunga, Mignonne Rawson wo muri Australia yavuze ko yashimishijwe cyane no kureba ingagi.

Agaragaza itandukaniro riri hagati yo mu Rwanda n’ahandi yasuye yagize ati “Itandukaniro hagati ya Pariki y’Ibirunga n’ahandi hantu nageze mu mezi 10 ashize mu gihugu cya Botwasana ho ni mu butayu. Gusa mu Rwanda ni igihugu gitoshye gifite imisozi myiza ndetse n’abandi bakwiye kuhasura.”

Avuga ko ingagi zikwiye kurindwa bihagije, bityo akaba ashimira leta y’u Rwanda kuko bo iyi ntambwe bayigezeho.

Tom Smith wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko yagiye gusura ingagi iminsi ibiri yikurikiranyije

Ku munsi wa mbere ngo byaramugoye kuzibona kuko yasabwaga kugenda genda cyane, ariko ngo ku munsi wa kabiri byaramworoheye bitewe n’uko yasanze ingagi ziri ahantu hamwe.

Avuga ko ibyo yiboneye yasanze birenze kure uko yabiteganyaga, ariko cyane cyane agaruka no ku buhanga bw’abayobora ba mukerarugendo.

Ati “Abayobora abakerarugendo bafite ubuhanga mu kazi kabo ndetse n’abacunga Pariki. Ikindi kandi mu Rwanda hari n’abasusurutsa abakerarugendo usanga ari ibintu byiza cyane.”

Tom Smith nubwo agaragara ko akuze ariko ngo yazamutse umusozi agera ku ngagi
Tom Smith nubwo agaragara ko akuze ariko ngo yazamutse umusozi agera ku ngagi

Yavuze ko kuva kera yifuzaga kuba yasura u Rwanda by’umwihariko ingagi ariko ntibimukundire gusa akishimira kuba yarabashije kuhagera.

Jeremy Stillings wo muri Chicago ho muri USA avuga ko mbere yo gusura ingagi bahawe amabwiriza bagasobanurirwa byinshi ku mateka y’ingagi uko zibaho n’ibindi.

Gusa ngo icyamushimishije ni uburyo ingagi z’u Rwanda zegera abantu bagiye kuzisura ibintu ngo bidapfa gukunda mu bindi bihugu.

Ati “Ingagi za hano zirasabana cyane. Muricara na zo zikaza zikababa hafi ugasanga muricaranye, ibintu byiza cyane utapfa kubona ahandi.”

Budahera Anaclet, ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo bukorerwa mu birunga avuga ko muri iyo pariki ari ho gusa haba ingagi zo mu Birunga (Mountain Gorillas) muri aka gace u Rwanda ruherereyemo.

Akomeza avuga ko ugereranyije no muri Uganda muri Pariki ya Bwindi, mu Rwanda hagendeka haba ku basaza, abafite ibiro bisaga 200 ndetse n’abafite ubumuga bwaba ubw’amaso ndetse n’ubw’ingingo.

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2015, u Rwanda rumaze kwakira ba mukerarugendo 29,595 mu gihe mu mwaka ushize wa 2014, rwakiriye abakerarugendo 29,128.

Umuhango wo “Kwita Izina” uteganyijwe tariki ya 5 Nzeli 2015, mu gihe abana 24 b’ingagi aribo bakazahabwa amazina.

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale