Ni igikorwa iyi hoteli yakoze kigamije guhura n’abanyeshuri batandukanye baganirijwe ku masomo biga n’uko barushaho kuyabyaza umusaruro.
Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo 2023, Ubuyobozi bw’iyi hoteli bwasuye Ikigo KETHA (Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy) mu Mujyi wa Kigali mu ruzinduko rugamije kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza.
Nshimiyimana Emmanuel ushinzwe Imibereho Myiza y’Abakozi n’Imiyoborere muri Century Park Hotel and Residences avuga ko bateguye uru rugendo mu kuganira n’abanyeshuri biga amasomo y’ibijyanye n’amahoteli rimwe na rimwe bacibwa intege n’abababwira ko ibyo biga ari by’abantu babuze akazi cyangwa se badashoboye kwiga.
Yagize ati “Iki kigo ni kimwe mu byohereza abanyeshuri hano mu kwimenyereza umwuga tukabereka uko bikorwa ku isoko ry’umurimo, muri abo turebamo abafite imyitwarire myiza cyangwa se bashoboye tukabaha akazi.”
“Kera aya masomo yabo hari abayapfobyaga bavuga ko ari amasomo ya ba bandi bananiwe kwiga, uru rugendo rero ni uburyo bwo kubereka ko ibyo biga nabyo bifite umumaro kandi byababyarira akazi kabatunga n’imiryango yabo.”
Yakomeje avuga ko ari kimwe mu bikorwa bakora bigamije kugira umusanzu bitanga kuri Sosiyete Nyarwanda.
Century Park Hotel and Residences ikorana n’ibigo bitandukanye mu Rwanda byohereza abanyeshuri muri iyi hoteli muri gahunda yo kwimenyereza umwuga.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Century Park Hotel, Walid Choubana, yasabye abanyeshuri gukora uko bashoboye bakihugura bifashishije imbuga zitandukanye zibereka ibyo biga uko bikora nk’inzira yabafasha kongera ubumenyi.
Liliane Umutoni umwe mu banyeshuri bize muri iki kigo KETHA yagiye gukora imenyereza mwuga muri iyi hoteli nyuma y’amezi abiri gusa yahise ahabona akazi.
Uyu munyeshuri mu buhamya yatanze yavuze ko yatangiye gusarura ku mbuto z’amasomo yize asaba bagenzi be kudacibwa intege n’amagambo ya bamwe mu bapfobya amasomo yabo.
Ati “Ndi umwe mu bize muri iri shuri nagize amahirwe mbona umwanya wo kwimenyereza umwuga muri iyi hoteli nyuma y’amezi abiri bahise bampa akazi nyuma yo kugaragaza ibyo nize neza kandi niko kambeshejeho ubu, nawe rero byakugeraho.”
Century Park Hotel yasuye aba banyeshuri binyuze muri gahunda y’ibikorwa ikora byo gutanga umusanzu muri sosiyete kugira ngo irusheho kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Ni gahunda ubuyobozi bw’iyi hotel bwifuza gukora byibuze buri kwezi. Mu ntangiriro z’ibi bikorwa mu kwezi kwa Mbere k’uyu mwaka, iyi hoteli yahereye ku gusura abana bo muri SOS Village ya Kigali aharererwa abana b’imfubyi n’abandi bafite ibibazo bitandukanye.
Nyuma y’iki gikorwa iyi hoteli yahurije hamwe abo bana aho ikorera i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, igamije kubereka amahirwe ari muri hoteli, ubukerarugendo no kwakira abantu.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!